Digiqole ad

MINEDUC ntizakura ijisho ryayo kuri ISPG – Dr MUGISHA

Ishuri rikuru ry’I Gitwe rya ISPG mu mateka yaryo ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1074 barirangijemo kuva ryatangira, mu birori byo gushyikiriza impamyabumenyi abo banyeshuri intumwa ya Minisitiri w’Uburezi Dr. Mugisha Innocent yavuze ISPG ifite urugamba yishoyemo kandi Miniziteri ikaba itazayikuraho amaso.

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo none

Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo none

Abarangije amasomo yabo muri ISPG bize mu mashami y’Ubuforomo, Ikoranabuhanga n’Icungamutungo n’ubumenyamuntu, bamwe bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza abandi bahabwa iz’icyiciro cya kabiri.

Umunyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be, Mukakarenzi Domithile yashimiye ishuri uburere bwiza barikuyeho, ndetse asaba bagenzi be ko bakora ibishoboka byose bakihangira imirimo nkuko Leta ihora ibibashishikariza.

Urayeneza Gerard uhagarariye iri shuri mu mategeko yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikunda abaturage bayo cyane cyane urubyiruko iruha amahirwe yo kwiga bitandukanye n’amateka yaranze uburezi bw’u Rwanda, asaba abitabiriye ibirori gushimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku bwitange n’ingufu ashyira mu kwita ku burere n’uburezi bw’urubyiruko.

Bitewe n’amategeko mashya agenga uburezi bwa za kaminuza mu Rwanda, avuga ko buri shuri rikuru na kaminuza bigomba kugira umuntu uzajya utanga impamyabumenyi (University Chancelor) Ababyeyi b’I Gitwe bashinze ISPG batoye Urayeneza Gerard akaba ariwe utanga impamyabumenyi za ISPG, bwa mbere akaba yarazitanze ku munsi w’ejo.

Abayobozi 10 b'izindi Kaminuza bari baje gushyigikira ISPG

Abayobozi 10 b’izindi Kaminuza bari baje gushyigikira ISPG

Iri shuri rikuru ry’i Gitwe risanganwe amashami atatu ariko mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, rizatangiza irindi shami ry’ubuganga (Medecine) aho rizajya risohora abaganga bo ku rwego rwa Dogiteri, kur’ubu mu Rwanda iri shami ribarizwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare gusa.

Umuyobozi w’iri shuri ry’I Gitwe Dr. Jered Rugengande, mu ijambo rye yashimiye ubwitange n’ubushake abanyeshuri barangije amasomo yabo bagaragaje, abasaba ko bagomba kwerekana ikinyabupfura no kubera umucyo ababagana mu mirimo yabo, bagateza imbere igihugu cyabo cyababyaye ndetse kikabatangaho byinshi.

Mu gutanga izi mpamyabumenyi zisaga 1074 umushyitsi mukuru Dr. Innocent Mugisha wari uhagarariye Minisiteri y’uburezi yashimiye ababyeyi bashinze iri shuri riri mu cyaro bakuriwe na Urayeneza Gerard wagaragaje ubwitange mu guteza imbere iri shuri ndetse n’abaturage barizengurutse muri rusange.

Dr. Mugisha yavuze ko andi mashuri yarakwiye kurebera kuri ISPG uburyo ifite amashami yunganira cyane Leta, ndetse aya mashami abarizwa muri ISPG akaba agoranye kuyashakira ibikoresho, abarimu n’ibindi.

Ati :”ndababwiza ukuri ko uramutse ushaka inyungu yo m’umufuka n’indamu mu mashuri ntabwo washyiraho amashami nk’aya ari muri ISPG, aya mashami asaba byinshi cyane”.

Intumwa ya Minisiteri y’uburezi yongeyeho ko Minisiteri igiye guhoza amaso kuri ISPG ikayikurikiranira hafi ku kureba niba koko ibyo bayisabye gukurikiza mu ishami ry’ubuganga bizakurikizwa, yongeyeho ko kwigisha umuganga ari ukuba ushoboye koko ndetse n’uwo wigishije akabasha kwitwara neza ku murimo.

Abanyeshuri barangije aha bari bataremererwa kwambara ingofero zabo.

Abanyeshuri barangije aha bari bataremererwa kwambara ingofero zabo.

Abarimu bigisha muri ISPG bakoze umwiyereko.

Abarimu bigisha muri ISPG bakoze umwiyereko.

Mwalimu Pollin Maurice, muri ISPG higishamo abanyamahanga.

Mwalimu Pollin Maurice, muri ISPG higishamo abanyamahanga.

Urayeneza Gerard aha ikaze Dr. Mugisha Innocent

Urayeneza Gerard aha ikaze Dr. Mugisha Innocent

Hon. Senateri Prof. NKUSI Laurent nawe yari yaje kwifatanya na ISPG mu birori.

Hon. Senateri Prof. NKUSI Laurent nawe yari yaje kwifatanya na ISPG mu birori.

 

Abashyitsi bakuru bari baje gushimira abanyeshuri barangije

Abashyitsi bakuru bari baje gushimira abanyeshuri barangije

Bamwe mu babyeyi bashinze ISPG nabo bari bahari.

Bamwe mu babyeyi bashinze ISPG nabo bari bahari.

Abari mu birori basusurukijwe n'Itorero rya Kinyarwanda.

Abari mu birori basusurukijwe n’Itorero rya Kinyarwanda.

Dr. Jered Rugengande yerekana Abayobozi bose bayoboye ISPG kuva yatangira.

Dr. Jered Rugengande yerekana Abayobozi bose bayoboye ISPG kuva yatangira.

Dr. Mugisha Innocent ati MINEDUC igiye gukurikiranira hafi ishuri ry'ubuganga rya ISPG.

Dr. Mugisha Innocent ati MINEDUC igiye gukurikiranira hafi ishuri ry’ubuganga rya ISPG.

Dr. Rugengande Jered, Umuyobozi wa ISPG

Dr. Rugengande Jered, Umuyobozi wa ISPG

Mbabazi Francois Xavier Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Munyantwali Alphonse Guverineri w'Intara y'Amajyepfo bari bahari.

Mbabazi Francois Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Munyantwali Alphonse Guverineri w’Intara y’Amajyepfo bari bahari.

Urayeneza Gerard mu kiganiro n'abanyamakuru.

Urayeneza Gerard mu kiganiro n’abanyamakuru.

 

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

en_USEnglish