MINIJUST irahakana ko nta mugororwa warangije ibihano ugifunzwe
Hashize iminsi ibinyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda byanditse ko mu magereza atandakunye harimo abagororwa ibihumbi birindwi (7,000) bahamwe n’ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barangije ibihano bakatiwe, ariko bakaba bakiri muri gereza, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015 mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Ubuntu butangaje yavuze ko ibyanditswe ari ibinyoma ahubwo ko ari abagororwa bafite ibibazo bitandukanye.
CIP Sengabo Helary, umunyamategeko mu Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yasobanuye ko urwego akorera rwashyizweho n’itegeko kandi rukaba rukurikiza itegeko, ibi yabivuze ashaka gusobanura ko ibyanditswe ari ibinyoma.
CIP Sengabo avuga ko kugira ngo umuntu afungurwe bifite inzira binyuramo kandi hakaba hari urwego rushinzwe kugenzura amadosiye y’abagororwa kugira ngo hatagira abarenganywa.
Sengabo yavuze kandi ko bafite uburyo bw’ikoranabuhanga bakoresha mu gukurikirana amadosiye y’abagororwa hagamijwe kureba ko nta mugororwa uhutazwa cyangwa ngo agume muri gereza kandi igihano cyararangiye. Yongeyeho ko bifashishije uburyo babona ko nta mugororwa warangije igihano ngo abe akiri muri gereza.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko nta bantu barangiza ibihano maze ngo bagumishwe muri gereza kuko byaba binyuranije n’amategeko. Busingye yavuze ko abo bagororwa 7000 bafite ibibazo kandi n’ibyo bibazo bikaba bidahuye, cyane ko harimo na bamwe amadosiye yabo atuzuye.
Hasobanuwe ko iyo umugororwa uregwa ibyaha bya Jenoside ashobora gusubirishamo urubanza mu gihe yumva atanyuzwe na dosiye afite.
Uburyo bikorwamo, ngo yandikira Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) kuko amadosiye yose y’abahamwe n’ibyaha ariho abitse nk’uko itegeko ngenga rikuraho inkiko gacaca ribigena. Umugororwa yandika asaba urukiko ibyo yifuza maze akandikira CNLG na yo ikamuhereza dosiye ye ubundi urubanza rugasubirishwamo.
Impamvu zatuma umugororwa asubirishamo urubanza nk’uko itegeko ngenga rya Gacaca ribivuga, harimo kuba umuntu yaba yarahamijwe icyaha cyo kwica nyuma yaho uvugwa ko yishwe akaboneka, guhamwa n’icyaha kimwe cyo kwica nyuma hakaboneka ikindi cyaha, kugirwa umwere mu rubanza ntakuka nyuma hakagaragara andi makuru agushinja ndetse no guhamwa n’icyaha cyangwa kugirwa umwere nyuma hakagaragara ko mu rubanza habayemo ruswa.
Muri gereza hakunze kugaragaramo abantu bamaramo igihe kirenze ukwezi batarakatirwa, ibi ngo binyuranyije n’amategeko kandi ngo iyo habura iminsi irindwi kugira ngo iminsi 30 igere, umucamanza atarongera igihe bitewe n’impamvu zitandukanye, Gereza itwara raporo ku rukiko na parike bamenyesha ko imfungwa igiye kurekurwa.
Ikindi kandi ni uko ngo ba nyiri mfungwa bagomba gukurikirana kugira ngo imfungwa yabo irekurwe mu gihe ukwezi gushize itarakatirwa.
Hano ngo umucamanza ashobora kongera igihe cy’ifungwa kuva ku kwezi kugeza ku nshuro 12 kugira ngo igume muri gereza kubera impamvu zitandukanye. Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa gereza 13, zirimo imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 53.
Thėodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
8 Comments
ibi bisobanuro bicishwe cyane mu bitangazamakuru byari byatangaje ko hari abafungwa kandi igihe cyararenze bararangije igihano cyabo maze ukuri kumenyekane bityo icyo cyasha bashaka gusiga igihugu cyacu kiveho
Ndabaramutsa,
Mbasabe banyamakuru rwose guhesha agaciro umwuga mukora ubushakashatsi ngo usoma agire icyo akura munkuru.
Nta mwotsi ucumba ali nta muriro. hari impamvu rero. Mwaba mufashije mucukumbuye niba ibyo binyamakuru ari ibirwanya Leta cyangwa se ari abakozi baLeta bayisebesha kuko hagomba kuba kimwe muli ibyo. Ubuzima bw’abantu 7000 si umukino,
TUGIRE AMAHORO
Harimo amacenga no guhunga ikibazo. Ikibazo nyamukuru ni icy’abagororwa barangije imyaka bakatiwe ariko ntibarekurwe. KUKI BATAREKURWA ? Iby’abashaka kujuririra cnlg byo ni ikindi kibazo ukwacyo, mwivanga ibintu. Niba abagororwa 7000 barangije ibihano nta dosiye bafite, mwabafunze gute?
Ibintu biroroshye kwiki kibazo ;
Wowe mwanditsi wiyi nkuru mukubona igisubizo gihamye ukeneye guhuza ibice 2 gusa.
Igice cyimwe nu kuvugisha minister Busigye byo urabisoje ubitse inyandiko mvugo ye kwiki kibazo.
Igice cya kabili nu kuvugisha imfungwa ziri mu magereza atandukanye ukirebera ubwawe abo barengana ukabika izo gihamya zabo.
Ubundi ugakora ubuvugizi bwimbitse ushize amanga kuko uzaba ufite ibimenyetso bifatika.
Uziko ibyo ubigeze ho umunyururu waregera ako karengane indishyi yahabwa ari akayabo k’amafaranga !!!!
Iyi nkuru irafifitse cg nta bunyamwuga burimo,kuba busingye abivuze si evangile, abo bantu 7000 baravuzwe,kandi twumvise ko byateje impaka hagati ya Fadhil na Busingye,kuki utabajije na Fadhil ngo wumve uko bimeze? Ko utagiye muri commission y’amagereza? Ko utashatse nibura abanyururu batandukanye ngo muvugane? Biragara rero ko harimo ubuswa kandi uziko byari byasakuje.Ngahotegura indi nkuru utabogamye arimo facts. Nufite umuntu ufunzwe acyo ashobora kubazwa.urakoze
Uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru yabanje gusesengura neza imvugo zaba Ministers BUSINGYE na FAZIL?
Fazil ati Hari abantu bafunzwe hari impapuro zituzuye neza kuki arizo bahaye agaciro babafunga kuki atarizo bahereho babafungura?
Izo mpapuro wamunyamakuruwe wagombye kuba arizo wandikaho cga usaba ibitekerezo.
Umuntu wese ushyira mugaciro yagombye guha izo mpapuro zabafunze agaciro bakaziheraho bafungura izo mfungwa. Ukuri guca muziko ntigushye!!!
Rwose bavandimwe, mu magereza harimo abantu bafunzwe kandi bararangije ibihano byabo ! nanjye ubanjye hari abo nzi rwose ! kandi ikibabaje bikorwa mu rwego rwo guhimana gusa ! bityo rero murapfa ubusa ! abantu barahari bafunzwe binyuranije n’amategeko ndetse na Ministre Mussa Fazil yarabivuze rwose !
[…] Mu minsi ya vuba tuzagaruka ku bantu banyuranye bavugwa ko bafunze bazira akamama. Muri bo hari n’ab’intamenyekana kuko bari basanzwe muri rubanda rwa giseseka, muri bo kandi harimo ngo n’abarangiza igihano bari barahawe n’inkiko ariko ntibabwe uburenganzira bwo gusohoka muri gereza. Ibi byanavuzweho na Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye n’uw’umutekano Musa Fazil Harelimana aho mu ntangiriro z’uyu mwaka bombi bitanye ba mwana kuri iki kibazo nyamara bahuriye muri guverinoma imwe ! Byanditsweho n’ibinyamakuru bikorera i Kigali, nyuma minisitiri w’ubutabera avuga ko abinyomoje. […]
Comments are closed.