Miliyoni 9$ adafite inyungu ni inguzanyo Ubushinwa bwahaye u Rwanda
Kuri uyu wa kabiri, nibwo Ministre Louise Mushikiwabo ku ruhande rw’u Rwanda na Li Yuan Chao wo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Ubushinwa, basinye amasezerano y’iyi nkunga ku Rwanda.
Aya masezerano aje asanga andi yasinywe umwaka ushize, yose hamwe akaba yemerera u Rwanda amadorari ya Amerika miliyoni 18, azakoreshwa mu mishinga ifitiye inyungu ibihugu byombi.
Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru ko aya mafaranga azakoreshwa ku mishinga ibihugu byombi bizemeranywaho ko ifite ireme kurusha indi.
Ati: “Turicara tukarebera hamwe imishinga tugomba kwitaho, tukayibashikiriza ubundi bakayemeza.”
Ministre w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yavuze ko bene izi nkunga Ubushinwa butera u Rwanda mu kugirango rwiteze imbere ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri Chao nawe yongeyeho ko iyi nguzanyo bahaye u Rwanda ari ikimenyetso cy’ubushake Ubushinwa bufite bwo gukorana n’u Rwanda mu mishinga y’iterambere kuri rubanda.
U Rwanda rusanzwe rukorana n’ubushinwa mu bice by’ishoramari n’ubwubatsi, ibihugu byombi ngo birifuza no kugera mu mikoranire mubya politiki.
Photos: Sadiki Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM