Digiqole ad

MIT igiye gufasha u Rwanda kubaka Observatoire y’ikirere ikomeye muri Africa

 MIT igiye gufasha u Rwanda kubaka Observatoire y’ikirere ikomeye muri Africa

Prof Prinn avuga ko iki gikorwa remezo nikirangira u Rwanda ruzacyungukiramo byinshi

Byemejwe na Prof. Ronald G Prinn wigisha mu gashami ka “Earth, Atmospheric and Planetary Sciences” muri Massachutetts Institute of Technology (MIT) ubwo yahaga  ikiganiro abanyamakuru, abanyeshuri ndetse n’abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubukungu n’icungamari i Mburabuturo muri Kicukiro kuri uyu wa kane.

Prof Prinn avuga ko iki gikorwa remezo nikirangira u Rwanda ruzacyungukiramo byinshi
Prof Prinn avuga ko iki gikorwa remezo nikirangira u Rwanda ruzacyungukiramo byinshi

Iyi nzobere mu bumenyi bw’ikirere (Atmospheric Sciences) mu kiganiro cye yibanze ku kamaro  ko gucunga neza ibidukikije kuko iyo byangiritse bigira uruhare mu kwangiza ikirere.

Akoresheje imbonerahamwe, yerekanye ukuntu iyo ikirere k’igihugu kimwe cyangiritse bigira ingaruka ku kirere k’ibindi bihugu bituranye cyangwa se bya kure kuko ikirere kitagira imipaka.

Prof Ronald. G Prinn  yabwiye intiti zari mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda ko ikigo kiga ku mihindagurikire y’ikirere kizubakwa mu Rwanda kizaba ari icya mbere kinini muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ati “ President Kagame ubwo yadusuraga muri MIT twemerenije ko tuzubaka Climate Change Obesrvatory mu Rwanda  ku gasongero k’Ikirunga cya Karisimbi kandi ibikorwa byose bibanziriza kubaka byamaze gushyirwa ku murongo.”

Umuseke wabajije Prof Ronald Prinn icyo kiriya kigo kizamarira abanyarwanda, asubiza ko abanyeshuri bari mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza biga ubugenge bazajya bajyayo kwimenyereza umwuga bityo bakunguka ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Ati “N’abanyamahanga bavuye muri aka karere n’ahandi, bazajya baza iwanyu hano babigireho kandi banabishyure amafaranga kubera ko ikigo kizaba kiri iwanyu. U Rwanda nirwo ruzaba ihuriro ry’intiti zose ziga iby’imihindagurikire y’ikirere muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kubera icyo gikorwa remezo.”

Kuri uyu wa gatanu, bitaganyijwe ko hari bube inama yateguwe na Minisiteri y’uburezi ihuza abaturirutse muri MIT na za Minisiteri zose zifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere.

Izo Minisiteri ni MINERENA, MINISANTE, MINAGRI, MININFRA, MINEDUC na MYICT.

Massachusetts Institute of Technology ni Kaminuza ya mbere ikomeye ku isi mu kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu nzego zose.

Prof Prinn wo muri MIT avuga ku mushinga w'iyi 'Observatoire' yakubakwa mu Rwanda n'amaro kayo ku kirere
Prof Prinn wo muri MIT avuga ku mushinga w’iyi ‘Observatoire’ yakubakwa mu Rwanda n’amaro kayo ku kirere cy’akarere u Rwanda rurimo
Inzobere zitandukanye zo muri Kaminuza y'u Rwanda zikurikiye uyu mwarimu
Inzobere zitandukanye zo muri Kaminuza y’u Rwanda zikurikiye uyu mwarimu
Bamwe mu banyeshuri baje gukurikira iki kiganiro cy'abahanga
Bamwe mu banyeshuri baje gukurikira iki kiganiro cy’abahanga
Umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba inzobere mu binyabuzima
Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba inzobere mu binyabuzima
Bamwe mu bari bakurikiye Prof Prinn
Bamwe mu bari bakurikiye Prof Prinn

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Byiza cyane! Dufiteyo nabahanga babanyarwanda Ex: GASORE Jimy, ari kurangiza Doct, azaze abioreho.

  • Yes, this is a kind of investment we need. Technology transfer is among our big priorities. We had a serious gap in climate change prediction for our adaptation of victim sectors such as agriculture, health, infrastructure, water, land biodiversity,etc.

    WIT is most welcome.

  • YES RWANDA never give up while you have a True vision ,mind wide open
    MIT is a dream hoe for every Tech students

  • byiza cyane rwose, bive mu mvugo bijye mu ngiro maze iki kigo gitangire gikore kitugirire akamaro mu buryo bwose

  • Izi ni izindi mbaraga tubonye mu iterambere ryikoranabuhanga. iyi climate observatory izaba ingirakamaro cyaneee kuko si iteganyagihe gusa izaba imaze ahubwo murwego rwokugirango habashwe kugeza ibikoresho bizayubaka ubu hakoreshwaga uburyo buzenze ariko hari nindi project ishamikiyeho yokubaka Kalisimbi Cable Car (twa tumodoka duto tugendera kuntsinga mukirere)mugihe iyo project izaba irangiye bizoroshya transport ya logistics zizakoreshwa mukubaka iyo climate observatory kandi hanakorerwe ubukerarugendo kimwe mubisubizo byokongera ibikorwa bishingiye kubukerarugendo (diversification of tourist attractions). iyi ni imwe mumpamvunyinshi mbona ko President Kagame tugomba kumwongera indi mandat kuko niwe wenyine ubasha kwemeza abanyamahanga bakaza gushora imari yabo mu Rwanda.
    Long live H.E the President of the Republic of Rwanda.

  • Ibi ni byiza.ariko nk;abanyamakuru muge mutugezaho uko iyi mishinga ishyirwa mu bikorwa cyane ko nka cable car project yagombaga kuba igeze kure nyamara ikaba itaranatangira dore ko itazanatangira mugihe cyose Meteo izaba itarashyira yo two weather stations kandi bikaba bisa naho byahagaze nyuma yo kwirukana abakozi bari baratangiye gukurikirana iby’izo stations.ikindi muzagerageze musure Kalisimbi project kuri Kalisimbi murebe aho igeze ishyirwa mubikorwa hanyuma mutangarize Abanyarwanda inkuru y’impamo y’ibyo mwiboneye ataribyo mwabwiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish