Digiqole ad

Miss Akiwacu yakoze ikizamini cyo gutwara imodoka

Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Gicurasi, Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yari muri Stade Amahoro akorana n’abandi Banyarwanda ikizamini cyo gushaka uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Nyampinga Akiwacu Colombe arimo gukora ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
Nyampinga Akiwacu Colombe arimo gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Akiwacu yavuze ko yatangiye inzira yo gushaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kugira ngo abone uko azajya yitwarira imodoka yahembwe amaze gutorerwa kwambara ikamba nka Nyampinga w’u Rwanda 2014.

Nyampinga Akiwacu kandi ngo yizeye ko azatsindira uru ruhushya, kuko ngo yabonye ikizamini cyari cyoroshye kandi cyumvikana. Yongeraho ko aramutse anatsinzwe adashobora kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko, ahubwo ngo yiteguye kongera agasubiramo ikizamini.

Nyampinga w’u Rwanda kandi yakanguriye abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda gushakira impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko hari bamwe bamaze iminsi babifatirwamo na Polisi y’u Rwanda.

Source: Police

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Nyamara uyu Miss nsigaye mbona azaca agahigo mu kugaragara cyane

  • Bravo Akiwacu gutanga urugero

  • Haaaaaa ubuse we yatsindwa ra? Ubu muratwemeza ko iki kibami agitsinzwe mutayimuha?????
    Ese Police yo yibaza impamvu bajya muri illegal ways ngo babone izo permis??????

  • Inzira zitemewe….ese ubundi zashyizweho na nde? Umunyamakuru nawe abivuze nk’aho aziko utsinzwe hari ahandi agomba kunyura uretse gusubiramo ikizamini. Miss yagiye mu kizami nk’abandi banyarwanda bose bashaka uruhushya rwa’agateganyo rwo gutwara imodoka, rubaha kuzakora ikizamini cya permis definitive yo gutwara. Ntaho bihuriye rero no kuba yagiye gukora kugira ngo akangurire abandi  kudaca inzira zitemewe nkaho yatumwe na polisi ibishinzwe… kuba zitemwe ubwazo  ntago zicibwamo uziciyemo ahura n’abamwereka inzira!!  so iyi nkuru ntago yakoranywe ubunyamwuga kabisa! Aksante!

  • izo nzira zitemewe n’amategeko uwazibabaza mwazisobanura??? mwatanga n’ingero se ahaaa mujye mwitondera ibyo muvuga !!

  • izo nzira zitemewe n’amategeko uwazibabaza mwazisobanura??? mwatanga n’ingero se ahaaa mujye mwitondera ibyo muvuga !! baca umugani mu gifaransa ngo toute la verite n’est pas bonne a dire!!

Comments are closed.

en_USEnglish