Digiqole ad

MTN yatanze inkunga ku bangirijwe n’imvura yo muri week end

Nyuma y’uko imvura y’umurindi yangirije abatuye mu turere dutatu tw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa 27 Gashyantare isosiyete y’itumanaho ya MTN yatanze inkunga kuri utu turere igenewe abasizwe iheruheru n’iyo mvura.

Abayobozi b'uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali, Umuyobozi w'umujyi bakira amabati bahawe n'ubuyobozi bwa MTN
Abayobozi b’uturere dutatu tugize umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’umujyi bakira amabati bahawe n’ubuyobozi bwa MTN

Iyi mvura yahitanye abantu batandatu isenya amazu agera kuri 915; 452 yo mu karere ka Nyarugenge, 321 mu karere ka Gasabo na 142 mu karere ka Kicukiro nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi Kigali.

MTN yatanze inkunga y’amabati 1 800 n’imisumari yayo ku ikubitiro, aya ngo akazafasha gusakara amazu y’abatishoboye kurusha abandi basenyewe n’iyi mvura.

Abihutirwa bazahita bagezwaho iyi nkunga vuba ni imiryango 129 yo mu karere ka Gasabo, 53 yo mu karere ka Nyarugenge n’imiryango itandatu yo mu karere ka Kicukiro.

Fidel Ndayisaba umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yashimiye cyane MTN Rwanda kuba yibutse aba bangirijwe n’imvura.

Ati “ Iki ni igikorwa kijyanye n’umuco nyarwanda, ni ugutabarana kwahozeho. MTN tukaba tuyishimiye mu izina ry’abo igobotse.”

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MTN ni society y’intangarugero nako ni rudatenguha abababaye!ndabashimiye cyane
    kandi abasenyewe namwe mwihangane!

  • Nandi masosiyete ajye areberaho kuko abo batuye umujyi nibo bayinjiriza amaF.

  • Nuko nuko mwarakoze mwa nfura mwe!! abasemyewe bose bafite garantie y’isakaro. Abaturage rero natwe twishyire hamwe tubafashe kubaka vuba. Kandi nibazasubire muri iriya misozi no mu bishanga. Dore Leta itubuza kubaka yo tukanga tukananirana. Arega Leta ni umubyeyi ntiyaturenganya bagenzi banjye. Yesu abahezagire!!

Comments are closed.

en_USEnglish