Digiqole ad

Akiwacu Colombe niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2014

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gashyantare, imbaga y’abanyarwanda ikoraniye muri sitade nto (Petit stade) i Remera mu birori byo gutora nyampinga w’u Rwanda 2014.

Masaha amaze kwicuma, mu ma saa saba z’ijoro nibwo itsinda ry’abakemurampaka batanu ryatangaje ko Akiwacu Colombe (wari wambaye nomero 3), wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba ariwe ubaye Nyimpinga w’u Rwanda 2014.

Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2014, yambitswe ikamba na mugenzi we asimbuye, Miss Aurore Mutesi.
Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yambitswe ikamba na mugenzi we asimbuye, Miss Aurore Mutesi.

Ni nyuma y’urugendo rurerure rwazengurutse Intara zose n’umujyi wa Kigali hatoranywa abazahagararira inguni zose n’u Rwanda muri iri rushanwa ryo kugaragaza nyampinga uhiga abandi banyarwandakazi mu buranga.

Abakobwa 15 barahatanira ikamba ryari rimaramye imyaka ibiri na Mutesi Aurore.

Akiwacu Colombe wahize abandi mu Ntara y’Iburasirazuba n’ibisongabye, Uwera Ruth na Mukayuhi Yvonne bahigiye kwegukana iri kamba.

Akineza Carmen wahize abandi mu Mujyi wa Kigali, n’ibisonga bye, Urwibutso Erica Emmanuella na Nadia Uwera nabo bati natwe twaje twiteguye kubahiga.

Isimbi Melissa wahize abandi mu Ntara y’Amajyaruguru aherekejwe n’ibisongabye Mutoniwase Marlene na Agasaro Grace nabo bati nidutorwa tuzabwira Isi yose ko iwacu i Musanze hari ibyiza nyaburanga byinshi nk’ingagi n’ibirunga wasura.

Hitayezu Belyse wabaye Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo n’ibisonga bye, Dukunde Mouna na Kayitesi Lydia nabo bati ikamba rya Nyampinga rigomba kongera rigataha iwacu.

Vanessa Mpogazi wabaye Nyampinga w’Intara y’Iburengerazuba n’ibisonga bye Mahoro Anesie na Uwase Merveille nabo bati twujuje ibyangombwa byose bitwemerera kuba ba Nyampinga b’u Rwanda, ubundi tugakomeza kurata ibyiza by’intara yacu birimo n’ikiyaga cya Kivu.

Umuseke uri kubakurikiranira ibi birori.

"stage" aho abahatana baca bigaragaza
“stage” aho abahatana baca bigaragaza

20h28: Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore amaze guha impanuro Nyampinga uributorwe uyu munsi.

Mu ijambo rye yifurije intsinzi abarimo guhatana ariko anasaba uribuze gutorwa kuzakoresha ayo mahirwe  agakora ibikorwa biteza imbere igihugu.

Anasaba abataribugira amahirwe yo gutsinda kuzakoresha ubumenyi bungukiye muri iri rushanwa bateza imbere igihugu.

Nyampinga w'u Rwanda 2012, Mutesi Aurore nyuma yo guha impanuro abarimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2014.
Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Aurore nyuma yo guha impanuro abarimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2014.
Kaneza Ariella (wambaye umutuku), wabaye Nyampinga w'u Burundi mu mwaka wa 2012 n'abaje bamuherekeje nabo bitabiriye uyu muhango.
Kaneza Ariella (wambaye umutuku), wabaye Nyampinga w’u Burundi mu mwaka wa 2012 n’abaje bamuherekeje nabo bitabiriye uyu muhango.
Akiwacu Colombe wahize abandi mu Ntara y'Iburasirazuba , Mukayuhi Yvonne wamubereye igisonga cya kabiri, na Uwera Ruth wamubereye igisonga cya mbere bifotoza mbere yo kwinjira aharimo kubera ibirori.
Akiwacu Colombe wahize abandi mu Ntara y’Iburasirazuba , Mukayuhi Yvonne wamubereye igisonga cya kabiri, na Uwera Ruth wamubereye igisonga cya mbere bifotoza mbere yo kwinjira aharimo kubera ibirori.
Akineza Carmen, wahize abandi mu Mujyi wa Kigali na Nadia Uwera wamubereye igisonga cya kabiri nabo baje babukereye.
Akineza Carmen, wahize abandi mu Mujyi wa Kigali na Nadia Uwera wamubereye igisonga cya kabiri nabo baje babukereye.
Baje babukereye
Baje babukereye
Abakemurampaka muri iri rushanwa,
Abakemurampaka muri iri rushanwa,

