Digiqole ad

Minisitiri Karugarama yakomye mu nkokora cyamunara ya BCR

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Tharcisse Karugarama, yahagaritse igikorwa cyo guteza cyamunara y’inzu y’igorofa iherereye i Remera mu karere ka Gasabo ahazwi ku Gisementi ho mu Mujyi wa Kigali.

Iyi niyo nzu irwanirwa na benshi. Photo: The New Times/T. Kisambira.
Iyi niyo nzu irwanirwa na benshi. Photo: The New Times/T. Kisambira.

Mu guhagarika iyi cyamura yari igiye gukorwa na Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), Minisitiri Karugarama yavuze ko impamvu nyamukuru yabiteye ari uko hari abantu benshi bafite ibyemezo by’inkiko bisaba ko iyi nzu yatezwa cyamunara, kugira ngo bishyurwe imitungo yabo yangijwe na nyir’iyi nzu, Etienne Nzabonimana wahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ikinyamakuru The New Times desha iyi nkuru cyatangaje ko nyuma y’aho BCR igaragarije ubushake bwo guteza cyamunara iyi nzu, abacitse ku icumu batandukanye nabo bahise bahaguruka bakagaragaza ibyemezo bahawe n’inkiko bitegeka ko iyi nzu igurishwa bakishyurwa imitungo yabo yangijwe na Etienne Nzabonimana.

Uyu Nzabonimana wari umucuruzi ukomeye ahahoze hitwa i Kibungo, yaje guhamwa n’ibyaha bya Genoside kuwa 29 Kamena 2005 mu Bubiligi ahanishwa gufungwa imyaka 12. Mu myaka y’1990 yari yaratse inguzanyo muri BCR ingana na miliyoni 297 ariko ntiyigeze ayishyura.

Uretse uyu mwenda abereyemo BCR, ubwo yatsindwaga urubanza ndetse bigategekwaho afungwa, urukiko rwo mu Bubiligi rwanamutegetse guha indishyi zigera kuri miliyoni 463 abacitse ku icumu 15.

Si abo bonyine bashaka ko iyi nzu yatezwa cyamunara ngo bishyurwe ibyabo byangijwe n’uyu mugabo. Itsinda ry’abantu 273 bo mu karere ka Ngoma nabo bafite icyemezo bahawe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma kivuga ko iyi nzu igomba kugurishwa miliyoni 556, ku buryo buri muntu muribo agomba guhabwa miliyoni ebyiri.

Irindi tsinda ry’abantu icyenda nabo bafite icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kivugako buri muntu agomba kubona miliyoni 200 ni ukuvuga ko aba bo bifuza ko iyi nzu yatezwa ku giciro cya miliyari 1.8 kugira ngo buri wese abone aye.

Akurikije ibi byose, Minisitiri Karugarama yavuze ko cyamunara ya BCR igomba kuba ihagaze kugira ngo iki kibazo gihuriweho n’abantu benshi kibanze gikemuke.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi bidasobanutse muri iyi dosiye, haba abishyuza imitungo yabo n’iyi nguzanyo. Ntiwamenya uvuga ukuri, twashyizeho komite y’abantu bantandatu ngo bakurikirane uko iki kibazo kimeze bazatugezeho raporo mu byumweru bibiri.”

Muri iki cyumweru dushoje nibwo Minisitiri Karugarama yahamagaye inama y’ikitaraganya igamije kwiga kuri iki kibazo, yari irimo inzego zitandukanye zirimo: Ibiro by’ubugenzacyaha, Akarere ka Gasabo, BCR n’abandi bagize komisiyo irebwa n’iki kibazo.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ndabona ntaho amaronko adashakirwa! Ndabyumva BCR ifite ububasha n’uburenganzira bwo guteza cyamunara inzu bitewe n’amasezerano iba ifitanye n’umu client wayo. None se Genocide isigaye yishyurwa amafranga? Nzi ko ari icyaha ndengakamere, ubwo se aba barescapes nibagabagabana utwo dufaranga ntibazongera guteza ikibazo FARG? Leta ihagurukire aka kajagari kagenda gaterwa n’abantu bitewe na classe sociale babarirwamo! Binumvikane neza kandi binasobanuke uburenganzira bw’uwacitse kw’icumu butangirira he bukarangirira he? Niba umuntu nta w’iwabo wapfuye akaba yarishyuje imitungo y’iwabo yose kuki akomeza kubera umuzigo leta ngo yacitse kw’icumu? kandi usanga bene abo aribo barya iby’abandi imfubyi zikiyicira isazi mu jisho, ibisambo biragwira. Ntitukinge inyuma y’ububabare bw’abandi ngo duteze akajagari mu gihugu ari twe tugomba kucyubaka!

