Digiqole ad

Mgr Bigirumwami intwari ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Musenyeri  Bigirumwami ufatwa nk’umwe mu ntwari za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, abantu benshi, cyane cyane  abato,  bakunze kwibaza niba  yari muntu ki, bakibaza ku murage yasize, ndetse na zimwe mu ndagagaciro zamuranze.

Musenyeli Aloys Bigirumwami
Musenyeli Aloys Bigirumwami

Zimwe mu nyandiko zanditswe  na Padiri  Léonidas  Ngarukiyintwari wo muri Diyosezi ya Nyundo zigaragaza ko  Musenyeri  Bigirumwami ari mwene  Yozefu  RUKAMBA,  umwe mu bakristu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza wari n’umutware muri kariya gace. Bigirumwami yavukiye  mu Gisaka  cya Zaza ku itariki ya 22 Ukuboza 1904.

Bigirumwami yabatijwe   izina rya Aloys,  ku munsi  mukuru wa Noheli  yo mu mwaka wa 1904. Afite imyaka icumi, mu mwaka w’1914  nibwo yagiye kwiga mu Iseminari ntoya ya Mutagatifu Lewo i Kabgayi, ayisoza agana mu iseminari nkuru.

Kuba yaratangiye kwiga mu Iseminari akiri muto cyane byatewe n’uko yavukiye kandi agakurira mu muryango wari uturanye na Misiyoni, nk’uko Prof Nyagahene Antoine yabibwiye UM– USEKE.

Kuba Se RUKAMBA yari umutware byahaye umuhungu we amahirwe yo kubahwa aho bari batuye ndetse abasha kwiga akiri muto.

Nyuma yo kurangiza  Iseminari  nkuru yari yaratangiye mu w’1921 yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti  na  Musenyeri Léon Paul Classe ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.

Amaze kuba umusaseridoti yatangiye ubutumwa bwe yigisha mu  Iseminari Nto ya Kabgayi mu w’1929,  mu  1930, yakomereje  imirimo  i Kabgayi  n’i Murunda, mu  1931 yakomereje  muri  Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille) mbere y’uko mu  w’1932 ajya i Rulindo.

Musenyeri  Bigirumwami  kandi  yabaye Padiri  Mukuru wa Paruwasi ya Muramba  imyaka cumi n’umunani,  ni ukuvuga kuva ku itariki ya 30 Mutarama 1933 kugeza ku ya 17 Mutarama 1951 agirwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952 yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII, ahabwa  ubwepisikopi  ku itariki ya 01 Kamena 1952 i Kabgayi na Musenyeri Laurent DEPRIMOZ wayoboraga Vikariyati ya  Kabgayi bityo aba  abaye Umwepisikopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika  byategekwaga n’Ababiligi ni ukuvuga Kongo, u Burundi n’u Rwanda( kera babyitaga Kongo, Ruanda-Urundi.)

Nyuma yo kuba umushumba wa Vikariyati ya Nyundo, kuya 21 Ugushyingo  1952, Mgr Bigirumwami yagiye i Banneux mu Bubiligi maze ahavugira isengesho ryo  gutura Vikariyati nshya ya Nyundo Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene.

Guhera igihe  Kiliziya gatolika yo mu Rwanda iherewe inzego bwite z’ubuyobozi na Papa  Yohani wa XXIII mu Rwandiko “Cum parvulum sinapis granum” rwo kuwa 10 Ugushyingo 1959 Musenyeri  Aloyizi Bigirumwami  yabaye Umwepiskopi wa Nyundo.

Musenyeri  Bigirumwami  akaba rero afatwa nk’imwe mu ntwari za Kiliziya Gaturika mu Rwanda kuko yarwanyaga icyabuza Umunyarwanda kwishimira uwo  ari we kandi arwanira kumwereka ko ntacyo atashobora, atanaretse amatwara ye ya  Kinyarwanda.

Musenyeri Bigirumwami ni umunyarwanda w’umukristu wavukiye mu muryango w’abakiristu, akaba  umunyarwanda waharaniye guhesha igihugu cy’u Rwanda n’umuco wacyo ishema kandi  akaba yari n’ umukirisitu uha agaciro umuco karande w’abakurambere kandi ibyo ntibimubuze kuba  umukirisitu nyawe, uhamye mu bukiristu,  Kandi  w’umunyarwanda.

Musenyeri Bigirumwami   yanakoze ubushakashatsi ku muco w’abakurambere guhera  mu mwaka w’1931.  Aho yanditse inyandiko nyinshi  cyane ku muco wa Kinyarwanda.

Nyuma y’umurimo utoroshye wo gushinga no guha Diyosezi ya Nyundo  umurongo, Musenyeri Bigirumwami yaje kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ku itariki ya 17 Ukuboza 1973.

Amaze kwegura  yagiye kwibera muri Paruwasi ya Kivumu ndetse n’i Kigufi, ahita atangira gukora ubushakashatsi no kwandika ku muco nyarwanda kugeza yitabye Imana ku  itariki ya 3 Kamena 1986 ahagana saa tanu z’amanywa.

Muri izi nyandiko za Padiri  Leonidas hagaragaramo ko Musenyeri Aloys Bigirumwami ari umwe mu ntwari za Kiliziya Gaturika, ndetse  n’uburyo bwakwifashishwa kugira ngo izo ndangagaciro ze zisigasirwe zinabungabungwe.

Izo nama zafasha gusigasira  indagagaciro za Musenyeri  Aloys Bigirumwami ndetse n’abato bakazireberaho ni uguharanira kuba  Abakirisitu , Abanyarwanda  b’Abakirisitu, Abanyarwanda  baterwa ishema ryo kuba Abanyarwanda, tukabisigasira dushimangira  ibyiza biri mu muco wacu , ibitajyanye n’ubukristu tukabireka.

Buri Munyarwanda akaba yakwigira kuri Musenyeri Aloys Bigirumwami  kubaka indangagaciro zihamye zizafasha u Rwanda gutera imbere.

Byavanywe mu nyandiko yitwa ‘Umurage wa Bigirumwami Aloys’ yanditswe na Padiri Léonidas  Ngarukiyintwari.

Roger Marc Rutindukanamurego

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • thanx ruti uyu mugabo turamwemera pe

  • Umuntu wanditse iyi nkuru sinzi niba ari umuyoboke wa kiriziya gatorika cyangwa niba ari njye utazi amahame yayo …………….. ,njye nemera ko Mrg Aloys Bigirumwami ari intwari y` umunyarwanda wenda ikigwaho cyangwa ishobora kuzigwaho kugirango barebe icyiciro yazashyirwamo … ariko muri kiriziya simpamya ko ariko bimeze …… kuko bo bafite uko babyita keretse nihagira umbwira ko yashyizwe mu bahire cyangwa mu batagatifu , akitwa Mutagatifu Aloys de ZAZA .

  • Uyu mukurambere ni intwari cyane ni ukuri. Yatanze umusingi wo kubaka umunyarwanda wuje ubumuntu n’ubukirisitu ni umusanzu ukomeye. Sinzi abashinzwe gushaka intwari z’Igihugu impamvu bataramutangaza. Kiliziya se yo buriya ntihafungura dosiye ye ngo abe umutagatifu? Nta munyarwanda ndumva waba yaragizwe umutagatifu ku mugaragaro, ariko barahari benshi cyane! Mwabitekerezaho.

  • merci Ruti komeza uduhe kuri utu tuntu ni tuzima ariko ibyabega nabanyiginya uzabireke pe, Abanyarwanda ntibakunda ukuri kuko kuraryana.