20h51: Abahatana batangiye kwiyerekana mu myenda igaragaza imyambarire y’umunyarwandakazi ugendera ku ndangagaciro z’umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Mukayuhi Yvonne, wabaye igisonga cya kabiri Iburasirazuba mu myambaro y'Abanyarwandakazi.
Mukayuhi Yvonne, wabaye igisonga cya kabiri Iburasirazuba mu myambaro y’Abanyarwandakazi.
Vanessa Mpogazi wabaye Nyampinga w’Intara y’Iburengerazuba.
Vanessa Mpogazi wabaye Nyampinga w’Intara y’Iburengerazuba.
Urwibutso Erica Emmanuella, wabaye igisonga cya mbere mu mujyi wa Kigali.
Urwibutso Erica Emmanuella, wabaye igisonga cya mbere mu mujyi wa Kigali.
Agasaro Grace, wabaye igisonga cya kabiri mu Ntara y'Amajyaruguru.
Agasaro Grace, wabaye igisonga cya kabiri mu Ntara y’Amajyaruguru.
Akineza Carmen wabaye Nyampinga w'Umujyi wa Kigali yaserutse anatega amaboko nk'ababyinnyi.
Akineza Carmen wabaye Nyampinga w’Umujyi wa Kigali yaserutse anatega amaboko nk’ababyinnyi.

 

21h37: Itsinda rya Active ririmo rishyushya abitabiriye ibi birori.

Active irimo gushyushya abakunzi bayo, n'abitabiriye ibi birori muri rusange.
Active irimo gushyushya abakunzi bayo, n’abitabiriye ibi birori muri rusange.

21h42: Abahatana batangiye kwiyerekana mu myenda ya Kinyafurika, banabazwa ibibazo bijyanye n’ubumenyi rusange no kuri gahunda za Leta.

Akiwacu Colombe wahize abandi mu Ntara y'Iburasirazuba
Akiwacu Colombe wahize abandi mu Ntara y’Iburasirazuba
Hitayezu Belyse wabaye Nyampinga w'Intara y'Amajyepfo
Hitayezu Belyse wabaye Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo.
Mahoro Anesie wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y'Iburengerazuba.
Mahoro Anesie wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uwera Ruth wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y'Iburasirazuba.
Uwera Ruth wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba.

22h16: Abahatana batangiye kwiyerekana bambaye imyambaro isanzwe bihitiyemo, banabazwa ibibazo mu rurimi rw’amahanga.

Kayitesi Lydia
Kayitesi Lydia
Nadia Uwera
Nadia Uwera
Dukunde Mouna
Dukunde Mouna

22h57: Abahatana bamaze kubazwa mu nzimi z’amahanga, bakaba bagiye kwiyereka abitabirori bambaye imyenda yo gusohokana.

23h53: Hatangajwe batanu ba mbere baributoranywemo nyampinga.

Abo ni : Dukunde Mouna wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y’Amajyepfo (wambaye nomero 11), Hitayezu Belyse wabaye Nyampinga mu Ntara y’Amajyepfo (wambaye nomero 5), Akiwacu Colombe wahize abandi mu Ntara y’Iburasirazuba (wambaye nomero 3), Akineza Carmen wahize abandi mu Mujyi wa Kigali (wambaye nomero 2) na Mutoniwase Marlene, igisonga cya mbere mu Ntara y’Amajyaruguru (wambaye nomero 4).

Batanu ba mbere bagiye gutoranywamo Nyampinga w'u Rwanda 2014.
Batanu ba mbere bagiye gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2014.

Ku cyumweru tariki 23 Gashyantare, 00h14: Abakemurampaka bongeye guhata ibibazo batanu basigaye mu irushanwa.

00h34: Mu gihe abashyushyabirori barimo kwibutsa ibihembo ba nyampinga w’u Rwanda bari buhembwe, Petit stade iracyuzuye abantu bategereje kumenya uribube nyampinga w’u Rwanda 2014.

