Digiqole ad

Military Games: RDF yatsinze UPDF ya Uganda muri Basketball

 Military Games: RDF yatsinze UPDF ya Uganda muri Basketball

Ikipe ihagarariye ingabo z’u Rwanda mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda imaze gutsinda ihagarariye ingabo za Uganda amanota 67 kuri 63 mu mukino wa Basketball waberaga kuri stade Amahoro i Remera kuri uyu mugoroba.

Sammy Hagumintwari wazamutse ngo atsinde niwe witwaye neza muri uyu mukino
Sammy Hagumintwari wazamutse ngo atsinde niwe witwaye neza muri uyu mukino

Wari umukino w’ishyaka ryinshi cyane n’imbaraga, UPDF niyo yagiye iyobora umukino mu duce dutatu, ikipe y’ingabo z’u Rwanda yakinnye cyane mu gace ka ka nyuma ari naho yaboneye intsinzi irusha gusa Uganda amanota ane.

Wari umukino ukomeye kuko warinze urangira nta kipe yizeye intsinzi.

Sammy Hagumintwali ku ruhande rw’u Rwanda niwe witwaye neza cyane kuko yatsinze amanota 21 ndetse aranigaragaza mu kugarira no gukorerwaho amakosa.

Uyu ni umukino wa kabiri iyi kipe ya RDF itsinze nyuma y’uko uwa mbere muri Basketball yatsinze iy’ingabo za Tanzania mu mukino wari ugoye cyane nawo wabaye kuwa kabiri w’iki cyumweru.

Muri Basketball hasigaye umukino u Rwanda ruzakina na Kenya. Uganda igakina na Tanzania. Nyuma barebe iyabaye iya mbere.

Abasore ba Uganda bitwaye neza muri uyu mukino ndetse bagerageza kuwuyobora
Abasore ba Uganda bitwaye neza muri uyu mukino ndetse bagerageza kuwuyobora
Umukino bagerageje kuwuyobora kenshi
Umukino bagerageje kuwuyobora kenshi mu manota
Ariko abasore b'u Rwanda bababa hafi, aha uyu musore w'u Rwanda witwa Niyonkuru (13) arakora block nziza kuwa Uganda wari ugiye gutsinda
Ariko abasore b’u Rwanda bababa hafi, aha uyu musore w’u Rwanda witwa Niyonkuru (13) arakora block nziza kuwa Uganda wari ugiye gutsinda
Ni umukino witabiriwe cyane
Ni umukino witabiriwe cyane
Aha hejuru hari hicaye abakinnyi ba APR FC nabo bari gukina iyi mikino ya gisirikare
Aha hejuru hari hicaye abakinnyi ba APR FC nabo bari gukina iyi mikino ya gisirikare
Byageze aho abasore ba RDF bashyikira aba UPDF baranganya umukino urushaho gushyuha
Byageze aho abasore ba RDF bashyikira aba UPDF baranganya umukino urushaho gushyuha
Aristide Mugabe aragerageza gucenga uyu wa Uganda
Aristide Mugabe aragerageza gucenga uyu wa Uganda
Ali Kazingufu nawe aragerageza gucenga Jonnah Otim
Ali Kazingufu nawe aragerageza gucenga Jonnah Otim
John uri gutoza ikipe ya RDF ntabwo yari azi neza uko biri burangire
John uri gutoza ikipe ya RDF ntabwo yari azi neza uko biri burangire
Gusa babifashijwemo n'abafana uyu mukino baje kuwutsinda
Gusa babifashijwemo n’abafana uyu mukino baje kuwutsinda
Bawutsinze bigoye cyane ubu bazakurikizaho Kenya ku cyumweru
Bawutsinze bigoye cyane ubu bazakurikizaho Kenya ku cyumweru
Byari ibyishimo kuri aba bakinnyi n'umutoza wabo
Byari ibyishimo kuri aba bakinnyi n’umutoza wabo
Abakinnyi ba APR FC nabo baje barishimana
Abakinnyi ba APR FC nabo baje barishimana
Aha mu byishimo baratambuka gisoda kuko bari gukina nk'abasirikare
Aha mu byishimo baratambuka gisoda kuko bari gukina nk’abasirikare

Photos © E.Mugunga/UM– USEKE

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish