Digiqole ad

Miss INILAK ni Muhikira Irenee

Ku mugoroba w’iki cyumweru muri Kaminuza yigenga ya INILAK habereye umuhango wo gutora umukobwa uhiga abandi mu byo baba bagenderaho, uwaje imbere ni Irenee Muhikira.

Miss INILAK n'ibisonga bye/ Photo Daddy Sadiki
Miss INILAK n'ibisonga bye/ Photo Daddy Sadiki

Kwifata neza, gusabana, kwitabira gahunda za Leta niza INILAK, uburanga bwiza, inseko nziza, igihagararo gikwiye (hejuru ya 1,65m) ibiro bitarengeje 60kg ni bimwe mu byo basanze Irenee arusha abandi bakobwa bagera kuri 7 bari bahanganye.

Muhikira Irenee niwe wahabwaga amahirwe n’abanyeshuri bari baje ari benshi mu nzu y’imyidagaduro ya Kaminuza ya INILAK kuri uyu mugroba. Aho yabonye amajwi 72.3%

Mu bihembo yegukanye harimo amafaranga 100.000 frw, abonement muri Carfour des Artistes yo gufata icyo ashaka mugihe cy’umwaka, abonement muri THE MANOR HOTEL (aho yanemerewe kurara irjoro ryakeye mu cyumba cya VIP) no gukoresha Gymtonic na Piscine byaho mugihe cy’umwaka, ticket y’ubuntu ya Ethiopian Airline yo kujya Bruxel akagaruka, ndetse na Telephone y’agaciro k’ibihumbi 150.000Rwfs

1ere Dophine ariwe Gasasira Umutoni Tania we yemerewe 50.000frw, telephone ifitie agaciro k’120.000frw Abonement ku bicuruzwa bya Sulfo Industries mu mezi atandatu, na ticket y’ubuntu yo kujya Dubai ya Ethiopian Airlines.

2eme Dophine, Solange Uwitonze,  yemerewe amafaranga 40.000 na Airtime ya MTN 10.000,  abonement ku bicuruzwa bya Sulfo mugihe cy’amezi atatu.

Miss Popularity ariwe Cyuzuzo Henriette yahembwe abonement muri Golden Hills Hotel kugeza mu kwezi k’Ukuboza,  Serana Cosmetic yamwemereye amavuta mu gihe c’yumwaka.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Senateri UMULISA, yashimiye INILAK CULTURE PROMOTION yateguye iki gikorwa cyiza.

Muri uyu muhango kandi, abari bahari basusurukijwe n’abahanzi nka Jay Polly, Dream Boys, Kitoko, Uncle Austin, Prince Kid, The Brothers n’abandi.

Miss INILAK akaba ashobora guhagararira iyi Kaminuza mu birori bitandukanye nkibi, nkuko Miss UNR (Dorah) na Miss wa Kaminuza zo mu Rwanda bari baje muri uyu muhango.

Miss INILAK yambikwa ikamba n'umushyitsi mukuru
Miss INILAK yambikwa ikamba n'umushyitsi mukuru
Miss Irenee yahatanye yambaye numero 1
Miss Irenee yahatanye yambaye numero 1
Mu guhatana buri wese yerekanye impano ye
Mu guhatana buri wese yerekanye impano ye
Uyu we yerekanye ko azi gukora imitako mu dupapuro
Uyu we yerekanye ko azi gukora imitako mu dupapuro
Miss UNR (Dorah) na Miss Rwanda University (Fiona) nabo bari bitabiriye
Miss UNR (Dorah) na Miss Rwanda University (Fiona) nabo bari bitabiriye
Dr Jean Pierre Higiro na Eminante bari muri Jury y'abemeza Miss INILAK
Dr Jean Pierre Higiro na Eminante bari muri Jury y'abemeza Miss INILAK
Allion umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka muri Muzika mu Rwanda
Allion umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka muri Muzika mu Rwanda yari aho
Kamishi nawe yaririmbiye abari aho
Kamishi nawe yaririmbiye abari aho

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

13 Comments

  • twishimiye uwo mwari watowe muri inilak,none ndabaza ngo hari imyaka igenderwaho ngo umuntu abe yaba miss,ko mbona harimo nabakuze cyane?

  • ubwiza ni ubwiza sha warinda unasaza ukiri mwiza,humura ngaho tangira procrdurees upime amahiorwe wabona ugize icyo uronka niyo utaba miss ukaba runner up.

  • ubwiza ni ubwiza sha warinda unasaza ukiri mwiza,imyaka ntuyitindeho,humura ngaho tangira procrdures upime amahirwe yawe wabona ugize icyo uronka niyo utaba miss ukaba runner up tiwaviramo aho dear courage.

  • ariko se turetse kubeshya uwo mukobwa niwe mwiza muri Unilak?ikigaragara n’uko asa uko ashatse bazashake batore undi naho uwo ntakigenda.

  • murakagira abagabo mwa bakobwa mwe,ingoma zanyu ntizikabure imirishyo.

  • uyu mukopbwa ntago yariwe ugomba gutsinda kuko nta bwiza na gato afite.Igihagararo ntacyo afite , cyokora afite porte-menteau,ibinwa birajaramye boshye ibibari.toka.

  • Mbega Miss ubwo se nibibeshye!bongere barebe neza kuko nber 5 niwo wa mbere mu matora yange.

  • uyu miss simwemera pe, ntabwo aruta abakobwa biga Unilak pe.

  • ewana uyu miss arasebya abakobwa ba inilak
    kuko jye mbonako ari kajaganya..

  • mwaramutse, njye sinemeranya na abavuga ngo si mwiza, siwe wagombaga gutorwa, hari abandi bamuruta……., kuko urebye mu nzego zose usanga urwego umuntu ariho hari abandi ba muri hejuru. si miss wi isi, ni miss inilak gusa.

  • Abavuga ngo uwo mu miss si mwiza bamugiriye ishyari.None se mwibaza ko abamutoye yabahaye ruswa?erega kuba mwiza sukugira housing nziza gusa ahubwo bareba numuntu ufite mu bwonko heza kuko ninabyo bizima kuko byo byagutunga kandi housing yo ntawe yatunga kuko niyo igutunze biba ibyakanya gato.Irene nimwiza hose!congs rata.

  • nib uriya ariwe mwiza muri inilak, baragendesheje! ndabihanganishije.

  • ndabona ntacyo atwaye pe kuba mwiza kwisura imbere ntakirimo ntacyo byaba bimaze .kuba mwiza nibitekerezo ufite

Comments are closed.

en_USEnglish