Abantu baracyari benshi bategereje kwirebera Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2014.
Abantu baracyari benshi bategereje kwirebera Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2014.
Ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan yahebwe Nyampinga w'u Rwanda 2014
Ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan igiye guhembwa Nyampinga w’u Rwanda 2014.
Bruce Melodie amaze gususurutsa imbaga iri aha.
Bruce Melodie amaze gususurutsa imbaga iri aha.
Mani Martin yasusurukije abantu mu ijwi ry'umwimerere adakoresheje ibyuma.
Mani Martin yasusurukije abantu mu ijwi ry’umwimerere adakoresheje ibyuma.

00h57: Abahatanaga bose bagarutse imbere y’imbaga iteraniye hano kugira ngo hatangazwe Nyampinga w’u Rwanda.

01h00: Mukayuhi Yvonne, niwe utangajwe ko yabaye Nyampinga ukunzwe cyane (Miss Popularity).

01h03: Hatangajwe Nyaminga wabanye neza na bagenzi be, ari nabo bamutoye, ariwe Isimbi Melissa (wari wambaye nomero 6).
01h06: Nyampinga wagaragaje ko azi umuco (Miss heritage) kurusha abandi abaye Mutoniwase Marlene (wari wambaye nomero 11)

01h08: Nyampinga uzi kwifotoza abaye Mukayuhi Yvonne (wari wambaye nomero 10)

01h10: Dukunde Mouna (wari wambaye nomero 4), wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y’Amajyepfo  niwe ubaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda.

01h13: Akineza Carmen (wari wambaye nomero 2) wahize abandi mu Mujyi wa Kigali niwe ubaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda.

01h17: Akiwacu Colombe (wari wambaye nomero 3) wahize abandi mu Ntara y’Iburasirazuba niwe ubaye Nyimpinga w’u Rwanda 2014.

Akiwacu Colombe n'ibisonga bye.
Akiwacu Colombe n’ibisonga bye.

Uko ibihembo biteye:

Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2014 yegukanye ikamba na sheki ya Miliyoni ebyiri, imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Nissan, itike y’indege yo kujya mu gihugu cy’u Bufaransa na Espagne, itike yo kujya kureba kujya kureba filimi muri Century Cinema iherereye mu nyubako ya Kigali City Tower mu gihe cy’umwaka.

Miss Akiwacu Colombe yicaye mu ivatiri ye yo mu bwoko bwa Nissan yahembwe, akaba yahise ayitahamo.
Miss Akiwacu Colombe yicaye mu ivatiri ye yo mu bwoko bwa Nissan yahembwe, akaba yahise ayitahamo.

Igisonga cya mbere cyahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’igice, n’umwaka umwe wo kujya kureba filimi muri Century Cinema.

Igisonga cya kabiri, cya kabiri cyahembwe miliyoni imwe n’itike y’umwaka kujya kureba filimi muri Century Cinema.

Nyampinga wakunzwe n’abantu benshi (Miss Popularity) yahembwe ibihumbi 300.

Nyampinga uzi kwifotoza neza kurusha abandi (Miss Photogenic) yahembwe ibihumbi 300.

Miss heritage nawe ahembwa ibihumbi 300

By’umwihariko ariko Simba Supermarket ikaba yabemereye bose amafaranga ibihumbi 100 yiyongera kubyo babonye.

