MIDIMAR yahaye inkunga abibasiwe n’imyuzure mu majyaruguru
Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi ( MIDIMAR) yahaye inkunga abaturage bo mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu baherutse kwibasirwa n’imyuzure igasenya amazu ndetse ikanabangiriza imyaka.
Inkunga yashyikirijwe aba baturage igizwe na toni 13 z’ibigori na toni 6,5 z’ibishyimbo ku miryango igera kuri 265, yasenyewe n’imyuzure ubu ikaba igicumbikiwe n’abaturanyi babo.
Ibi biribwa bigenewe gutunga aba baturage mu gihe cy’ukwezi mu gihe bagishakisha uburyo bakongera kwibeshaho.
Amabati 1 000 yatanzwe na World vision nayo yashyikirijwe akarere ka Musanze . Aya mabati azashyikirizwa abaturage, igihe bazaba bamaze kuzamura amazu yabo ageze mu gihe cyo gusakarwa.
Ubuyobozi bw’uturere buzashakira abaturage aho gutura badashobora kwibasirwa n’imvura.
Uretse mu karere ka Musanze, MIDIMAR iri kugura amabati agera ku 11.000 yo guha abasenyewe n’imyuzure batishoboye mu turere 3, aho buri muryango uzagenerwa amabati 45.
Imvura iherutse kugwa muri utu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu yateje imyuzure yahitanya abantu 5, isenya amazu 265 ndetse n’andi mazu agera kuri 504, arangirika na 876 ha z’ibihingwa nazo zirangirika.
Nyuma y’ibi biza, Croix rouge y’ u Rwanda yatabaye abagezweho n’ingaruka zabyo ibaha ibikoresho by’ibanze nk’ibikoresho byo mugikoni n’ibiryamirwa.
Frederic Ntawukuriryayo/MIDIMAR
UM– USEKE.COM
0 Comment
aba bavandimwe nibihangane gusa twese dusenge Imana kandi duhore twiteguye kuko tutazi umunsi n’igihe.
Na STRABAG nigire icyo imarira abaturage ba NYABIHU kuko niyo yabateye ibi byose.
Comments are closed.