    • ese wareka ubutabera bukabisuzuma ntugaragaze amarangamutima wowe bite

    • ahaaa!! ko ndeba nawe utoroshye ra!!!

    • jyewe ndakumva cyane ariko ubundi twese tuje kuishyuza byagenda gute ninde urushije kubabara imfubyi wowe wishyuza wabonye amafaranga wishyura abo bacamanza abandi bafashye ama tickes baje kigali kuburana nyamara hari ifubyi kugeza ubu idafite nuko itungutsa ikibazo bitewe ntawuyitayeho mwabaye ibisambo ubwanyu kandi bibaye ngobwa ko muyaburanira agashyirwa kuri compte yizo mfubyi ntawagaragara muri mwe muri ibisambo kabisa deja mureke kuiyitirira gucika kuicumu kuko mubahesha isura mbi cyane mugende nkaho mwishyuza igisambo mwafashe kuko twese ntago aruwo mutima dufite kandi ndibaza ko nayo mafaranga ntacyo yabamarira muburyo burabye kuruta uko wafasha urikujya imbere ndavuga

  • Karaha we aho sindi kumwe nawe rwose niba hari imitungo yangijwe nanyiri iriya nzu mugihe cya genocide urukiko rukemeza ko bizishyuzwa niriyanzu abo bangirijwe babifitiye uburenganzira baba bishoboye cg batishoboye kuko ntanumwe ugomba kwangirizwa ibye uko yaba ameze kose

  • Egoko we murakomerewe?ese iyo nzu ra izabahaze ko mbona mugiye kuyiteraniraho imigeri?nanjye ndore uko muzayitanyagura ngo mubone yabakwira!

  • @Karaha. Niba utazi uburenganzira bw’abacitsekwicumu nuko bacitse ku ryawe na benewanyu. Naho ibisambo ni inkoramaraso zimena amaraso zitari buyanywe. Niho kuba umuzigo nta muntu uwukwikoreje, kuko ugusenyeye ntumutabaza ngo akubakire. Ndabona kurya ibyo utavukiye byoroha kwishyura bikaba intambara.

  • @Karaha. Niba utazi uburenganzira bw’abacitsekwicumu nuko bacitse ku ryawe na benewanyu. Naho ibisambo ni inkoramaraso zimena amaraso zitari buyanywe. Niho kuba umuzigo nta muntu uwukwikoreje, kuko ugusenyeye ntumutabaza ngo akubakire. Ndabona kurya ibyo utavukiye byoroha kwishyura bikaba intambara.

  • umva karaha umbabariye ntiwakongera kuvuga ibyo bigambo uburenganzira butangirirahe bukagerahe umva twabuze abantu tubura ibintu ntugashinyagure ubundise uwaguha ibintu akakumaraho abantu byakumarira iki?ahubwo reta yaradutereranye ubimenye abandi bariga kaminuza twebwe twagarukiye aho iyo tugira ababyeyi natwe twari kwiga kandi ntago bari kureba ibyamanota ahubwo bari gukora ibishoboka byose tugakomeza ariko imana yita kumfubyi izazibuka nazo zige mufite byose ntacyatuma mutavuga

  • Wowe wiyise KARARA ,Uburenganzira bw’uwacitse ku icumu ubu butangirira aho ubwanyu bwarangiriraga cyera i Gihugu mwarakigize akarima kanyu, murya abantu n’utwabo tugaceceka !Ubu babonye ubutabera mwari mwarabatse. Tuza rero natwe duhumeke,natwe twige dore ko mwari mwarabitubujije n’ubwo mutigeze muturusha ubwenge,kuko ubwanyu bubajyana mu kurya n kwica.This is our time Rwanda .

    • Ariko uribeshya sha Urwanda ni urwo abanyarwanda bose mu bihe byose ntabwo tujya ibihe mu kurwitirirwa. Ese ubwo wowe urufitemo iki ko numva uvuga ngo ubu ni urwanyu? uzahera muri ayo abandi batere imbere ngo ni mu gihe cyanyu. Jijuka muvandi ntabwo turushanya agaciro bitewe n’ibihe. Wowe niba ari uko ubyibwira wasigaye inyuma.

  • @KARAHA,

    Karaha uri ikizongwe cyane!!!!!! jya ujya kuruka no kunnya hirya nduzi ko havuze umusaza!!

  • Ntabwo inkuru idusobanuriye neza. Uwo mugabo se niwe warukuriye ibitero cyangwa yari umushoramari wa jenoside. Mbere ya jenoside se yitwaraga ate? Ndakeka ko ibyaha bye byongerewe uburemere n’imitungo yari afite kuko hari ababishakamo indonke kandi cyane cyane ibifi binini.
    Leta ishishoze neza cyane cyane GARG irebe inyungu z’imfubyi.

