Mourinho mu kato Real irakubitwa
Real 0-2 Barcelona
Ni umukino watangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi, benshi bahise bibaza niba uri burangire amahoro. Ikipe ya Real Madrid niyo yahombeye mu cyasaga n’umukino, benshi bavugagako yari yabaye intambara, kuko yahatsindiwe 1-0 n’umutoza wayo Mourinho yashyizwe mu kato.
Guhangana gukomeye hagati y’abakinnyi nka Pepe, Maschelano, Lassana Diarra, Ramos, Sergio, Marcelo na Dani Alves nibyo byaranze cyane uyu mukino wa Real kuri stade yayo ya Bernabeu kurusha amacenga n’amashoti abafana bari bategereje.
Iyi ntambara isa n’umukino yakomeje, kugeza ubwo Pepe yakandagiye Dani Alves bya kinyamaswa , umusifuzi w’umudage Wolfgang wagaragaje ubuhanga cyane kuri uyu mukino ntiyazuyaza kumuha ikarita itukura.
Ibi Mourinho ntiyabyihanganiye, yaje mukibuga atongana cyane, atangirwa na Carles Puyol, iyo myitwarire yatumye umusifuzi amusabira gushyirwa hanze ya y’ikibuga asanzwe yemerewe (Coaching square) ashyirwa mu kato arinzwe n’abashinzwe umutekano kuri stade (stewards), nibwo yatangiye gutanga ubutumwa bucishijwe mu twandiko duto.
Ku munota wa 76, ibyari intambara Messi yabihinduye umupira, atsinda igitego cyiza ku mupira yari ahawe na Ibrahim Affelay wari usimbuye Sergio Busquets, nyuma y’iminota icumi gusa, ku munota wa 86 arongera arabirigita, atsinda igitego acenze abakinnyi 4 ba Real, igitego cye cya 11 mu mikino 11 ya Champions ligue.
Umukino urangira ku ntsinzwi ya Real Madrid, izaba idafite Pepe wahawe ikarita itukura ndetse na Ramos wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo mu mikino 2 yikurikiranya, mu mukino wo kwishyura uzabera i Camp Nou kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.
Photos/AFP
Umuseke.com
12 Comments
barcelone itwitege kayibayeho!!!!WE’RE UNITED!!
josee morinho!!!umutoza utagira ikinyabupfura azagitoza abakinnyi be ate?????Pepe nibamureke ararengana!!!
naho real turakomeye gkina turi icumi ntanumutoza,bqrcq itzitege retour
“Akabaye Icwende ntikoga” nubutaha tuzabatsinda tu murabeshya turabafite kurusha uko Mubikeka
Pole sana Morinho bibaho kandi umugabo n’uwemera
Morhy sha bibaho nta mugabo utagira ig=ngorane wihange nejo uzatsinda niba uri umuhanga.
Mubona abantu bagebda mukagir bgo ni abantu: Buriya uwabona MESSI mu nzira yagira ngo ni umuntu nkange, nkawe cg abo ose ubona? Wari wabona umuntu ufatwa n’ikipe yose akayinanira? Ahhhaaaa!!!!! Nimumuveho. Naho abavuga ngo bazakora revange ntibazi ko uwabatsinze ntaho arajya? Tubitege amaso, gusa MESSI ni akumiro
catch+ umusifuwi mubi=intsinzi
none mwebwe mwandika bino mwagiye mureka kubogama mugatangaza amakuru nkumunyamakuru apana kubogama kuri barca? yego barca irakomeye me nayo yatsinze aruko real bamaze kuyiha rouge.en plus ikimaze kugaragara nuko burigihe muri kimwe cga kabiri barca bakunda kuyiha abarubitire bayibogamiraho? nkuriya mudage utinyuka kuvuga ngo akunda messi uko akina ngo uwamuha mayo ye se murunva atabogamye? kandi ugasanga burigihe barca bayiha abarubitire bamwe? eufa igomba guhindura systeme abarubitire bakaba neutre
barca oooyyyyeeeee gusa twe ntitwiyemera tuvuza vuvuzela match irangiye kandi retour Allah azaduha insinzi nkiyo yaduhaye iri joro
biragaragara ko wowe washyizeho ino nkuru uri umuswa cyane? niba uri numunyamakuru ntukwiye kubogama narimwe? ukwiye kuba neutre apana kubogama? niba utari umunyamakuru nakunva ntakibazo kubogama nuburenganzira bwawe? me niba uri umunyamakuru hindura kuko ntamunyamakuru nari nunva umeze nkawe ninama naguhaga
Uyu mugabo BIZI nawe yakabie pe! nonese abasyizeho inkuru usibye kuvuga ibyabaye ubu bafannye ra? ngewe mfana Real ariko umugabo nagukubita ujye wemera! wikwataka babandi
Comments are closed.