Digiqole ad

Moshions yambitse ikibumbano gifite amateka akomeye mu Bubiligi

 Moshions yambitse ikibumbano gifite amateka akomeye  mu Bubiligi

Nyuma yo kwambika robot yenda gukora nk’abantu izwi cyane ku isi ikaba ifite n’ubwenegihugu bwa Arabie Saoudite yiswe  Sophia yari yitabiriye Transform Africa Summit  2019, inzu y’imideri ya Moshions yongeye kwambika umushanana ikindi kibumbano  cya ‘Manneken Pis’ gifite amateka akomeye mu Bubiligi.

Manneken pis yambitswe nk’abami b’u Rwanda

Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatatu  tariki ya 3 Nyakanga, 2019   ubwo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bizihizaga imyaka 25 ishize u Rwanda rwiboye.

Kwambika  kiriya kibumbano byagizwemo uruhare na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Brussels.

Iki kibumbano cyambitswe umwambaro gakondo ‘umushanana’ ku nshuro ya kabiri kuva mu 1618.

Iki kibumbano cyari  cyambaye imideri y’ibice bibiri:

– igice cya mbere cyari kigizwe n’umuderi w’ikamba mu ruhanga wambarwaga n’abami.

-cyambaye inkindi yambarwa n’intore z’abagabo ndetse n’umwitero.

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions avuga ko kwambika iyi shusho byerekana ko ibikorerwa mu Rwanda biciye mu buhanzi biri guhabwa  agaciro gakomeye hirya no hino ku isi.

Ati: “ Nishimiye kubona u Rwanda ruhagarariwe ku munsi nk’uyu, umushanana ni umwambaro w’icyubahiro ku gihugu cyacu. N’ubwo hari amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, ariko ubu umuco wacu urimo uramamara ku isi hose kandi biguhesha ishema.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amandin Rugira wari witabiriye uyu muhango yashimye ibikorwa bya ‘Made in Rwanda’, ashimira ubushuti bw’ibihugu byombi.

Ati “ U Rwanda ruri kuzamura ubudozi bw’imyambaro n’abahanga imideri muri rusange. Ibi bituma hagabanyuka gutumiza imyambaro n’ibindi harimo na caguwa mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.”

Kuwa 3 Gicurasi 1949 umwami Mutara III Rudahigwa yahaye impano y’imyambaro iki kibumbano.

Moshions ni inzu y’imideri yashinzwe mu 2015 na Moses Turahirwa.  Bambitse abantu batandukanye barimo Ange Kagame, Yvonne Makolo n’abandi.

Ikibumbano cya Manneken-pis cyahanzwe mu 1619. Muri 1965 cyaravuguruwe gihinduka uko kimeze ubu.

Buri mwaka barakirimbisha byibura inshuro enye.

Ikibumbano cya Manneken-pis cyahanzwe mu 1619. Muri 1965 cyaravuguruwe gihinduka uko kimeze ubu.

Buri mwaka barakirimbisha byibura inshuro enye.

Manneken Pis ni ikibumbano cyabutswe n’umuhanga witwa Hiëronymus Duquesnoy the Elder hari mu kinyejana cya 17 Nyuma ya Yesu Kristu.

Ni ikibumbano gishushe nk’umwana uri kwihagarika. Gifatwa nk’ikimenyetso kerekana umuco w’abatuye Brussels wo gutebya no gusetsa.

Ni igikorwa kitabiriwe n’abandi banyarwanda baba mu Bubiligi
Aha cyari cyambaye nk’abakinnyi ba Judo
Mu mwambaro gakondo w’abo muri Bolivia
Iki kibumbano cyubatswe mu kinyejana cya 17 Nyuma ya Yesu Kristu

Robert KAYIHURA

UMUSEKE.RW

en_USEnglish