Digiqole ad

Mu bapfuye, Michael Jackson niwe muhanzi ukiri kwinjiza menshi

 Mu bapfuye, Michael Jackson niwe muhanzi ukiri kwinjiza menshi

Michael Jackson mu bapfuye niwe winjiza akayabo

Uyu mwaka yinjije miliyoni 75£ yose hamwe kuva yapfa izina n’ibikorwa yasize bimaze kwinjiza miliyoni 653£. Kugeza ubu mu bandi bahanzi bose bakomeye n’aboroheje bose bapfuye, Michael Jackson.

Michael Jackson mu bapfuye niwe winjiza akayabo
Michael Jackson mu bapfuye niwe winjiza akayabo

Mu myaka irenga 30 akora muzika, uyu mwami wa Pop yinjijemo akayabo ka miliyoni 719£ ndetse kuva yapfa mu 2009 hinjiye andi miliyoni 653 y’amapound.

Ayo yinjije muri uyu mwaka yahise atuma Forbes Magazine imugira uwa mbere mu bapfuye winjije menshi.

Ibi bifaranga biva ku bihangano yasize uko bikoreshwa, imigabane ye muri Sony/ATV n’ibindi.

Kuri uru rutonde ukurikira Jackson ni Elvis Presley winjije miliyoni 36£, umugabo washushanyaga za Cartoon witwa Charles Schulz winjije miliyoni 26£, ku mwanya wa kane hakaza icyamamare Bob Marley izina rye ryinjije miliyoni 14£.

Michael Jackson akiriho nubwo yinjizaga amafaranga menshi cyane ntabwo byatumye abura gupfana umwenda ungana na miliyoni 392£ kubera gusesagura bikomeye ndetse n’inyungu yumurengera yishyuraga inguzanyo yari afite.

Aka kaga k’imyeenda yakaraze umuryango we byabaye ngombwa ko ugurisha bimwe mubyo yasize kugira ngo ubashe kwivana ku ngoyi y’imyeenda nawo ugire icyo usigarana.

Michael Jackson bivugwa ko yacuruje copy zirenga miliyari z’ibihangano bye, yapfuye afite imyaka 50 iwe i Los Angeles tariki 25/06/2009 azize umutima nawo wavuye ku kurenza urugero rw’umuti utuma umubiri utumva uburibwe.

Mu 2011 muganga we wihariye  Dr Conrad Murray yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe kuko ngo uwo muti ukaze bikomeye cyane udatangirwa hanze y’ibitaro kandi ahatari ibyuma byabugenewe byo kugenzura uko uwawuhawe ameze.

Nubwo yapfuye, ku rutonde rw’abakinjiza akayabo ni uwa mbere. Muzika ye yari ikunzwe cyane ku isi, aho yagiye naho niba bacuranga nta kabuza ko naho yaba aza mu ba mbere binjiza menshi.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uyu ndabona imperuka izarinda iba akikinjiza inoti

Comments are closed.

en_USEnglish