Digiqole ad

Miliyoni 10 z’abaturage bugarijwe n’inzara mu ihembe ry’Afurika

Abagera ku miliyoni 10 bugarijwe n’icyorezo k’inzara, mu bihugu bigize ihembe ry’afurika, by’umwiharika igihu cya Kenya,nk’uko bitangazwa  n’umuryango utegamiye kuri leta urwanya inzara (Action contre la faim,ACF).

Nk’uko bitangazwa n’uyu muryango, abugarijwe n’inzara barasaba ubutabazi bwihuse. Mu itangazo wasohoye, uyu muryango uvuga ko ari ibura ry’ibiribwa rikomeye ku isi, ndetse n’uruzuba rwinshi muri aka gace aribyo nyirabayazana w’aya mapfa.

Muri kenya, abantu miliyoni 3,bugarijwe n’ibura ry’ibyo kurya, aba nabo baka bamaze igihe kinini batabona imvura. Uyu muryanga,ACF uvuga ko ingunga zonyine zidahagije, ahubwo ko Kenya ikwiye gushaka igisubizo byihuse no guhamagarira umuryango mpuzamahanga gutanga imfashanyo,kubwo kugabanya imfu z’amatungo n’ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka.

ACF, ubundi iteganyiriza aka gace  miliyoni3,4 z’amadorari ,ikaba iteganya kuzongeraho izindi miliyoni3 kandi hagafatwa ingamba nshya. Uyu muryango uvuga ko hakenewe kongerwa ingunga y’ibiribwa,gahunda nshya zo gutanga igaburo,ubufasha bwo kwita kubana batarengeje imyaka 5,uburyo bwo kuvura amatungo no gushyiraho ingamba zituma ibiciro by’ibiribwa bidakomeza kuzamuka ku isoko.

Agashami k’umuryango w’abibumbye kita ku ibiribwa(FAO), mu cyumweru gishize kari katanga ko hakwiye ubutabazi kubwo kurwanya inzara ikomeje gukara no kwibasira ibihugu byo muri aka gace birimo Djibouti, Étiyopiya, Kenya na Somaliya.

NGENZI Thomas.

Umuseke.com  

en_USEnglish