Abashyushya birori bari bayoboye ibi birori, Lion Imanzi ku ruhande rw'i buryo.
Abashyushya birori bari bayoboye ibi birori, Lion Imanzi ku ruhande rw’i buryo.
Vannessa Mpogazi.
Vannessa Mpogazi.
Uwase Merveille.
Uwase Merveille.
Urwibutso Erica Emmanuella.
Urwibutso Erica Emmanuella.
Mutoniwase Marlene.
Mutoniwase Marlene.
Mukayuhi Yvonne.
Mukayuhi Yvonne.
Isimbi Melissa arimo asubiza ibibazo.
Isimbi Melissa arimo asubiza ibibazo.
Hitayezu Belyse wabaye Nyampinga w'Intara y'Amajyepfo ndetse wanahabwaga amahirwe nta gihembo na kimwe yabonye.
Hitayezu Belyse wabaye Nyampinga w’Intara y’Amajyepfo ndetse wanahabwaga amahirwe nta gihembo na kimwe yabonye.
Dukunde Mouna.
Dukunde Mouna.
Akiwacu Colombe yiyerekana mu myambaro itandukanye mbere yo kwegukana ikamba.
Akiwacu Colombe yiyerekana mu myambaro itandukanye mbere yo kwegukana ikamba.
Akineza Carmen wabaye Nyampinga w'Umujyi wa Kigali, akaba n'igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda.
Akineza Carmen wabaye Nyampinga w’Umujyi wa Kigali, akaba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda.
Agasaro Grace.
Agasaro Grace.
Bose uko ari 15 barindiriye ko bashungura ngo bakuremo batanu bajya mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa.
Bose uko ari 15 barindiriye ko bashungura ngo bakuremo batanu bajya mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa.
Muri uyu mwaka abakobwa bose bari baje ubona ko biteguye guhatana.
Muri uyu mwaka abakobwa bose bari baje ubona ko biteguye guhatana.
Ba nyampinga bakunzwe n'abantu benshi, uwagaragaje ko azi umuco n'uwabaniye neza bagenzi be.
Ba nyampinga bakunzwe n’abantu benshi, uwagaragaje ko azi umuco n’uwabaniye neza bagenzi be.
Dukunde Mouna igisonga cya kabiri cya Nyampinga w'u Rwanda 2014 amaze kwambikwa ikamba n'uwari ufite uyu mwanya kuva 2012.
Dukunde Mouna igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2014 amaze kwambikwa ikamba n’uwari ufite uyu mwanya kuva 2012.
Igisonga cya mbere cya Nyampinga wa 2012, Nattacha Uwamahoro yambika ikamaba Akineza Carmen wabaye igisonga cya mbere 2012, aba bakobwa bakaba baranabaye ba Nyampinga b'ishuri ryahoze ryitwa SFB mu mwaka wa 2012.
Igisonga cya mbere cya Nyampinga wa 2012, Nattacha Uwamahoro yambika ikamaba Akineza Carmen wabaye igisonga cya mbere 2012, aba bakobwa bakaba baranabaye ba Nyampinga b’ishuri ryahoze ryitwa SFB mu mwaka wa 2012.
Mu gutora Nyampinga w'u Rwanda Akiwacu yegukanye hakurikizwa cyane uburanga n'ubumenyi bw'abari bahatana.
Mu gutora Nyampinga w’u Rwanda Akiwacu yegukanye hakurikizwa cyane uburanga n’ubumenyi bw’abari bahatana.
Kayibanda Mutesi Aurore yiyambura ikamba yari amaranye imyaka ibiri ngo aryambike Nyampinga mushya.
Kayibanda Mutesi Aurore yiyambura ikamba yari amaranye imyaka ibiri ngo aryambike Nyampinga mushya.
Akiwacu Colombe wari uhagarariye Intara y'Iburasirazuba yambikwa ikamba rye.
Akiwacu Colombe wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba yambikwa ikamba rye.

 

Akimara kwambikwa ikamba inseko yari yose.
Akimara kwambikwa ikamba inseko yari yose.

 

Kayitesi Lydie wari wambaye nomero 7 n'ubwo yari yazanye abantu benshi bamushyigikiye nawe nta gihembo na Kimwe yegukanye.
Kayitesi Lydie wari wambaye nomero 7 n’ubwo yari yazanye abantu benshi bamushyigikiye nawe nta gihembo na Kimwe yegukanye.

Rutaganda Joel
Photos: Plaisir Muzogeye
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bajye bareba n’ibitugu kuko nabonye hari abakobwa beza pe, ariko tujye turaba n’ibitugu byabo.
    murakoze

    • Erega Colombe abarusha kuba élegante kandi ni na sympathique kubarusha. Njyewe nari namugize uwambere rugikubita kuburyo iyo nza kubihigira mba naratwaye ibihembo. Reba nawe aho bamukwereka kwifoto yambaye kariya ga costume k’ikabutura na ka veste kako? Ni fiti.

