Digiqole ad

MINIJUST yatangaje urutonde rw’abahamwe no kunyereza umutungo wa Leta

Mu buryo bukozwe bwa mbere, kuri uyu wa 15 Nzeri Ministeri y’ubutabera yatangaje urutonde rw’imanza n’abakozi ba Leta bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bashishikarizwa kuwishyura ku neza. Imitungo ya Leta ikabakaba MILIYONI MAGANA ARINDWI niyo iryozwa aba bakozi bose hamwe bari kuri izi ntonde.

Minisitiri w'Ubutabera niwe wasinye kuri aya matangazo avuga abakozi batandukanye bahamwe no kuneyreza imitugno ya Leta
Minisitiri w’Ubutabera niwe wasinye kuri aya matangazo avuga abakozi batandukanye bahamwe no kuneyreza imitugno ya Leta

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rw’iyi Minisiteri ndetse no ku biro by’Uturere twose mu gihugu iyi Ministeri yasabye aba bose bakurikiranywe mu nkiko bagahamwa n’ichayaha cyo kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa Leta zikabakarita igihano ariko bakaba bataraburana ku birego by’indishyi bagamije kugaruza umutungo wa Leta, ko bakwihutira kugera kuri Ministeri y’ubutabera kugira ngo hemeranywe nabo uburyo bazishyira ku neza hatagombye kubaho izindi manza zanavamo kwishyura ibirenze ibyo bahamwe nk’indishyi z’Akababaro n’iz’ikurikiranarubanza.

Perezida Paul Kagame mu cyumweru gishize ubwo hamurikwaga imihigo y’umwaka wa 2013/2014 yihanangirije abayobozi banyereza umutungo wa Leta, asaba ko kubahindurira imirimo gusa bidakwiye ahubwo bakwiye gukurikiranwa ndetse bakawugarura.

Minisiteri y’ubutabera yasabye kandi abantu bose bahamwe na biriya byaha kwihutira kwishyura amafaranga n’indi mitungo banyereje cyangwa bategetswe kwishyura bitarenze impera z’ukwezi kwa cyenda. Abatazishyura  muri iki gihe bahawe bakazishyurwa hakurikjwe ibiteganywa n’amategeko harimo no kuba hatezwa cyamunara imitungo yabo hanarebwe igihe bazaba bamaze batarishyura.

Ibi bisa n’intangiriro yo kurwanya inyerezwa ry’imitungo ya Leta ikunze kwigabizwa n’abashinzwe kuyicunga. Ndetse ariko kandi imitungo ya Leta ikaba ikunze gutikirira mu masoko atangwa aho bivugwa ko abayobozi baha agaciro amasoko adakwiriye kugirango babonemo indonke yabo.

Mu ijambo rye ku munsi wo kumurika imihigo no gusinya imihigo mishya n’Uturere, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe buri muyobozi akoze mu mutungo wa Leta anyereza ntacyasagukira abaturage.

1 2 3 4 5 6 7 8

10 11 12 13 14 15 16

20 21 22 23 24 25

30 31 32 33 34

40 41 42 43

43 44 45 46 47 48 49 50

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • MWIBAGIWE,UWITONZE NASSIRA,WARI NOTERI MU KARERE KA NYARUGENGE.NAWE YAMIRAGUYE UBUTARUHUKA UMUTUNGO WA LETA.NAHO ZA RUSWA ZO SINAKUBWIRA.UBU ASIGAYE ACURUZA RIZA MUMUGI RESTORANT.MUMUKURIKIRANE.

  • nibakurikiranwe bishyure kuko uwo ni umutungo wabanyarwanda twese baba banyereje

  • ahubwo se ko nta muyobozi nya muyobozi mwavuze?ahaa…..
    mwivugiye rubanda rugufi gusaaaa…
    abarya si abo abo bashunaho.abarya ni abayobozi bakuru.

