Digiqole ad

MTN yatanze imisoro ingana na miliyari 95Frw mu myaka 5

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Gashyantare 2014 ubuyobozi bwa MTN-Rwanda bwagaragaje ishusho y’ibyo iyi kompanyi y’itumanaho yagejeje ku banyarwanda mu 2013, ndetse banerekana umuyobozi mushya wa MTN mu Rwanda witwa Ebenezer Asante.

Paul Mugemangango
Paul Mugemangango

Mugemangango Paul umuyobozi muri MTN yavuze ko serivisi za MTN zafashije cyane iterambere ry’abanyarwanda muri rusange, cyane cyane no mu mwaka ushize, abanyarwanda ngo bifashishije ari benshi gukoresha imirongo yo guhamagarana ya MTN ndetse n’iya Internet.

Mu myaka itanu, hatangajwe ko MTN imaze gutanga imisoro igera kuri miliyari 95 mu Rwanda. Ikaba kandi yarashoye miliyari 130 muri iki gihe cy’imyaka itanu aya yose ngo yinjiye mu bukungu bw’igihugu.

MTN kandi yatanze za mudasobwa 540 z’agaciro ka miliyoni 382 z’amanyarwanda ku banyeshuri bagera ku 25 000 b’abanyarwanda, abarimu 450 nabo ngo bahawe amahugurwa ku ikoranabuhanga.

MTN Rwanda yishyuriye miliyoni 90 z’amafaranga y’ishuri mu mwaka ushize ku banyeshuri bari mu mwaka wa mbere kugera ku mwaka wa gatandatu ahatandukanye mu gihugu nk’uko byasobanuwe na Mugemangango.

Mugemangango yibukije kandi ko MTN Rwanda yafashije kuvuza ku buntu indwara y’ibibari abanyarwanda bagera kuri 300, nyuma y’igihe kinini ubu bakaba bafite inseko nziza mu maso yabo

Ati “MTN ntabwo icuruza gusa ahubwo yitaye no ku buzima busanzwe bw’abanyarwanda bafite ibibazo tugafatanya kubashakira ibisubizo.”

Mugemangango yibukije ko MTN Rwanda yasuye ibigo by’amashuri atandukanye aho yatanze ibikoresho byinshi byo gufasha ibigo n’abanyeshuri mu burezi barimo.

Yavuze ko umwaka ushize MTN yatanze amafaranga muri gahunda zo kubungabunga ibidukikije, kuzana amazi ku mashuri, gutera ibiti n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ebenezer  Twum Asante umuyobozi wa MTN Rwanda guhera mu mpera z’umwaka ushize yabwiye Umuseke ko MTN Rwanda izakomeza gufatanya n’abanyarwanda guteza imbere imibereho myiza yabo inabaha serivisi nziza.

Ati “Muri uyu mwaka no mu myaka iri imbere, tugiye kurushaho kwegera abaturage. Tugiye gushora miliyoni 20 z’amadorari mu kwegera abaturage henshi hashoboka mu gihugu tuhashyira ibiro byacu kugirango nabo batugereho batavunitse.”

Ebenezer Asante avuga ko MTN izakomeza kwegera abaturarwanda kurushaho
Ebenezer Asante avuga ko MTN izakomeza kwegera abaturarwanda kurushaho

Mu nzitizi zatangajwe n’abayobozi ba MTN Rwanda ngo ni uko hari hamwe na hamwe mu byaro hataragera amashanyarazi n’imihanda ihagera byoroshye.

Icyo MTN isaba abanyarwanda ni uko barushaho kuyigirira icyizere, bagatanga ibitekerezo ku buryo bumva bahabwamo serivisi inoze kurushaho.

Aba bayobozi bakaba bashimangiye ko MTN itari mu Rwanda kubera ubucuruzi gusa nk’uko ibirwa basobanuye haruguru ngo bibyerekana.