  • ndabona mwagize amaranga mutima cyane,Karaha mwamushyize hirya nyamara urwanda rwubu muvuga nabwo rukeneye ivangura,Karaha yatanze comment ariko mwamushize mugatebo kibitutsi nyamara ibisambo birimo byitwa Jenocide

  • Ahaaaaaa! mwabonye bya bisambo navugaga? Byanyikoreye, aba ni babandi birirwa bateza ikibazo Leta. Uwacitse kw’icumu ari aho ari inzu irenda kumugwa hejuru kubera kumwubakira inzu idashinga mwariye amabati, murya sima murya inzibutso none dore zose zarenzweho n’ibigunda. Cyokoze muragaragaye gusa! Njye ukubwira ibi ni rescapé de première classe. Ibyo kwirirwa urira ay’ingona rero urya bene wanyu bavuga ngo barakuvuze. Murekere aho uwacitse kw’icumu ari aho ari. Ninde wundi bigeze baha ikiraka cyo kubaka inzibutso? abafundi kugeza k’ukora isuku byose kugira ngo bahange imirimo barebe uko twakwiteza imbere. Ubu se tuzabeshyera nde ko yatwigiye umushinga nabi? ko ahubwo twashiduka twese turi mu munyururu. Kaboyi na bagenzi be bazize iki? FARG amafranga yayo yariwe na nde? Kuki utemera ubusambo bwacu. Twihane kandi twumve ko ntawe uruta undi. hari uwo nigeze kumva ngo abandi bize university, ninde muntu wujuje ibisabwa FARG yanze kurihirira? Dusase inzobe hagati yacu turebe ibitagenda tureke gutera Leta ikibazo aho kuyifasha kudufasha. Ufite amatwi aranyumva, nari ngaruwe no kwamagana ibisambo. Naho iyo nzu nibashaka bazayikoreshe icyo bashaka icyo dukeneye ni ukubaka ejo heza.

  • murapfa iki banyarwanda ?jye nagirango mbagire inama mujye mureka guterana amagambo ntabwo aribyo byubaka igihugu kurw.ubaka rugakomera ndavuga u Rwanda bivuga kugirana inama ntagucyurirana kuko abantu ndavuga inzirakarengane zarapfuye ntawutabize amahanga yararebaga abanyarwa da bicana nyamara ntacyo twavuga ngo tubagarurekuko ndumva amagambo ariyo menshi gusa ndabagira inamamvuga ngo mureke kuvuga cyane mukore kuko nibyo bizatugeza kwiterambere.tuve mumagambo dukore ibyaduteza imbere.nahubundi amafranga ntaho yasimbuye abantu.murakoze murakabaho

  • Ndashimira Minister yakoze Neza Gushyiraho Equipe yagucukumbura iki Kibazo Kdi Nizeye Ntashidikanya ko izerekana Ishingiro zi Mpungenge za Minister bravo uri Nararibonye nturi Mukuru wa Vuba Nzi neza ko Mu Marangiza rubanza amwe Muzasanga hari amwe yamatechnicano Kigali Intera Ubwoba!@Umuseke muzatugezeho Feedback kdi abaza garagaraho ibisa nibyo mvuze Ndasabako bazakurikiranwa kuko kwaba ari kuducururiza urupfu rwa bacu Murakoze!

  • Ubundi bibaye serious, habanza hakishyurwa BCR kuko mu mategeko habanza umuntu watanze umwenda mbere. ikindi ni uko BCR ifite ububasha kuruta bariya kuko yo ifite ama documents nyirubwite yisinyiyeho ko agwatirije inzu, naho ibyemezo byafashwe n’inkiko byo nyirinzu ashobora no kubihakana kuko bimwe byanamufatiwe adahari.
    Jye ntiriwe ngira amarangamutima,dushyize muri logique, sinirengagije imfubyi zikeneye kurengerwa, muri realite mu kuri kuzima, BCR ni yo yahabwa iriya nzu.
    Gusa iyo hiteyemo politique byo biba ibindi ariko mu mategeko nyayo BCR yagurisha iriya nzu.

