Moto 101 n’imodoka 4 zatanzwe mu guteza imbere gahunda z’ubuzima
Kuri uyu wa kane Minisiteri y’ubuzima yatanze imodoka 4 na moto 101 bizafasha abakozi bo mu bitaro byo mu turere dutandukanye gusoza akazi kabo no kugera ahantu henshi habatwaraga igihe kirekire.
Minisitiri w’ubuzima Dr agnes Binagwaho yatangaje ko izo modoka zizabafasha gukomeza kurushaho kurangiza inshingano zabo kandi abasaba ko batazazikoresha mu mirimo yabo bwite.
Leta y’u rwanda ikaba yifuza ko urwego rw’ubuzima rwagendana n’icyerekezo u Rwanda rwihaye.
Rev Gahungu Bunini wari uhagarariye urugaga rw’amadini mu kurwanya SIDA, RCLS ubwo izo modoka zatangwaga avuga ko imwe mu mbogamizi bari bafite mu bikorwa byabo byo kurwanya Sida, harimo kutagira imodoka, iyo bahawe ikaba igiye kubafasha gukora akazi kabo.
‘’twaragerageje gushyiraho urugaga mu turere biratunanira, kimwe mu bibazo byatugoraga kwari ukubona uko tuhagera, nka Rusizi byaratugoye cyane, izi modoka ni imodoka zikomeye twizera ko zizajya zigera ahantu hose’’ Rev. Gahungu
Muri moto zatanzwe harimo izizakoreshwa nabatekinisiye bajya gukemura ibibazo by’ibyimashini ziba zapfuye, izindi zikazahabwa abakozi bigo by’ubuzima ndetse n’abakora ibikorwa by’ubugenzuzi mu bitaro bitandukanye mu turere tw’igihugu.
Imodoka na moto byatanzwe kuri uyu wa kane bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni zirenga 280,ikaba ari inkunga ya global Fund.
Nuhu B.
UM– USEKE.COM
8 Comments
Turashimira minisiteri y’ubuzima gukomeza kwita ku buzima bw’abaturarwanda.Bravo
Nibyiza rwose zizacyemura ibibazo byinshi, ariko Minister Binagwaho ko ntarumva avuga ikinyarwanda yaba atakizi? muzabitubarize
Rwose turashimira MINISANTE ko yibutse abatekinisiye bo mu bitaro ibaha uburyo bwa deplacement ariko nidufasha inakurikirane ikoreshwa ryazo hato zitangirikazitamaze kabiri.HARAKABAHO LETA Y’URWANDA
icyangombwa nugukoraneza akazi ashinswe naoubundi kutavuga ikinyarwanda haricyo kigutwaye?
bravo minisante ariko desk ya environmental health iyobowe na KATABARWA iracumbagira moto za ba EHO ngo ziheze muri magerwa ra ariko umunsi zatanzwe muramenye bayobozi b’ibitaro ntimuzazigire izo gucyura abaganga ahubwo zizahabwe benezo bazikoreshe akazi kandi munubahe akazi kabo kuko nicyo unicef yazitangiye kandi katabarwa gira vuba uzivane muri MAGERWA ntubona abandi se uko bakora.
Nibyiza,ariko ministre nagere butare akemure ibibazo faculte ya medecine ifite bikabije nka ,amazu ashaje,kubura ibitabo n’ibikoresho bya skills nikibazo gikomeye cya amafranga ya stages kubanyeshuri barangiza
ni byiza turabishima cyane kwibuka ibikenewe mubuzima ariko rero bibuke no kutwegereza abaganga b’amenyo turabakeneye cyane peee///
Nagirango baziguze muri mutuel naho ni impano za bagashakabuhake? Nizere ko zizanye na permi yo kuzitwara nimuzibaha ndahita nziraza kuri brigade!
Comments are closed.