Digiqole ad

Miss Rwanda yakiriwe na Minisitiri Mushikiwabo

 Miss Rwanda yakiriwe na Minisitiri Mushikiwabo

Jolly Mutesi yishimiye cyane kwakirwa n’uwo abona nk’intangarugero kuri we

Kuri uyu wa 1 Kamena 2016 Miss Rwanda 2016 Jolly Mutesi yakiriwe mu biro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bagirana ikiganiro bombi.

Jolly Mutesi yishimiye cyane kwakirwa n'uwo abona nk'intangarugero kuri we
Jolly Mutesi yishimiye cyane kwakirwa n’uwo abona nk’intangarugero kuri we

Miss Rwanda avuga ko kuri we ari inzozi yakabije guhura na Minisitiri Mushikiwabo umuntu abona nk’intangarugero kuri we.

Uyu mukobwa avuga ko ahora yifuza kuzagera ikirenge mu cya Minisitiri Louise Mushikiwabo.

Jolly Mutesi avuga ko yeretse Minisitiri Mushikiwabo imishinga amaze gukora ndetse n’indi ateganya gukora mu gihe kiri imbere.

Mu byo bumvikanyeho harimo ko Minisitiri yamwemereye kumuba hafi no kujya amugira inama igihe cyose amukeneye.

Miss Rwanda ubu arategura kujya Iwawa ku itariki 15 Kamena 2016 gusura urubyiruko ruri kugororerwayo akagirana nabo ikiganiro kirambuye.

Minisitiri Louise Mushikiwabo na Jolly Mutesi nyuma yo kuganira
Minisitiri Louise Mushikiwabo na Jolly Mutesi nyuma yo kuganira

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Kugirango yongere amahirwe yokugera ikirenge mucya Ministre Mushikiwabo nabanze aminuze anige igifaransa gitomoye usibyeko ntazi aho azakigira mu Rwanda rwubu.Twese twabonye wawundi wasubije ngo je regleu avant neu.

  • gafu gabanyanya guseka abatazi neza izamahanga nawe uru wanditsemo wita urwawe nturuzi neza 100% gusekana bibi kabisa.

  • Hon Mushikiwabo ni smart. Indimi azi n’umwanya arimo birajyana kbs !

  • Komereza aho Nyampinga w’u Rwanda. Uwo mubyeyi twemera twese abakunda ibyo akorera u Rwanda, akwigishe uko abari bakwiye guhesha igihugu ishema. akubwire n’ibindi byinshi kuko afite byinshi byiza

  • buri muntu wese ntawutakwifuza guhura na Minister Mushikiwabo kuko niintangarugero mubyo akora byose ahubwo nizindi ministeri zikwiye kumwigiraho

  • @
    Bagwiza. Wivugira abantu bose kuko ntawagutumye kandi nturimumitima yabo. Urugero nanje sinifuza guhura nawe kuko mbona ntakindi avuga urense gusa ibyo ubutegensi bushaka.

    • Eheeee uziko uri danger!!!

  • kuki atigera yambara ikamba yambitswe?ntirimushimisha se?

Comments are closed.

en_USEnglish