Digiqole ad

Miliyoni 255 zashyizwe mu kuvugura ikigo cya ES Byimana

Nyuma y’uko inkongi z’umuriro zimaze kwibasira ikigo cya Ecole de Science de Byimana incuro eshatu, zigatwaka inzu zo kurararamo ebyiri, inzu y’uburiro n’aho basengeraga ubuyobozi bw’iki kigo buratangaza ko bugiye gutangira imirimo yo kubaka ibyangijwe hakazi bandwa cyane ku nyubako zikenewe byihuse.

Inkongi eshatu mu minsi 30 zimaze gushegesha iri shuri/photo Umuseke.rw
Inkongi eshatu mu minsi 30 zimaze gushegesha iri shuri/photo Umuseke.rw

Frere Alphonse Gahima yatangarije umuseke.rw ko guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi (MINESDUC) yabateye inkunga ya 255 zigiye kwifashishwa mu kuvugurura inyubako zahiye.

Agira ati ”Ubu ikihutirwa ni amazu abanyeshuri bararamo kuko ubu turi ku mpeshyi twashyira n’ameza hanze, muri iki cyumweru tugiye gutangira kubaka, dukeneye amazu ndatekereza ko nko mumezi abiri bizaba birangiye.”

Avuga ko nyuma y’uko ishuri rihiye ku ncuro ya gatatu, ubu abanyeshuri bagera ku 196 bamaze koherezwa iwabo mu gihe bakirimo kubashakira aho bazajya baba, 32 bashakirwa aho baba bari kugira ngo bakomeze amasomo ariko ngo nibura mu gihe cy’icyumweru kimwe n’abatashye bazaba bagarutse bagakomeza amasomo yabo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias yabwiye umuseke.rw izi miliyoni 255 bazamaze kugezwa kuri konti y’ikigo ubusanzwe ngo zari zigenewe kubaka inzu zo kwimenyererezamo (laboratory) n’inzu yo kuraramo (dormitory).

Agira ati “Ni amafaranga ahagije ku buryo ashobora kubaka inyubako zose zikenewe hariya, bibaye ngombwa twanabongera andi, twe turiteguye nta kibazo, ubu icyo tugiye gukora ni ukureba uko imirimo yo kubaka ikihuta.”

Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko abanyeshuri bari babanje gusubizwa mu rugo ibyumweru bibiri ubwo ikigo cyashyaga bwa mbere, bazasigara mu biruhuko bakiga amasomo batize muri icyo gihe, naho abasubijwe mu rugo ubwo cyashyaga ku nshuro ya gatatu bakaba ngo bazashyirirwaho gahunda yihariye nko kuba bakwigishwa ikigoroba cyangwa nijoro kugira ngo bagaruze igihe kirimo gutakara.

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muzitonde mushishoze murebe niba gushya kw’iki kigo hatarimo uburangare bw’abayobozi, cg babifitemo uruhare, kubera ko hari igihe bashobora kubyikoresha, ngo babubakire!Iperereza rikorwe.

    • Analyse yawe irimo ubugome budasubirwaho! Sinkeka ko Eglise catholique yatureze mu bigo byayo yakwitwikira ngo bongere bayubakire!! ushobora kuba umenyereye kuburana imanza z’amahugu.

  • amafaranga se y’iki?? gusanwa ni ngombwa birakenewe ariko se bazasana batazi impamvu z’izo nkongi biyemzeze gusana bamaze kumenya neza ko nabyo bitazahira amaherere…..naho aho kwica gitera ni ukwica ikibimutera!nzaba ndora

  • Hafatwe n’ingamba zo kwirinda inkongi. murakoze, atari ibyo nayo ma miliyoni yahiramo da!!!

  • Iri rishuri nirifashwe mu buryo bwihuse abana bagaruke bige,ni rimwe mu mashuri y’intangarugero mu rwanda.

  • ayo mafr mbere y’uko atangwa hagakwiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kugitera inkongi y’umuriro inshuro eshatu mu gihembwe kimwe!! ikigo kimaze imyaka mirongo itanu! byimana yacu uri nziza…..

  • Byimana we igihe twakwigiyemo tukaba twuzukuruje none uhiye ubu!!!! ahubwo hakorwe iperereza ryimbitse hatazubakwa inshyashya nazo zigashya

  • bakoreshe itsinga zuzuje ubuziranenge kandi bakoreshe ba rwiyemeza mirimo bizewe cyane

Comments are closed.

en_USEnglish