  • kwishyura ni ngombwa ku muntu wangije akanatwara iby’abandi kuko bigora kubibona ariko ndumva bagakwiye kureba n’amafranga ava mubukode bw’iriya nzu kuko ari menshi kandi ntekereza ko imyaka yose imaze ikorerwamo yakabaye yaishyuye ririya deni rya bank kuko iri ahantu heza kandi ntiyigeze ishoma na rimwe kuva nayibona rero barebe uyikodesha niba ari na leta ndumva nta burenganzira ifite bwo gukodesha inzu y’uuturage

  • kandi nawe yari afite akazu k’agashato hejuru ya goodyear karasennywe ngirango ni mine ubwo rero nicyo kibanza cyabarwa niba nta kibazo gifite kandi ndumva nawe yaba yarangirijwe ubwo mwabikurikirana nawe n’ubwo ari umugizi wa nabi ariko umuryango we ukeneye ubutabera muburyo bwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge dushingiye ku kuri

  • Minister Karugarama Blavo ni abantu nkamwe bakenewe mu buyobozi kureba kure no gushyira mu gaciro thank u a gain

  • @karaha: ibyo wavuga byose ntibigukuraho ko uri umugome w’umushinyaguzi- aba rescapes bararengana kandi bari iyo bari wowe ntubarimo ntukibeshyere- keretse niba uri rescape du macinya from congo forest lol.

  • muraho ncuti!! nukuri nitegereje comments zanyu mbona zinteye ikibazo! mubyukuri turekeke gushinyagurirana cg guta umwanya tuvuga ibitafitiye abandi akamaro!!@ KARAHA wivuga ko ABACITSE KWICUMU bifuza amafranga kuko ntabwo bagurishije ababo babuze!! weho myenya ko Leta ndetse nawe utisize dufite inshingano zo kurengera ubuntu wese wacitse kw’ icumu utishoboye ndetse no kudasesereza uwariwe wese wacitse kwicumu!! GENOCIDE yateguwe na Leta yicyo gihe that’s why Leta iriho ihora irwana ningaruka zatewe na EX- Etat! kdi ntabwo makwemeza ko hari uwifuje ko iyo nzu itezwa atabifitiye uburenganzira kdi ahabwa n’amategeko! plz we the ONE!! Iyi leta ntirobanura kuko ni iya BANYARWANDA!! NI IYA BURI WESE WIHESHA AGACIRO Kdi Twubahane !

    • yes ibyo uvuga birumvikana cyane burya twari dukwiye gukura mumitekerereze no mungiro, urwanda rwabereyemo amabi menshi(genocide) kdi yakozwe nabanyarwanda kdi ikorerwa nabo so ari nkawe wakwibaza ko hakorwa iki? hari abantu baberewemo umwenda na nyiri ubwite ariwe ethienne so ubwo agomba kwishyura kuko afite imitungo igomba kuba yakwishyura iyo myenda nubwo itahaza kuri bose ariko ntekereza ko ari umwanzuro uzafatwa na leta, kujyirango impande zose zinyurwe kuko ntitwakwirengagiza ko hari nabandi bashobora guporofitira mukavuyo, bigomba gukorwa mubwitonzi ntihajyire urenganwa yaba nyirinzu hamwe nabishyuza kdi ntibazibajyirwe gushyuraho namafaranga iyo nzu yinjije kuva yatanjyira gukodeshwa maze amahoro atahe.

  • @all, now do you understand what is dignity and the value to be what you are!Ndumva akanyafu kabagezeho, igikuru ni ukwikosora tugaha agaciro umurimo twerekejeho amaboko nubwo nta report twaba dusabwa ariko tumenye ko dukorera abanyarwanda kandi ndumva mu Rwanda nta Rutenderi ukiharangwa aho bitagenda tuzajya tuhavuga ikibyimbye gishakirwe umuti! Kandi mumbabarire kubo twavangiye, ndabona cyamunara yabaye cyamunara.

  • @karaha, ubundi wowe uryoshya ibiganiro cyane, nkagukunda iyo dutanga ibitekerezo ku buzima busanzwe wenda abagore barwanye cyangwa ku nkuru zerekeranye n’amadini cyangwa zerekeranye gutongoza abakobwa(gutereta). aho ho uganira neza nkakwemera ariko ibibazo sentimental cg political ntukabijyemo utazambihiriza kandi nakwemeraga. ni impanuro nguhaye!!!

  • nkurikije uko mbisomye,ndumva iyo haza kubaho iyo cyamunara hari gusigara ibindi bibazo harimo nakarengane,ntakuntu hakwishyurwa bcr gusa ngo abandi baburiremo baba barenganyije,bose bagomba kwishyurwa kandi hakurikijwe uko urikiko rwabigennye ntagihindutse thx.

  • Ariko ubundi uretse amayeri no kujijisha,iriya nzu ko yataniye gukodeshwa intambara ikirangira kandi ubukode bwishyura bcr,ubu ntihasigayemo make,cg ntiyarangiye kuburyo ubu hatangira kwishyurwa ba nyiri iyo mitungo?ibi bintu birimo tena!!

Comments are closed.

en_USEnglish