  • NTIBISOBANUTSE NTA MUNTU NUMWE UKOMEYE URIMO URU RUTONDE NTAGO ARIRWO MUSHYIRIHO NABAKOMEYE KANDI BARAHARI

  • Njye nsanze bisekeje! Ngo bibye amabati 20! None se ntabatunze zarukururana, amahoteri, imiturirwa na “intuza” kandi byose byarasahuwe mu misoro no mu mfashanyo zagatunze imfubyi n’abapfakazi? Ibyo wabyita “masikarade” mu kinyafaransa. Ab’ingenzi bari he?

  • birakwiye rwose ko umuntu wihaye kunyereza umutungo wa leta ariwo wa rubanda abiryozwa , nabandi babitekerezaga barebereho kabisa nta warya utwarubanda ngo bimworohere

  • Uru rutonde rurashekeje koko,hibereyemo ba rubanda rugufi ngo rwo mu tugari biririye amabati, nta minister,nta MEYA ,nta muyobozi numwe mukuru ,ewa nuriya mugore wa RSSB yararenganye,niba ari aba bonyine batuririye umutungo.,

  • Niba ari aba banyereje umutungo muhora muvuga mubabarire. Amamiliyari mpora numva muvuga n’aba bayariye. Iyo mikino muyireke ntaco itumariye. ubuse abariye ONATRACOM, FARG, … bari hehe? Cyangwa mwibwira ko tutabazi? Mubyihorere abo ni nka cat under dining table picking bones.

  • Yabababaaaaa. mbega Sinema y’ubuntu!!! Ubu se abibye menshi bari hehe?? Ashyuuuuuu. Ngo imifuka y’isima, n’ibiro by’ibijumba?? Maze basiga abanyereje za Miliyari!!

    Genda Rwanda uri nzizaaa. ohhhh, humeka amahoro…….Ibyiza bigutatse…rwanda…

  • Ubuse wambwira aho Euphrem yakuye amafaranga yo kubaka Etage iri Kacyiru? Niba mutahazi, ni muri commission ya Demobilisation aho yari afatanyije na muramuwe ubu uyobora KVSS. Byose turabizi. Ubwo ntituvuze n’abandi. List ni ndende mu minsi ya vuba tuzabakorera list nyayo nayo abo mwatangaje wapi. Mujye kwa Auditeur general no ku muvunyi nubwo nabo bitinyira kubura akazi.

  • Uru rutonde rurasekeje kokoo ! Ubu se abo nibo biye Leta koko! Nibo se les responsables de la gestion financiere bibi bigo mutubwira! Ese nibo basinya za Cheques za Op, n’izindi mpapuro za cash . Oya mwibeshya abanyarwanda, nta Police, nta hautes autorites mnta Deputes nta Mayors, na Senateur, nta ki! Ko tubona aribo bakiza ra muri uru rwanda oya koko insina ngufi niyoicibwaho ikoma!! Murasekeje rwose
    Murakoze kubitumenyesha wenda ubutaha n’abo bazazamo, cyangwa se abo nibo babibiye bakajya babahaho!!

  • Uwanyereje make, abakorerabushake muteratenye mubishyurire kandi Imana ibababarire ntibazongera.

    Abatwaye mrnshyi nabo niba barubatse inzu zigezweho zigendanye n’iterambere tujyamo byafatirwa mugihe hagitegerejwe ko bazarangiza kwishyura
    nabo sibo n’ibibazo by’isi.

    Imana ibabababarire. ntibazongere

  • abo bavuzwe nibo bafashwe nyine, umujura nufatanywe igihanga.

  • ahaaa ntawarubara na gitif w’akarere ka nyamasheke yagizwe umwere arataha ariko rwose we are given transparence but is not respected why ?twebwe intore zo kumukondo mubiturekere tubyikorere niba mutubwira ngo twubake nation tuzayubakisha iki byose mwabinyereje munsubize se mwa bisambo mwe?

  • yewee aka nagatangaza ubu koko
    na karere ka kayonza
    ntamuyobozi numwe wagaragaye mo koko
    ubuse Farg ntikwiye kubanzwa amazu yinfubyi nabamfakazi
    zitigeze zubakwa mumurenge wakabarondo
    mubyukuri abanabo bagakwiye gukurikiranywa

Comments are closed.

en_USEnglish