      • ntabwo ari élegante kurusha Belise

        • cyane rwose arayimurusha, wabonye ukuntu agenda? wabonye ukuntu afata ibyo bamuhaye ubona ko yitwara nkumuntu koko uzi ko ashaka kuba miss. oya rwose tuvugishe ukuri reba ukuntu Belyse agenda afite défaut mu mitambukire pe

  • Buriya hitayezu B. Yazize iki koko? Ntabwo koko aje muri batatu bambere? SIMBYUVA KABISA ariko twemeye ibyatangajwe kandi nibyo bigomba kwemerwa.

  • Nanjye ntyo Belyse azize iki koko???

  • wamugane wa bulldog…. sinzi katta bakurikijye pee..

  • ibi byose birabera nkoresheje irushanwa hanze dore resultat uko zagenze.

    1.NADIA UWERA
    2.MOUNA DUKUNDE
    3.CARMEN AKINEZA

    abatoye nabatanze amanota nabamenyeye competition hano i burayi.

  • Ni byiza ko tubonye Nyampinga wa 2014. Colombe!Izina niryo muntu.Ishema ubonye ni iry’umuryango wawe n’Igihugu muri rusange.Nturyiyambure nka Bahati wananiwe kwihangana agakora ibidakorwa,agakirigitwa akagenda agiye.Nawe ubukirigitwa urabugira uri umukobwa,ariko ntibuzagutware ngo ukanguke wahemutse nka Bahati.Koresha izina ryawe neza uzarangize manda yawe neza nka Aurore.Nkwifurije imigisha y’Imana.Uzakomeze uhatanire n’andi marushanwa y’Akarere ntuzibaze ko urangije.Shima Imana yakuremye!

  • Rijweg narimwe tujye tugira umuco wokwemera kuko abatoye bari bahagarariye buri wese ariko bitavuze ko bitavuze buri umwe gukunda Uwo ashaka bitewe nimpamvu myinshi zitandukanye, ntanarimwe ikiremwamuntu kizanyurwa 100%, let thank the judges and thank each and everyone who participated in that event.

  • dore abakobwa beza ahubwo bariya b’i burundi kweri bariya ni ba misses pe nahubundi mu rwanda ho twe twarasebye

    • HAHAHAHA….. ABAKAGAME BOSE BAZIKO NGO ARI IBITANGAZA…. EREGA NGO NI IBIMANUKA!!!

  • abajudges bakwiye gutanga ibisobanuro kucyo bagendeyeho batora miss popularity kuko twese turabizi ko uriya mukobwa atari no mu icumi ba mbere bagize amanota menshi mu gutora online.. rero sinzi ukuntu bavuga ngo niwe watowe cyane kd uwa mbere mu batowe amukubye gatatu mu majwi…kariya kabaye akarengane kbs..

  • Mahoro Anesie , niwe miss naho abandi ntabwo banagomba no kujya mu marushanwa

  • Yewe miss 2014 jyenda uri mwiza kabisa. Imana yakwihereye byose. Hahirw umusore uzakwibikaho. Uri inzobe, urakeye, uraka nk’akazuba ko mu museso, urarabagirana nka Diama y’umwimerere. Jyenda uri igitego mu bakobwa.

    • publicité urayimukoreye ntubuze byose. Ubwiza bw’uyu mukobwa buri hehe ?niwowe ububona wenyine bitewe n’impamvu zawe cyangwa n’amasano mufitanye. cyangwa afite uburwayi bw’amaso. (fanatisme.com)

  • akiwacu colombe afite uburanga ariko njye nabonaga adasubiza neza ibibazo yabazwaga kandi content ngo niyo irebwa cyane none abaye miss ate?

  • Ababana b,iburundi nibo bakeye kandi beza,urabona iyosura yuwo miss w,iburundi.iyoninkumi gamwa

  • Belyse bamwimywe ikamba yariyakoreye rwose,natwe aho turi Usa twabikurikiranye kuva bitangira kugeza birangiye,ariko kubisonga ni ok ariko Belyse niwe wari kuba miss pe gusa twabashije gutungurwa.

