Digiqole ad

M.Bin Hamman yahagaritswe muri FIFA

Uyu munya Qatar uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira muri Aziya yeguye mu guhangana na Sepp Blatter ku mwanya wo kuyobora FIFA amasaha make mbere y’uko nawe abazwa n’akanama gashinzwe Discipline muri FIFA ku bijyanye na ruswa imuvugwaho. Aka kanama kakaba nyuma yo guterana kahise kanamuhagarika muri FIFA byagateganyo.


Ati ndashaka kwerekana ko nta cyaha mfite

Bin Hamman w’imyaka 62, akaba asigiye Sepp Blatter amahirwe menshi yo kongera kuyobora FIFA yayoboye kuva mu 1998, kuko niwe wenyine bahataniraga ubuyobozi bw’iri syirahamwe bivugwa ko rifite amafaranga atagira ingano.

Uyu mugabo yatangaje ati:”sinshaka gukomeza kwanduza izina rya FIFA ngendeye ku guhangana kw’abantu babiri gusa, ibiri kuba sinakomeza kubyihanganira mpisemo kwegura

Nyuma yo kwegura mu masaha yo ku cyumweru mu gitondo, nimugoroba yabonanye na ka kanama k’imyitwarire muri FIFA, gahita kamuhagarika mu mirimo ye muri FIFA byagateganyo kubera ibyaha bya ruswa. Iperereza rirambuye rikaba rigiye gutangira, byamuhama akirukanwa burundu muri FIFA.

Uyu mugabo yashinjwaga ruswa yaba yaratanze ku bayoboye amashyirahamwe atandukanye ngo bazamutore muri aya matora ateganyijwe kuwa gatatu icyumweru gitaha, akaba atahagaritswe wenyine kuko na Jack Warner uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira muri America ya ruguru nawe yahagaritswe.

Sepp Blatter nawe wabajijwe n’aka kanama we basanze ari umwere ndetse na Ricaldo Texeira uyobora ruhago muri Brazil ngo ntacyaha cya ruswa bamusanzeho nkuko bakimukekagaho.

Umuseke.com

3 Comments

  • ahantu nko muri fifa hari akamiya gatubutse ntihabura ruswa,kuko buri wese aba ashaka kwigererayo neza.

  • iri shyirahamwe nta gihe ritavuzwemo ruswa haba mu mashyirahamwe y’ibihugu ndetse no kurwego rw’imigabane,none ndabona bigoye kuzabona usimbura bratel.

  • ruswa ruswa……….!!!muri football ni indogano!haba mu makipe,administration!ngirango ni umuco?

Comments are closed.

en_USEnglish