  • Msgr BIGIRUMWANI, Padiri Alexis KAGAME ni abanyarwanda kurusha ko ari abakrisitu kuko nibo bonyine batinyutse kwandika uko u Rwanda rwabayeho, uko rwari ruyobowe kuva kuri Gihanga Ngomijana kugeza kuri Mutara Rudahigwa, bakavuga kandi umutima w’umuco nyarwanda ndashaka kuvuga ibijyanye n’imihango, imigenzo n’imiziririzo by’abasokuru bacu. Bavuga kandi umwaduko w’abazungu, ntibatinya kandi kuvuga uko abazungu bahemukiye u Rwanda n’abayarwanda, bagaca Umwami w’u Rwanda Yuhi Musinga, maze batangira kuryanisha abanyarwanda babapima amazuru, babacamo ibice karahava, bimika umuhungu we Rudahigwa bamaze kumubatiza Leon Pierre Charles barangije kandi baramuroga ngo atabyara (ubukrisitu burihe?), Rudahigwa atangiye kubatahura bamutumira i Bujumbura bamutera urushinge rw’ingusho apfa gutyo, nuko u Rwanda rwinjira mu icuraburindi ryatugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi! Mgr BIGIRUMWAMI, Padiri KAGAME muri abantu b’abagabo cyane tuzahora tubibuka! Naho wowe witwa Ruru uti iby’abega n’abanyiginya azabireke kuko ukuri kuraryana kandi abanyarwanda turagutinya. Ubwose muvandimwe ntitutamenya iyo tuva tuzamenya iyo tujya? Nitutajya mu mizi yacu tuzakura gute? Ndavuga mu bwenge n’iterambere. Igiti se gishobora gukura imizi yacyo idafite aho ifashe? Imizi yacu ni mu muco kandi mu muco niho dusanga iby’abega n’abanyinginya! Ukuri kuraryana ariko guca muziko ntigushya! Umunyarwanda w’ i Rwanda ati aho guhemuka ngo ndamuke napfa ntahemutse!

  • Ku bwanjye Nyiricyubahiro Mgr Aloys Bigirumwami akwiye gushyirwa mu Bahire cg Abatagatifu.

  • jye nibuka ko umunsi bamushyingura nakurikiraniraga imihango yose kuri radiyo, n’ubwo nari nkiri muto ariko nibuka ko umunyamakuru wari uhari muri ako kanya yavuze ko imvura yaguye hejuru ya kiliziya yahambwemo ntinyagire imbaga y’abantu bari hanze yayo. Niba aribyo koko ababyireberaga live baba bakiriho babiduhaho amakuru y’imvaho.

  • yari umusaza mwiza nigeze kujyayo ndin kumwe numwana yarabereye oncle , abwira abagore babagayo  bitaga abakobwa ba Bigirumwami ngo ni makire abo bana nigaga muri 4eme secondaire, tugiye kubona tubona bazanye icupa rya butunda..knadi twari turanyw a inzoga , maze aratubwira ngo bana nimufate kuri kayoga karahaiye ariko , n’akabana kuko yari itarashya cyane irimo akantu kameze nk’umutobe, maze dutangira kunyw ajye nuwo mushuti wange, tugakurikira ubryohe naho tutazi ko ikomeye, mu kanya gato dutangira kuzajye duseka ubusa, maze araza ati basha babongere, tuti oya twahaze, ati noneho babagaburire, tuti yego ubwo inzara ya butund ayariturembeje , maze bazana macaronni n’inyama na frites, n’amakanya , icya nsekeje nuko twese twazamuraga macaroni zose ziksubirira kwisahane, hahaha kubera agasamusamu , hashize akanya gato mbwira uwo mwana nti dukarabe kuko macaroni nikanya byanze, maze turakaraba turarya sinakubwira..turangije baduha amacunga aryshye cyane  za nzoga twumva zidushizemo, kuko twataha kuri goma (DRC) Musenyeri we ubwe yafahe imodok aye ya peugeot 504 aratwambutsa arangije aduha n’impamba sinhobora ku mwibagira hari 1980 yabaga ku KIGUFI /muri Gisenyi AHANTU HEZA CYANE….si jye wahera

  • Kiliziya Gatorika intwari zayo izita abatagatifu, none se mwambwira niba baramugize umutagatifu?

    • muzadushakire amateka ya PADIRI MUDAHERANWA LEODOMIR yarangirije urugendo rw’iyogezabutumwa muri Diocese ya BUTARE

Comments are closed.

en_USEnglish