    • SINZI NIBA WRAKURIKIRANYE UKO IGIKORWA CYA GENZE BELYSE NTIBAMWIBYE NA GATOO KUKO NO MUGUHITAMO BAREBA UKO NYAMPINGA YAHISE IMYAMBARO AZAMBARA AHO RERO KUMYANDA YEREKANA IMYAMBARIRE YA AFRICA BELYSE YAMBAYE IKANZU AKO YARAMUTEZE INCURO ESHATU KANDI ARI GUTAMBUKA BIVUZE NGO NTAMISS WANANIWE NA DEFILE NTANAHO WABIVUGA ICYO CYONYINE NICYO CYAMWIMYE AMANOTA RWOSE KD NTIYIGARAGE MUMISEKERE YE NGO TUNAREBE RWOSE HANO NTAGO BABEREYE NAGATO HABAYEMO UKURI BATAGEMNDEYE KUMARANGAMUTIMA YABANTU

      • wowe uransekeje cyaneeeee!! niba yatezwe mu myambaro se colombe we ntiyatezwe mu rurimi? sha mujye mureka ibyo. naba nawe yatezwe mu ngendo ashobora kwikosora mu gihe gito. ubuse ko baduhitiyemo utegwa mu rurimi, najya mu mahanga azavuga iki ra ni za je je je je … akayisubiramo nk’inshuro 10 yabuze icyo avuga. ahaaaaa nzaba mbarirwa!!!!!

  • nukuri miss wacu arabikwiye kabisa nahubundi wamugani rubanda ntibanyurwa arabikwiye ahubwo rwose thanks to judges bakoze neza cyane ntakimenyane gusa colombe uzitware neza nkuko ubisanganywe

  • jye nshimiye umuseke waugejejeho iny nkuru mukora neaza pe naho ibya ba miss bifite ababishinzwe na babitegura ntitwabitindaho erega turi muli afrika bibahoda.

  • Akiwacu Carmen yabahigaga mu bwiza, ku buryo budasubirwaho! Cyakora sinumvise aho asubiza ibibazo, ngo ndebe niba no mu mutwe hakomeye bihagije!

    Félicitations à elle!!!

    Guhitamo ntibiba byoroshye, harimo abandi ba petites benshi nabo basobanutse!

    Cyakora nanjye, uriya 2ème dauphine (igisonga cya kabiri) ndabona ntakisunika!

    Uriya mwana w’i Burundi we n’urundi rwego!!!

  • colombe felicitation mwana imana ikwihereye chance yikoreshe kandi uzige neza iyo modoka uzayigendemo aliko uhite ureba ikintu cyazakugirira akamaro dans l’avenir uba ufite umwaka umwe gusa so uzawukoreshe neza uracyari muto witonde ahasigahye courage.bzu congratulation again.

  • miss we sha iyo batagutora barikubabibeshye sha urabikwiriye 100%

  • bose njye numiwe nta bwiza ,orola niwe nabonaga yasubirana ikamba rye.

  • ARIKO RWOSE MWATAYE UMUTWE, UBWIZA SE MUBUREBERA HEHE? IYO UMUNTU UMUBONA MU MASO GUSA NIKI KIKUBWIRAKO IBINDI BICE BISIGAYA BYUMUBILI WE ARI BYIZA!!!! NJYE NDABONA ARI IMYENDA BABA BARI KWAMMAMAZA NAHO UBWIZA BWO BURAKAJYA IYO BENE WACU BAGIYE…

  • Miss we vraiment felicitation pee, warabigaraniye none ubigezeho, uzakomeze ube intangarugero mu banyrwandakazi bose, kandi IMNA izabigufashamo!!!!!!!!!!!

  • Tubashimiye iyi nkuru ariko mukosore
    01h06: Nyampinga wagaragaje ko azi umuco (Miss heritage) kurusha abandi abaye Mutoniwase Marlene (wari wambaye nomero 11)
    01h10: Dukunde Mouna (wari wambaye nomero 11), wabaye igisonga cya mbere mu Ntara y’Amajyepfo niwe ubaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda.
    Nta kuntu abantu babiri bagira inimero imwe (11) Thanks

    • Muzajye mwandika mudahubutse igisonga cyakabiri urabona ari mouna koko? niyo utasomye ntureba nifoto izina uvuga nifoto biratandukanye. anyway miss hertage ninawe gisonga cyakabiri cya nyampinga numwana witwaye neza kuva iwabo Imusanze ntabwo ari mumajyepfo

  • Belyse bamuriye kabisa,ukuntu yasubizaga neza se!yazaga kuba mubisonga pe kireka niba hari ibindi atujuje.

  • congs kuri colombe, biranshimishije byumwihariko kuko nkuko amafoto yanyu akimara gusohoka nakubengutse nkakubonamo nyaminga w’u rwanda ariko bigenze!prediction yanjye ibaye impamo!so, once again congratulations sister and courage!

  • what is this for? kwigana abanyamahanga ntibizacika umuco wa Miss umariye iki Afurika, u Rwanda? wastage of funds gusa, abanyeshuri bari kuba barihirwa n’aya ma cash y’iyi campaign wababara? ko numvishe aba nabo imyigire yabo ubanza ku ndimi basiba ntibaze babarihiye ahubwo amasomo y’indimi, I mean abesnhi mu baharaniraga ubu miss?

  • sha ibi bintu byabayemo uburiganya bukabije no guhuzagurika kwinshi kuri Jury. Buriya se Hitayezu bamwimiye iki ikamba ko ariwe wari uri kwiriye maze bakariha umuntu witapaguye avuga mu gusubiza. Ikindi njye sinzi icyo bakurikiza mu gutora Miss populaire

  • Ese uvuze ngo Belyse ikanzu yaramuteze bimwimisha umwanya. uwo bahaye ikamba we ko yahuzaguritse mu gusubiza akavuga ngo ‘Pour eviter la pevrote’ nabwo akabivuga abikuye kure yabanjye kuvuga za Je nk’100

  • ibi ni akumiro pe ndetse nino gukabya .yego na colombe ni mwiza simbigaye ariko se koko buriya ahuriye he na belyse? gusa ushoboragusanga n’inkomoko ifite icyo isobanuye muri aya marushanwa kuko colombe ni u w’iburasirazuba naho belyse akaba uwo mu majyepfo. naho ubundi aba judges bacu baza bafite briefing ntacyo bamaze .banyibukije 2008 bima ikamba ry’umugi wa kigali Umulisa Dominique, so ubutaha amarushanwa nk’aya bajye bazana aba judges ba ba nyamahanga badatinya akari imurori.

  • Njye nta Miss Rwanda nigeze mbona nka Kayibanda Mutesi Aurore,arabaruta kure pee!!!Naravivuye kabisa!Icya:1.Ni mwiza pe(mu maso no kuri taille aruzuye)2. Aritonda 3.Arubaha,…., sha ibyiza bye sinabirondora ngo mbirangize kuko njye nabashije kumwiboneraho imbona nkubone, si ku mafoto gusa.Naho bariya bakemurampaka bo, ntimubarenganye rwose, kuko bahuye n’ihurizo rikomeye cyane,n’ikimenyimenyi gutangaza imyanzuro byari byababereye ingorabahizi havamo gutinda mwene kariya kageni, kandi ntabwo bari kubwira imbaga y’abantu ngo nimutahe twabuze Miss mu bakobwa 15!Naho uriya mwana w’umukobwa Akiwacu Colombe, yego nawe ni mwiza rwose, ariko ku rwego runaka, rutari urwo guserukira igihugu cyacu gifite abakobwa beza benshi cyane!

  • JYEWE SINEMERANYA N’ABAVUGA KO MISS WABAYEHO BWA MBERE ARI DALIRA (1994), KUKO MBERE YE NDIBUKA NEZA KO HABANJE “UWERA JEANNE” MURI 1993.

  • ese bose nibamwe aime…kuko bose contestants and judges bakoraga amafuti pe. bavugaga igifaransa cyigihimbano pe kiretse umu judge umwe bazaga mucyongereza naho abahitagamo igifaransa babazwaga amafuti bagasubiza ayandi mafuti… uriya mukobwa watowe tuvugishije ukuli ntabikwiye kuko nimubi ni numuswa nigute yahisemo gusubiza mururimi atazi kugeza aho yasubizaga ibidahuye nibyo yabajijwe? yitapaguye karahava, muri bariya batanu harimo umwe mubi kabisa ariko numuhanga yasubizaga ibintu bisobanutse byibuze ntitubure intama nibyuma..nagire yige ururimi basi vuba bataramutumira akaduteza abisi

  • nge ndabona bose amabere yarabaye amasogisi!!!! miss yari nge kera!!!

Comments are closed.

en_USEnglish