Digiqole ad

Micheal Jordan yakoze ubukwe kunshuro ya kabiri

Igihangange mu mateka ya Basketball Micheal Jordan ku myaka 50 y’amavuko yakoze ubukwe kuwa 27 Mata ku nshuro ya kabiri bwabereye muri Leta ya Floride, USA.

Jordan n'umugore we mu muhango wo kwiyakira
Jordan n’umugore we mu muhango wo kwiyakira

Yarongoye Yvette Prieto ukomoka muri Cuba w’imyaka 35 bamenyanye mu mwaka wa 2008 nkuko bitangazwa na The People Magazine.

Abantu bagera ku 2 000 bitabiriye ubu bukwe, naho abagera kuri 500 bari mu rusengero ruri hafi y’ahitwa Palm Beach kwifatanya na Jordan.

Michael Jordan mu 2006 yatanye na Juanita Jordan bari bamaranye imyaka 17 babana.

Umuherwe Michael Jordan afatanyije na Nike ku izina rye bakora imyambaro n’inkweto bya Air Jordan yabaye Champion inshuro 6 akinira Chicago Bulls, atwara imidari ibiri ya zahabu mu mikino olimpiki akagira ubu n’imigabane minini kurusha abandi mu ikipe ya Charlotte Bobcats.

Jordan asanzwe afite abana batatu (Jeffrey Michael Marcus James na mushiki wabo Jasmine.)

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish