Digiqole ad

MTN yatanze inkunga ya miliyoni 7 ku bayisiramu bishyize hamwe

Kuri uyu wa gatatu 07/08/2013 ku kicaro gikuru cya MTN habaye igikorwa cyo gufasha abayisiramu bari muri koperative FAJ irimo abantu benshi bibumbiye mu makoperative atanukanye: abafite ubumuga, ababana n’ubwandi bwa SIDA no ku bandi batishoboye bishyize hamwe.

Abagize FAJ bashyikirizwa inkunga ku kicaro cya MTN kuri uyu wa gatatu

Abagize FAJ bashyikirizwa inkunga ku kicaro cya MTN kuri uyu wa gatatu

Miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana atandatu (7 600 000Frw) niyo bashyikirijwe mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiteza imbere no kwivana mu bukene.

Munyaburinzi Hadjad uhagarariye koperative Salama ya Islam ya Kicukiro mu Gatenga, ihuriwemo na benshi babana n’uwbandu bwa SIDA avuga ko ubu bamaze gutera imbere kubera inkunga bahawe umwaka ushize na MTN nanone.

Ati “ Uyu mwaka batubwiye ko batwongeye indi nkunga ni ibintu byadushimishije cyane kuko noneho tubanako izatuvana mu bukene burundu.”

Bamwe muri aba bahawe inkunga bahoze basaba ku miryango y’imisigiti ku ijumaa (kuwa gatanu) mbere yo kwishyirahamwe ngo bafashwe na MTN.

Hashim Bizimungu ufite ubumuga yemeza ko yahoze asabiriza ku muryango w’umusigiti ariko ubu ngo ibi yarabiretse.

Ati “Inkunga twahawe mbere yadufashije kwiteza imbere muri Cooperative yacu. Ubu turacuruza kandi tubona akanyungu. Ubu MTN iduhaye indi nkunga igiye gutuma turushaho gutera imbere turishimye cyane.”

Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo kubashyikiriza iyo nkunga

Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo kubashyikiriza iyo nkunga

Dr Patrick Uwizeye wari uhagarariye MTN muri uyu muhango yavuze ko gutera inkunga abatishoboye ari inshingano zabo.

Ati “Usibye n’abayisilamu tugerageza kwifatanya n’abanyarwanda b’ingeri zose. Ntabwo turi hano gucuruza gusa turi hano ngo dufashe igihugu mu iterambere kirimo niyo mpamvu dufasha abantu ngo bave mu bukene.”

FAJ ni ihuriro ry’amakoperative y’abaislam bahoze batishoboye mu mujyi wa Kigali, umwaka ushize MTN yabahaye inkunga ya miliyoni 11, uyu mwaka babahaye miliyoni ndwi z’amanyarwanda.

Kuri uyu wa kane, abaislam barasoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Eid Mubarak ku bayoboke ba Islam.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.COM

en_USEnglish