Digiqole ad

Miss Sandra Teta yongeye gufungwa

 Miss Sandra Teta yongeye gufungwa

Sandra Teta yasubijwe mu buroko kubera icyaha nk’icyo yaregwaga mu mpeshyi ishize

Umwe mu nshuti ze bakorana mu bushabitsi utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko mugenzi we Sandra Teta baherukana kuwa mbere, gusa ko yamenye ko nyuma yahise afatwa na Police akurikiranyweho sheki zitazigamiye. Amakuru yo gufungwa kwe yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt Modest Mbabazi wabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko uyu mukobwa afunze kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Sandra Teta yasubijwe mu buroko kubera icyaha nk’icyo yaregwaga mu mpeshyi ishize
Sandra Teta yasubijwe mu buroko kubera icyaha nk’icyo yaregwaga mu mpeshyi ishize

Mu kwa karindwi uyu mwaka nibwo Sandra Teta wigeze guhatanira kuba Miss Rwanda yafungiwe kuri station ya Police ku Muhima azira guha umucuruzi Nkusi Godfrey sheki itazigamiye. Ubu kuri iyi station ya Muhima niho yongeye gufungirwa azira icyaha nk’iki.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alain Mukurarinda we yabwiye Izuba Rirashe ko uyu mukobwa aregwa gutanga sheki eshanu zitazigamiye zifite agaciro ka miliyoni 28 zirenga ho gato.

Sandra Teta akora ubushabitsi mu gutegura ibitaramo abicishije muri kompanyi yashinze yise kompanyi y’ubucuruzi yashinze yitwa Luminous Event, mu gutegura ibitaramo ababitegura bakaba bifashisha amafaranga kenshi y’inguzanyo bizeza kwishyura abanyemari bayabaha nyuma y’unyungu baba bizeye mu bitaramo bateguye.

Kuri uyu wa gatanu nibwo uyu mukobwa ari  bugezwe imbere y’ubutabera abazwa kuri ibi byaha aregwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Sandra Teta aheruka gutegura ibirori yita Red Avenue i Kampala muri Uganda
Sandra Teta aheruka gutegura ibirori yita Red Avenue i Kampala muri Uganda

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • uyu mwana ra, ameze nka T.I, agiye kuzajya amera nka ba stars bo muri America?? bafungwa buri kanya??

  • Sandra nimumufashe hasi sha ntawe ubona urumuri ataciye mu mwijima. uzarebe nabaherwe bo kwisi usome stories zabo ibizazane baba baragiye banyuramo mbere yuko baba successful. Sandra nawe rero nibwo yaratangiye business ye so hazazamo imikasiro ariko courage rata mukobwa , njye nkunda abagore bagira ishyaka ryo kwiteza imbere muriyi si abantu bumvako abagore ntacyo bashoboye. good luck Sandra nyuma yimvura hari izuba.Amen?

  • Uyu mukobwa ntazisazira, ikwiye gukubitwa akanyafu sinon yazavamo icy’ingufu

  • Abantu bemere bajye barya uko bifite!
    Cheques zitazigamiwe si ikintu kandi bireze ni uko uwo ariwe ufashwe.

  • Baravuga ngo derrière chaque réussite financière il y un crime…..ntawe ukira atibye muri iyi Afrika

    • Umbaye kure mbangukoze mu ntoki!

  • Ntawukira atibye muri iyi si ya Satani.
    Bikorwa na benshi hagafatwa mbarwa.
    Uyu mukobwa ejo hazaza azaba yabaye igihangange bamupfukamira.

  • Keretse niba atazi guanga amagara

  • Uyu mukobwa ndamusabira kujya I wawa aho kumufunga,kuko azira kutumva neza icyo amategeko ateganya, kdi iwawa barahugura bihagije, gusa agira ni nshuti mbi zitamugira inama mbere yo guhubuka mu bintu atazi.

  • Uyu mwana w’umukobwa nubwo aguye inchuro ebyiri njye mfite ikizere ko azabyuka,kuko abatsindwa bakabyemera nibo batabyuka.the only thing achieved without any effort is a failure

  • Iyi nkumi se ko ndeba igiye guta ibaba!!!!????Wa mugani nibamujyane iwawa yigishwe umuco n’ubupfura

  • sandra wakwizeye imana ikagusobanura; ukareka gusobanuka by force?

  • eheeee! uraje wibe nkabandi bajura bose!

    • abakobwa barabakera !!ubwo se koko washatse indi mivuno ko uziranye nabantu benshi ukareka kwirirwa ku munyururu.

Comments are closed.

en_USEnglish