Digiqole ad

Mike Tyson no kubyina Salsa ni intyoza

Iki gihangange mu mukino wa Box cyaraye kemeje abantu ko kitazi gutera amakofio gusa ubwo yerekaga abantu ubuhanga bwe mu kubyina injyana ya Salsa.

Tyson w’imyaka 44, hari igihe yafatwaga nk’umugabo mubi kurusha abandi kw’isi “Baddest Man on the Planet” yibukirwa ku bintu bibi byinshi; mu 1992 yafunzwe kubera gufata ku ngufu umukobwa, naho mu 1997 aruma ugutwi Evander Holyfield mu mukino wari wamugoye cyane.

Mike na Madamu

Iron Mike na Madamu

Tyson, wahoze ari uwa mbere mu batera amakofi baremereye (heavyweight champ), we n’umugore we Lakiha Spicer batunguye benshi mu bari bitabiriye ‘Strictly Come Dancing’ yaberaga muri Argentine, babereka ko bazi kubyina Salsa bitangaje.

‘Strictly Come Dancing’ ni irushanwa ryo kubyina injyana za Salsa, Rumba, Samba, Tango n’izindi, rinyura kuri television zitandukanye kw’isi, ryatangijwe na BBC.

Muri iki kiciro cyaryo cyaberaga muri Argentine, Mike Tyson bita Iron Mike, akaba yari yagiye nk’umutumirwa utarisiba, ariko abafana bamusaba kubereka icyo ashoboye kitari amakofi, niko guserukana n’umugore we Spicer bemeza abantu muri Salsa.

Iri rushanwa ariko rikaba ngo umwaka ushize ryaragaragayemo abakinnyi ba za Film z’urukozasoni (Pornographie), gusa ngo byatumye rimenyekana cyane kuko banabyinnye bambaye ubusa.

Mike Tyson nabwo ngo muri iri rushanwa ry’umwaka ushize, ahagaragaye ababyina bambaye ubusa ngo yari yaje kwihera ijisho ubwo ryaberega mu Butariyani.

Babemeje

Tyson ngo yari yishimye bidasanzwe

Style yemeza

Mike yari yanaberewe

Aruma Evender

Type asanga yarumwe

Ubwo yarumaga Evender, tariki 29/06/1997

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

 

1 Comment

  • buriya amakofe si ikintu kuko iyo atakumugaje akugira igikoko!murabona se atarayaretse none akaba yarabaye romantic?biravurwa bigakira!

Comments are closed.

en_USEnglish