Digiqole ad

Miss Kundwa arajya mu Budage ku gihembo yahawe na SebaMed

 Miss Kundwa arajya mu Budage ku gihembo yahawe na SebaMed

Miss Rwanda yemerewe iki gihembo ubwo yegukanaga ikamba mu ntangiriro z’uyu mwaka

Kundwa Doriane, Nyampinga w’ u Rwanda 2015 mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2015 arajya mu Budage mu rugendo rw’icyumweru kimwe cyo gutemberezwa nka kimwe mu bihembo yagenewe na Sebamed ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Rwanda 2015 mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Miss Rwanda yemerewe iki gihembo ubwo yegukanaga ikamba mu ntangiriro z'uyu mwaka
Miss Rwanda yemerewe iki gihembo ubwo yegukanaga ikamba mu ntangiriro z’uyu mwaka

Sebamed yatanze iki gihembo ibicishije muri Kipharma isanzwe izana ibicuruzwa bya Sabamed mu Rwanda.

Yvonne Uwimana ushinzwe imenyekanishabikorwa bya Sebamed mu Rwanda yabwiye Umuseke ko Miss Doriane Kundwa nagera mu Budage azatemberezwa ahantu hatandukanye muri iki gihugu ariko by’umuhariko ahakorera uruganda rwa Sebamed ahitwa Boppard mu ntara ya Rhenanie-Palatinat.

Sebapharma GmbH & Co. KG ni uruganda rukora ibintu bitandukanye byo kwita ku ruhu, rumaze imyaka hafi 60 rukora ibi, ibikorwa byarwo bigera mu bihugu birenga 70 ku isi no mu Rwanda.

Miss Kundwa Doriane yabwiye Umuseke ko yishimiye kujya mu gihugu gifite amateka nk’Ubudage kuko mu ishuri yiga amateka yumvaga ko ari igihugu cyiza, akaba anashimira cyane Sebamed yamuhaye iki gihembo.

Ati “Nishimiye kuba ngiye kwakira igihembo nagenewe na Sebamed kuko ari urugendo nzungukiramo byinshi ndetse nkaba nishimiye kuzabona aho amavuta twisiga akomoka.”

Miss Doriane Kundwa avuga ko kuva na mbere asanzwe akoresha ‘produit za Sebamed’ bikaba ari ibyishimo kuba agiye gusura aho uruganda rwa Sebamed rukorera akamenya neza byinshi kuri produits asanzwe akoresha na mbere yo kuba Miss Rwanda.

Usibye uruganda rwa Sebamed Miss Doriane mu rugendo azanasura Ambasade y’u Rwanda mu Budage.

Mu byo bakora harimo ; amavuta y’Abana bato (impinja), abantu bakuru ndetse n’Abashaje, amasabune yo koga asanzwe n’amasabune y’amazi ku bantu b’ingeri zose, amasabune avura imvuvu, amavuta avura ibiheri n’ibishishi, akuraho imyate, ayoroshya mu ntoki, arinda abagore kurwara infection, arinda uruhu kwangizwa n’izuba, amavuta yo ku munwa, deodorant, arinda iminkanyari, akiza amaribori n’arinda ibiheri mu bwanwa, n’ibindi byafasha umuntu kugira uruhu rwiza.

Mu Rwanda Produits za Sebamed ziboneka muri za Pharmacie nyinshi, cyane cyane iza Kipharma.

Aha ni muri Expo Rwanda ubwo Miss Rwanda yari yaje kwifatanya na SebaMed
Aha ni muri Expo Rwanda ubwo Miss Rwanda yari yaje kwifatanya na SebaMed
Amavuta isabune na champoo bigenewe Abana bato
Amavuta isabune na champoo bigenewe Abana bato
Izi ni produits zitandukanye za Sebamed zikiza ibishishi
Izi ni produits zitandukanye za Sebamed zikiza ibishishi

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • uyu mwari w’u Rwanda tumwifurije amahoro mu rugendo agiyemo, azige byinshi bizatugirira akamaro

  • uwo mwari azagire urugendo ruhire ,murwanda nihe twasanga ayamavuta cg muduhe contact zabo ukuntu twabigeraho tubabaza aho baherereye

Comments are closed.

en_USEnglish