Digiqole ad

Miliyoni 400$ zo mu mpapuro z’agaciro zizakoreshwa mu mishinga itatu – Amb Gatete

Miriyoni 400 z’amadolari y’Amerika zavuye mu mpapuro z’agaciro u Rwanda rwagurishije mu cyumweru gishize, agamije kubaka Hoteli nini yiswe “Kigali Convention Center”, guteza imbere kompanyi y’indege ya Rwandair, hamwe no kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo.

Ambasaderi Claver Gatete Ministre w'Imari n'Igenamigambi
Ambasaderi Claver Gatete Ministre w’Imari n’Igenamigambi

Kigali convention center (hoteli irimo kubakwa ku Kimihurura) izarangizwa kubakwa na miriyoni 120, hanishyurwe umwenda ungana na miriyoni 150 zayubatse kugeza aho igeze ubu, miriyoni 120 zizateza imbere Rwandair, hanyuma miriyoni 50 zisigaye zikazakoreshwa mu kubaka urugomero rwa Nyabarongo.

Aya mafaranga ngo azaba yarangije kwishyurwa mu mwaka wa 2023, kandi akazishyurwa ku nyungu ya 6.625% ku mwaka, nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver yabwiye abanyamakuru, mu kiganiro yagiranye nabo kuri uyu wa kabiri tariki 30/04/2013.

Ministiri Gatete yavuze ko nta mpungenge zo kutarangiza kwishyura ayo amafaranga muri icyo gihe zigomba kubaho, bitewe n’uko u Rwanda rusanzwe rushimirwa ko rwishyura neza, kandi ngo amadeni ntiyarurenze kuko rufite imyenda ibarirwa muri 23% gusa by’ubukungu bwose bugize igihugu.

Ministiri Gatete ati: “Hari impamvu nyinshi zatuma tutagomba kugira impungenge kuko n’abayaduhaye ubwabo ntazo bagize, babonye ko dufite ubushobozi bwo kwishyura, biturutse mbere na mbere ku kuba dufite ubukungu buzamuka ku kigero kirenze 8%, kuba turi igihugu kitagira ruswa, ishoramari riri mu za mbere muri Afurika,…”

Amb.Gatete yemeje ko u Rwanda ruri mu nzira yo kugera ku bukungu kuko ngo rwagiriwe icyizere n’abashoramari 250 bakomeye bo ku migabane ya Amerika, Uburayi na Aziya, aho bari bemeye gutanga inguzanyo ya miriyari 3.5 z’amadolari y’Amerika, irenze kure miriyoni 400$ u Rwanda rwari rwasabye. Iki ngo ni ikimenyetso cy’uburyo amahanga abona iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.

U Rwanda ntirwashoboraga gufata ayo mafaranga yose, kuko ngo ayo rwari rwasabye mu kugurisha impapuro z’agaciro (gutanga impapuro zivuga inguzanyo igihugu cyifuza bakagiha amafaranga), yari afite imishinga yagenwe kandi isobanutse bihagije, hanakurikijwe ubushobozi igihugu gifite bwo kwishyura.

Leta y’u Rwanda iremeza ko umuvuduko w’ubukungu nugera kuri 11.5% (nk’uko byifujwe mu mwiherero w’Abayobozi bakuru w’uyu mwaka), nta gushidikanya ko intego yo gukura abaturage mu bukene izagerwaho muri gahunda mbaturabukungu ya kabiri EDPRSII, izarangirana n’umwaka wa 2018.

© Kigali Today

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Rwanda jya mbere ni byiza ko icyizere U rwanda rugirirwa aricyo gishingirwaho hubakwa ahazaza heza h’urubyiruko.

  • iyo mibare mutanga ko idahura nikibazo cyumunyamakuru cg minister!!!!

  • Ok byaba ari byiza.Muyarinde ba bapolisi batatu!

  • Nyakubahwa, sobanurira abanyarwanda impapuro zagaciro icyo aricyo?

  • Man yanjye iyaba tutasazaga cg habeho urupfu ngo nzarebe u Rwanda mumyaka iri imbere gusa njye ndabona amashanyarazi ariyo yagatwaye frw menshi kuko arusha iyo hotel guhindura ubuzima bwabaturage benshi iyo bagena nka 200m kuri power ngo urebe u Rwanda rurazamuka nkibihumyo niyo 11% twayigeraho vuba kdi nizo 50m sinzi niba zizarangiza urwo rugomero.

  • Mukosore inkuru yanyu kuko iyi mibare ntabwo ishoboka. 120+150+120+50= ? Njye nabona bingana na 440 kandi ayabonetse ari ari 400 gusa. niba ibikorwa 3 mwabanje bizatwara ariya mukaba mutibeshye ubwo urugomera rwa nyabaronga rwazakoresha 10 kuko niyo yaba ari gusigara.

  • Impapuro z’agaciro mu zindi ndimi n’icyo bita Bon du trésor zishyirwa ku isoko ahanini hashakishwa amafaranga yo kuzamura ubukungu izo mpapuro ku baziguze bahabwa inyungu ariko zikagira umwihariko wo kwizerwa kuko ziba ziturutse muri Leta.

  • Nukuri nivyiza ndashimira cane ubutegetsi bwu Rwanda uburyo burikwita kugihugu cabo eka nabene gihugu imana izabibahembera. ariko nfite nakabazo nababazaga abo bategetsi nyenebu komuri abagenzi nabarundi abizera bo bavuga ngo n’amahasa kuki mutabagira inama koko.

  • Ibyifuzo bitatu:
    1. Urwego r’ubuvuzi bwari bukwiye kugira umwanya kuri ayo madolari, kuko ayo abanyarwanda batanga bajya kwivuriza hanze kubera ubuvuzi buba bwabuze hano ni menshi.
    2. Niba imyenda ibarirwa muri 23% gusa by’ubukungu bwose bugize igihugu. Mutubwire uko ubwo bukungu bungana kugira ngo tumenye uko ideni ryose ringana, kuko iryo ni ideni abanyarwanda bazishyura.
    3. Ku birebana na 120 millions zizateza imbere Rwanda air, nizere ko iyo compamy ari iya LETA gusa. Naho niba hari abandi bafitemo imigabane, LETA izasuzume neza icyo gikorwa.

  • Mana we kubaka ibitaro bibe imbere ukuntu abantu bagerekerana muri CHUK.Yewe kuki ntawe utekereza kubaka ibitaro by’ikitegerezo koko uwampa Frw nakwagura CHUK aho abarwayi abaterura umwanda mu ndobo bajya WC .
    koko n’abanyamakuru ntibahasura ngo berekane uko hateye nubwo hari isuku ariko ni hato ibitanda ntabyo pe!

Comments are closed.

en_USEnglish