Digiqole ad

Mossad yibye amabanga Iran, ubu ari kwifashishwa mu kuyangisha amahanga

 Mossad yibye amabanga Iran, ubu ari kwifashishwa mu kuyangisha amahanga

Kuri uyu wa Mbere Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yabwiye mugenzi we  w’u Bwongereza Theresa May  ko hari inyandiko ibihumbi ijana zikubiyemo uburyo Iran yakoze kandi yiteguye gukomeza gahunda yayo y’intwaro za kirimbuzi. Ngo ni amabanga yibwe na Mossad i Tehran.

Netanyahu ari kwifashisha amabanga yibwe na Mossad kugira ngo asabe ibihugu byari bigishyigikiye umugambi w’amahoro na Iran kuwuzibukira

The Times ivuga ko intasi za Mossad arizo zibye ziriya nyandiko muri Mutarama 2018. Ngo izi nyandiko zari zibitse muri imwe mu nzu ibikwamo ibikoresho iri Tehran ubundi isanzwe ari iya Minisiteri y’ingabo.
Yifashishije ibikubiye muri izi nyandiko, Netanyahu yatangiye gahunda yo kwangisha Iran ibihugu byo mu Burayi byari byaranze kuzibukira amasezerano byagiranye nayo muri 2015 yavugaga y’uko igomba kureka gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi bityo igakomorerwa mu bukungu.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo bazahura Netanyahu arateganya mu buryo butaziguye kuzereka May ko ibyo avuga ari ukuri, akoresheje inyandiko zirimo ibisobanuro byatanzwe na Minisiteri y’ingabo ya Iran by’uburyo umugambi wabo wo gukora intwaro za kirimbuzi ukomeje.
Theresa May ariko we kugeza ubu aremeza ko igihugu cye kikiri mu masezerano cyagiranye na Iran gifatanyije na USA n’ibihugu by’inshuti zayo.
Ejo yabwiye igikomangoma cya Arabie Saoudite Mohammed bin Salman ko u Bwongereza bukiri mu nzira bwahisemo yo gukemura ikibazo cya Iran.
Mossad ngo yasanze hari amabanga Iran yari yarahishe amahanga!
 
Umwe mu bakozi ba Mossad wo mu rwego rwo hejuru yabwiye The Times ati: “Amabanga ya Iran dufite hano ahabanye cyane n’ibyo ubuyobozi bwa kiriya gihugu bweretse abagenzuzi b’ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu za kirimbuzi.”
Kuba baravuze ko gahunda yabo y’ingufu za kirimbuzi yari igamije ubushakashatsi no guteza imbere amashanyarazi n’ibindi by’inganda, ngo ni ikinyoma kuko ibyo Mossad yabonye byerekana ko hari gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi kandi iyi gahunda ngo yavururwaga uko abayobozi basimburanaga.
Imwe mu nyandiko bivugwa ko yanditse muri 2001, ngo yasabaga Minisiteri y’ingabo kuba ariyo ifata inshingano zo gutunganya ubutare bwitwa Hexafluoride(UF6) bukorwamo intwaro za kirimbuzi kandi imirimo ikihutishwa ku kigero cya 90%.
Iyo nyandiko ngo yasinywe n’uwahoze ayobora ingabo witwa Amir Daryaban Ali Shamkami ubu akaba ari umujyanama mukuru mu bya gisirikare wa Ayatollah Ali Khamenei.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
 

en_USEnglish