Digiqole ad

MissRwanda2016: Hatoranyijwe batanu bazahagararira Intara y’Iburasirazuba

 MissRwanda2016: Hatoranyijwe batanu bazahagararira Intara y’Iburasirazuba

Aba ni batanu batsindiye guhagararira Iburasirazuba

Akili Delyla, Abi Gaelle Gisubizo, Ariane Uwimana, Uwase Rangira Marie D’Amour na Nikita Kaneza nibo bakobwa batanu batorewe guhagararira Intara y’Iburasirazuba kuri iki cyumweru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016. Aba bakobwa bose bavuga ko bakomoka muri iyi Ntara (ababyeyi babo) gusa bakaba batuye mu mujyi wa Kigali.

Bamaze kwiyandikisha ari 11 bagiye guhatana
Bamaze kwiyandikisha ari 11 bagiye guhatana

Bahatanye ari 11 nubwo bari biyandikishije ari 14, mu kubatoranya hagenderwa ku bwiza n’uko bigaragaje bihabwa amanota 30%, uko basubiza ibyo babajijwe 30% hamwe n’ubwenge buri mu byo basubiza byo bihabwa 40%.

Aba bahize abandi bagaragaje ubushobozi kubarusha cyane cyane mu gusubiza ibibazo bigendanye n’ubumenyi rusange babazwa ndetse no gusobanura imishinga yabo mu gihe batorerwa kuba ba Miss Rwanda.

Abatsinze biyongereye ku bandi batorewe guhagararira Intara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, hakaba hazakurikiraho ikiciro cyo gutoranya abazahagararira Umujyi wa Kigali.

Abasezerewe muri iki kiciro ni; Kalingirwa Ange, Sandrine Ikirezi, Sylvie Musanabera, Ruth Umutoni, Ornella Irakoze, Laurence Umutoniwse. Muri aba hakaba hari abashyizwe ku rutonde rw’abategereza (probation) kuko bagaragaje ko bafite ubushobozi nubwo aba batanu babarushije, bakaba bashobora kubonera amahirwe mu kiciro gisigaye cy’ijonjora i Kigali.

Uko ari 11 batuye i Kigali ariko bavuga ko inkomoko yabo ari mu turere dutandukanye tw'Iburasirazuba
Uko ari 11 batuye i Kigali ariko bavuga ko inkomoko yabo ari mu turere dutandukanye tw’Iburasirazuba
11 bahagaze imbere y'Akanama nkumurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Carine Urusaro na Eminante
11 bahagaze imbere y’Akanama nkumurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Carine Urusaro na Eminante
Bagiye gutangira kubazwa ku bumenyi butandukanye no ku mishinga bafite igihe kizaza
Bagiye gutangira kubazwa ku bumenyi butandukanye no ku mishinga bafite igihe kizaza
Gusubiza neza, uko wifata n'ibyo uvuga n'uko usa byose bihabwa amanota atuma ugumamo cyangwa usezererwa
Gusubiza neza, uko wifata n’ibyo uvuga n’uko usa byose bihabwa amanota atuma ugumamo cyangwa usezererwa
Akili asubiza ibibazo by'abakemurampaka
Nikita Kaneza asubiza ibibazo by’abakemurampaka
Aba ni batanu batsindiye guhagararira Iburasirazuba
Aba ni batanu batsindiye guhagararira Iburasirazuba uhereye ibumoso; Nikita Kaneza, Ariane Uwimana,Akili Delyla,Abi Gaelle Gisubizo na Marie d’Amour Uwase Rangira
Aba ni abatsinze mu ifoto rusange n'abakemurampaka
Aba ni abatsinze mu ifoto rusange n’abakemurampaka

UM– USEKE.RW

en_USEnglish