Digiqole ad

Miliyoni 440$ zizinjizwa mu bukerarugendo mu 2014 – RDB

Umutongo winjizwa n’ubukerarugendo mu Rwanda warazamutse ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012. Izamuka ry’uyu mutungo ryavuye ku bwiyongere bw’abakerarugendo bavuye mu bihugu bitandukanye by’Isi nk’uko bivugwa n’ikigo cy’Iterambere mu Rwanda RDB.

Rica Rwigamba ushinzwe  ubukerarugendo muri RDB/photo rdb
Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB/photo rdb

Mme Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB yemeje ko ikigereranyo cy’amafaranga yo hanze yinjiye hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Werurwe muri uyu mwaka ni miliyoni 71.5 z’amadolari y’Amerika mu gihe ubushize mu 2012 igihe nk’iki hari hinjiye akayabo ka miliyoni 70.5 z’Amadolari.

Rwigamba yabwiye igitangazamakuru cya Bloomberg kuwa 27 Gicurasi ati “Iyi ni inyungu nke yiyongereye, bitewe n’ibyabereye mu karere, cyane amatora yo muri Kenya n’imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo ahegereye ibirunga.”

Nk’uko Rica Rwigamba akomeza abivuga ngo mu gihe abasura u Rwanda bo ku mugabane w’i Burayi bagabanutse, bitewe n’ubukungu butifashe neza abakerarugendo bo mu bihugu byo mu karere bo bariyongereye.

Nyuma yo kwinjiza akayabo ka miliyoni 282 z’amadolari mu 2012 binyuze mu bukerarugendo, uyu mwaka rurateganya kwinjiza izisaga 317 naho mu mwaka utaha wa 2014 rugateganya kuzasarura akayayabo ka miliyoni 440 z’Amadolari mu byiza birutatse.

Rica Rwigamba yemeza ko nta kabuza ko bazagera kuri iyo ntego kuko abakerarugendo bamaze kwizera amahoro n’umutekano biri mu Rwanda ndetse n’ibikorwa remezo bakeneye mu gihugu.

Mu byo Leta y’u Rwanda yakoze yamamaza ibikorwa nyaburanga hari ugishyiraho ibiro bicuruza ibya gakondo mu bihugu byateye imbere nk’Ubwongereza, Amerika n’Ubudage, ndetse no mu bihugu birimo bijegeza isi mu bukungu nk’Ubushinwa n’Uburusiya.

Ikindi ni ukuba u Rwanda ruzafungura inzu y’ihuriro ry’ubucuruzi Kigali New Convention Center mu 2014 nk’uko Rwigamba yakomeje abasobanura.

RDB ubu irakorana n’ibihugu by’akarere mu kugerageza kureshya abakerarugendo babereka ko ino hano ari ahantu heza ho kuruhukira.

U Rwanda n’abaturage barwo basaga miliyoni 11, ruzwiho kuba arirwo rucumbikiye ingagi zo mu misozi zisigaye muri aka karere gusa, ndetse n’ibindi byiza nyaburanga byinshi.

Bloomberg

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.RW

en_USEnglish