Digiqole ad

Micho na Ntagwabira bimitswe

Kuri uyu wambere nimugoroba aho ikipe y’igihugu Amavubi iri gukorera imyitozo i Nyandungu muri Hotel La Palisse niho habereye umuhango wo kwimika umutoza mushya Sredojevic Milutin Micho n’abazamzungiriza Jean Marie Ntagwabira na Eric Nshimiyimana.

Micho; Ntagwabira na Nshumiyimana bagiye gufatanya
Micho; Ntagwabira na Nshumiyimana bagiye gufatanya

Ntacyatunguranye ugereranyije nuko byavuzwe cyane ko uyu mutoza, wigeze gutoza amakipe nka Al Hilal yo muri Soudan, Saint George n’izindi, ari we uzafata ikipe Amavubi nk’umutoza mukuru.

Uyu munyaserbia w’imyaka 42, yatangarije abanyamakuru ko impamvu aje mu Rwanda ari ishyaka azi ku ikipe y’Amavubi bityo akaba aje ngo bafatanye kureba uko bagira icyo bageraho.

Uyu mutoza akaba yasabwe gukora ibishoboka agashakira u Rwanda Ticket yo gukina imikino yanyuma y’igikombe cya Africa cya 2013.

President wa FERWAFA bwana Celestin Ntagungira, yaboneyeho gusaba abakinnyi b’Amavubi bari butangire imyitozo n’abatoza bashya kugira ishyaka bakazatsinda imikino yombi bazakina na Erithrea.

Umutoza w’abazamu uzafatanya na bariya batoza ni Ibrahim Mugisha.

JP Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Ariko iri ni ishyano! hari uwaba azi icyatumye Ratomir adafatwa bizwi neza aho yatugejeje? cyangwa yazize ko yijyanye? cash zirakora Ghana yaramutwaye kuko yari ifite cash ibyo rero ntiyari akwiye kubizira. Hari uwagira icyo andusha yatabara

  • Ahubwo iyo barekera Eric na Ntagwabira, amavubi, ubundi ayo mafaranga bazahemba uriya ngo niba ari micho, bakayaha abakinnyi, cg abatoza bacu!! naho se abanyamahanga ko mbona bamaze kutunanira!!!

Comments are closed.

en_USEnglish