Min Murekezi arasaba abakoresha kurinda abakozi impanuka zituma 192 bapfa buri mwaka
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku buzima n’umutekano by’abakozi mu Rwanda, Minisitiri w’abakazi ba Leta n’umurimo Anastase Murekezi yasuye inganda zitandukanye zo mu Ntara y’Iburasirazuba, yirebera imibereho y’abakozi. Yasoje uru ruzinduko asaba abakoresha gukoresha uburyo bwose bushoboka hakirindwa impanuka zo ku kazi, biganisha ku kuzica burundu kuko zitwara nibura ubuzima bw’abantu 192 buri mwaka mu Rwanda.
Inganda Minisitiri Murekezi yasuye ni urukora ibyumba bizwi nka ferabeto (Fer á beton) “SteelRwa” rwo mu Karere ka Rwamagana n’uruganda rukora amakaro mu mabuye ruri mu mabuye “East African Granite Industries (EAGI)”.
Uru ruzinduko rukaba rwari muri gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku buzima n’umutekano by’abakozi, wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubuzima n’umutekano ku kazi, inkingi y’iterambere ry’ubukungu”.
Ku ruganda StelRwa, Minisitiri Murekezi yashimye uburyo abakozi bitaweho, bakaba bafite abaganga babiri bashobora kubaha ubuvuzi bw’ibanze haramutse havutse ikibazo.
Aha Minisitiri ariko yanabasabye gushakira abakozi amataratara kuko hari abo bigaragara ko bahura n’umuriro mwinshi kandi ushobora kubateza impanuka kuko ngo uturindamazuru n’ingofero irinda umutwe bidahagije ukurikije n’ibikorwa bihakorerwa.
Nyuma yo gusura SteelRwanda, Minisitiri yasuye uruganda EAGI ruherereye mu Karere ka Nyagatare ari naho havugiwe ijambo rijyanye n’uyu munsi.
Mu ijambo rye Minisitiri w’umurimo yasabye abakozi by’umwihariko abo mu nganda yasuye kurangwa n’ubwitonzi no kwigengesera mu kazi kandi bakarindana hagati yabo kugira ngo harushweho kwirinda impanuka.
Asaba ko hajya habaho ibiganiro hagati y’abakozi n’abakoresha, ariko n’abakozi hagati yabo bagahugurana ku buryo bwo kwirinda impanuka.
Minisitiri Murekezi, yagaragaje ko yishimiye kuba mu nganda yasuye abakozi baho bafite amasezerano, ubwishingizi n’izindi ngamba zigamije kurinda abakozi impanuka, asaba ko n’ibindi bigo byo hirya no hino mu gihugu byabareberaho.
Minisitiri yemeza ko n’ubwo impanuka n’impfu za hato na hato mu kigo bigira ingaruka ku bakozi, ariko ngo bigaruka n’ikigo ubwacyo kuko gitakarizwa icyizere n’abakozi n’abagura ibyo bakora.
Mu gihe iyo byirinzwe, bigabanya amasaha umukozi yari kumara adakora kandi bikagabanya amafaranga ikigo gitanga mu gihe hari abakozi bahuye n’impanuka.
Minisitiri w’umurimo n’ubwo avuga ko atari isura yabonye ku nganda yasuye gusa, yasabye ko abakoresha mu gihugu hose bagenera abakozi babo ibikoresho byose byo kwirinda impanuka kandi ntibibe ibyo gukoresha igihe basuwe n’umuyobozi nka Minisitiri gusa.
CESTRAR yasabye ko amategeko meza agenga umurimo yashyirwa mu bikorwa
Mubera Martin, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’inganga z’abakozi mu Rwanda “CESTRAR” nawe wari witabiriye uyu muhango yashimiye ubushake Leta yashyize mu gushyiraho amategeko no kurinda abakozi impanuka, imfu n’indwara zikomoka ku kazi.
Ariko akanasaba ko ayo mategeko yashyizweho yakubahirizwa kugira ngo koko umukozi akomeze kuba inkingi y’iterambere ariko nawe afite ubuzima bwiza.
Ibi kandi ngo byagorana kugerwaho abagenzuzi b’umurimo badahawe ubushobozi n’ubumenyi byo kugenzura umurimo no gutanga inama.
Mubera kandi yasabye ko mu rwego rwo kurinda ubuzima n’umutekano by’abakozi hashyirwaho urwego rw’abaganga b’inzobere bashobora gusuzuma abakozi bakora mu bice binyuranye by’akazi bakanashobora kwerekana indwara ifitanye isano n’akazi.
Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku itariki 28 Mata, ariko Minisiteri y’abakazi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ikaba yarahisemo ko ibikorwa byo kuwizihiza bitangira kuri uyu wa gatanu tariki 25 Mata, ku munsi nyir’izina kuwa mbere w’icyumweru gitaha hakazaba inama igamije kurebwa uburyo umutekano n’ubuzima mu kazi byifashe mu Rwanda.
Mu Rwanda, imibare y’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda ‘RSSB’ igaragaza ko mu myaka itanu ishize abakozi 578 bagaragaweho n’indwara zikomoka kukazi, ndetse abagera kuri 960 bapfa bazize imfu zifitanye isano n’akazi bakora, bangana n’abantu 192 nibura bashobora kuba bapfa buri mwaka.
Bituma kandi ngo Leta itanga Miliyari imwe na miliyoni 400 kubera impanuka zikomoka ku kazi.
Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nyakubahwa azanyarukire muri cimerwa arebe abakarani baho uburyo pakira ciment ntacyo bambaye kibarinda guhumeka ciment, iyo ubabonye usanga ciment ibuzuye mu muzuru no mu kanwa mbese umuburi wose usanga ari ciment gusa
Steelrwa nayi si shyashya kuko bamaze igihe abakozi bakomerekera mukazi, kandi nta ndishyi babaha, jyewe nzi case yabakozi bahiye umubiri wose ndetse hari nabataje ingingo zimibiri bamara igihe mubitaro, icyo abayobozi buruganda bakoze nukubavuza gusa kandi hari abahavanye ubumuga bituma bava nokukazi ubu baricaye murugo kubera ubumuga ntakindi bashobora gukora, ahubwo turasaba ministeri kubarenganura kuko abayobozi buruganda barabatereranye,
Comments are closed.