MTN niyo sosiyete y’itumanaho yigenga yabanje mu Rwanda mbere y’izindi.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com       

13 Comments

  • Nubwo bajya banyuzamo hakagira ibitagenda neza nanjye nemeza ko MTN yahinduye ubuzima bwanjye rwose!

  • The statistics are far better than what i thought!
    Well done MTN, i salute your contribution

  • Ntako batagira da! nanjye ndemeye kabisa nubwo bacuruza ariko banako ibindi bikorwa byiza pe! birashimishije

  • Ibindi ni sawa, gusa bagabanye igiciro cyo guhamagara MTN kuri MTN

  • Bravo MTN Rwanda, I am really touched

  • Babanze bansubize utwanjye bantwaye ejo bundi! naguze card ya 1 000 bahita biyishyura kandi nta deni nigeze mfata, niryo nari nafashe 1 week before nari naryishyuye!
    Bambwire mbahe tel yanjye

  • MTN Imaze igihe kinini mu Rda ariko ntabwo bitwara nk’aba professinnel , Tuyirimo kubera kwanga kujarajara uhindura ama numero ,nkubu baherutse kutwoherereza msg ya MTN Voice Pack …….. Kugeza ubu ntibikora ,ntibanatubwira niba hari ibibazo Technique bafite ……Ku byerekeye MTN Zone baratwiba baratumaze niho amayeri yabo ashingiye ,nabasabaga kwisubiraho , kuko igihe kizagera ibi byose bizahinduka

  • na service zayo mbi,nubundi ntiyabura byose,kugirango uzabone abantu bo muri riya customer care yabo ngo bagufashe ni ikibazo ihora ari network busy

  • Hari imibare mbona irimo urujijo gato Umuseke ukwiye kumfasha gusobanukirwa neza. Biragoye kumva ukuntu MTN yashoye miliyari 130 hanyuma igasora miliyari 95 mu gihe cy’imyaka itanu ishize. Ikintu kigomba gusobanuka ni details z’iriya misoro kuko ushobora gusanga ari VAT na Excise Duties bitangwa n’abakiriya kuko biba biri mu kiguzi cy’itumanaho umukiriya yishyura, cyangwa ari umusoro ku mushahara ukatwa ku bakozi ba MTN. Batubwire muri iriya myaka 5 bavuga MTN yasoze umusoro ku nyungu (kuko niwo musoro wa MTN) ungana ute bareke kuvangavanga bajijisha.

    Naho ubundi service ya MTN iracyafite ibibazo bitari bike byo gukosora n’ubwo bwose umuntu atabura gushima ibyagezweho ndetse n’ubufasha igenda itanga hirya no hino nko mu mashuri n’ibindi bikorwa bya “corporate social responsibility”.

  • uyu mushoro uri hejuru cyane ndacyeka nibindi bigo biri mu rwanda ndacyeka byakarebeyeho, naho utubazo tukigaragaa muri service zabo, two ndumva dutandukanye nibyimisoro, kandi ahari abantu ntihabura uruntu runta kandi ikinti kiri gukorwa nabantu beshi gikorerwa abantu benshi bafite ibyifuzo n’ibitekerezo bitandukanye ntihaburamo utubazo, ariko navugako mtn ikiri societe nziza muri iki gihugu kandi na service zayo ari nziza nubwo utubazo tutabura, ariko bakora uko bashoboye bakadukemura. bakomereze ariko banacyemura utubazo tukigaragara

  • ndumva nyuma yaho iduha service nziza ifite n’akamaro mu iterambere ry’igihugu cyacu nibakomereze aho.

  • network mtn in life muhayimana emmanuel

  • MTN ifite imikorere iteye ite koko?,amafr yanjye 200, bakampa ibintu by’imiziki muri tel yanjye ndi umusaza birababaje. nonese aho niho ishakira umusoro?nayobewe n’aho nabariza ngo babivanemo.

Comments are closed.

en_USEnglish