Miss Carines Rusaro yasabwe
Imihango yo gusaba no gukwa Carine Rusaro wabaye Miss Campus 2007 mu cyahoze ari UNR, yabaye kuri uyu wa gatandatu. Yasabwe na Fio Logan Mpayana bamaze igihe kinini cyane bakundana kuva bari muri Kaminuza i Butare. Umuseke wari watangaje iby’myiteguro y’ubukwe bw’uyu Miss mukwa gatandatu umwaka ushize.
Kuri uyu wa gatandatu habaye imihango yo gusaba no gukwa gusa uyu mukobwa wabaye kandi n’igisonga cya Miss Rwanda mu 2009.
Usibye kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, uyu mwaka yabaye uwa gatandatu ku isi mu marushanwa ya Miss Tourism yabereye mu Bushinwa. Aha akaba kandi yarahakuye ikamba rya “Miss Elegance”
Carine Rusaro afatwa nk’urugero mu bakobwa babaye ba Miss kubera imyitwarire n’inyifato by’intangarugero kuva yamenyekana cyane ubwo yabaga Miss Campus.
Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Rusaro Carine yahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye i New York.
Carine Rusaro ni umukozi w’ikigo cy’ingoro ndangamurage y’u Rwanda.
Mu marushanwa ya Miss Rwanda muri ibi bihe akaba ayakoramo nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ibi bintu ni byiza cyane, ngabo abana barezwe neza.
Nibintu byiza cyane usibye timing yabikoreyemo niyo umuntu atashira amakenga.
Nibe nawe yemeye ko abantu babimenya, uwitwa Calmen ntiyabukoze mu ibanga tukabyumva byararangiye, ariko nibibuza abantu ko tubifuriza kuzubaka zigakomera
Comments are closed.