Digiqole ad

Ministre muri Japan yeguye nyuma y’iminsi 7 gusa

Nyuma y’ icyumweru kimwe gusa Ryu Matsumoto minisitiri wari ushinzwe imirimo yo gusana igihugu w’ ubuyapani kuri uyu wa kabiri yaguye ku mirimo ye.  

Ryu Matsumoto weguye

Uyu mugabo akaba yatanze imihoho nyuma y’ uko atangaje ko guverinoma itazatera inkunga abayobozi b’ intara zakozweho cyane na thunami ndetse n’ umutingito igihe cyose batarashobora gutanga imishinga ifatika y’ uko bagiye gusana intara zabo.

Benshi bakaba babona ko uku kwegura gushobora gutuma minisitiri w’ intebe Naoto Kan akomeza gutakaza abamushyigikiye dore ko n’ ubusanzwe yari asanzwe adakunzwe cyane.

Minisitiri Kan akaba ashobora nawe kwegura igihe umushinga we uhwanye na milliard 25 z’ amadorari yo gusana igihugu utatorwa n’ abagize inteko ishinga amategeko.

J N Mugabo

umuseke.com

3 Comments

  • iki gihugu cy’ubuyapani kiri mu bihe bikomeye cyane,abanyapolitiki biragaragara ko bitana bamwana mu gihe ibibazo bafite uko bitinda gukemurwa bizabyara ibindi bikomeye.inyungu rusange nizo zari zikwiye gushyirwa imbere ya byose.

  • ibiza ndabona biteje ibibazo abayapani batigeze bahura nabyo nyuma ya WWII,kuko ni igihugu cyaranzwe n’ituze muri politiki,none ibiza kamere bibateje umwiryane.

  • abayapani bageze ahakomeye!ubundi ni igihugu wasangaga gifite kudahuzagurika muri politiki none aho bigeze wagirango tsunami yabateye mu bitekerezo.

Comments are closed.

en_USEnglish