Digiqole ad

Menya kuganiriza Umugabo wawe!

Nta zibana zidakomanya amahembe. Ushobora kuba ukeneye kuganiriza umugabo wawe ku bitagenda neza mu rugo. Dore uburyo bwiza bwo kubikora:

1.Hitamo Igihe Gikwiye

Hitamo igihe cyiza n'ahantu heza
Hitamo igihe cyiza n'ahantu heza

Niba ushaka kugira icyo ubwira umugabo wawe, nk’ibibazo mufitanye n’ibindi, ugomba guhitamo igihe cyiza ashobora kuba yakumva kandi akagusubiza atuje, nka nyuma y’ifunguro rya nimugoroba, mugeze mu igitanda, mumaze kuzimya amatara.
Igihe kibi ni iminota 60 ya mbere avuye ku kazi. Umugabo aba agifite stress avanye ku kazi, si byiza ko wahita umwakiriza ibibazo mufitanye, urugo rwagombye kuba ubuhungiro bw’ibibazo avanye ku kazi.

2.Hitamo Ahantu Heza

Guhitamo ahantu heza, kure y’abana, y’ibibazo na stress zo mu rugo ni byiza kurusha. Urugero mugiye nko ku nkengero z’umugezi cyangwa ikiyaga, hejuru y’umusozi n’ahandi hashimishije.

3.Uburyo bwo Kuganira

Irinde kwereka umugabo wawe ko ariwe munyamakosa. Iyo utangiye nabi utuma ahita yumva ashatse kwirwanaho no koza izina rye. Niko abantu turemye. Irinde kumushyira muri icyo gihe. Icyo ugamije ni ukumubwira ibikubabaje si ukumuhindura uwananiranye.

Niba hari amakosa mugomba kuyaganiraho mu urukundo n’ubwumvikane aho kwigira umwere umwe ku wundi.
Ushobora guhagarika ibiganiro niba ubona atashye nabi kubera ibibazo avanye ku kazi, cyangwa niba ubona muri rusange ibiganiro bitagenda neza kubera ingorane zihariye zabagwiriye nko kwibwa,uburwayi,kubura akazi n’ibindi.

Icyo ugomba kumenya, nta muntu ushobra kurangiza ibibazo by’undi. Abantu tugira intege nke, turarakara, turi abanyamafuti, nawe kandi nturi umugore w’umumalayika. Kubaka urugo ni ukubahana ni ukwihanganirana tukamenya ko tutuzuye tukababarirana muri byose.

Ineza Douce

18 Comments

  • yes ibyuvuze nukuri

  • Uraho neza INEZA DOUCE weee,

    ndashimira Abanyamakuru ba „Umuseke.com“ mbikuye k’umutima. Kuko mwandika ubutumwa bw’ingirakamaro. Umuntu ushaka ashobora kuhigira byinshi kuko nsanga, uru rubuga rwanyu, ari „Ikigega cy’ibitekerezo mu byiciro binyuranye“.

    Ibitekerezo ku byerekeye „Urukundo, gushinga no kubaka urugo“ ndabikurikira, iteka ndabisoma. Iteka nkuramwo isomo rishyashya, nubwo ntari muto wo guta umutsima!!!

    KUGANIRA NEZA HAGATI Y’ABASHAKANYE

    Muli rusange KUGANIRA abantu bakumvikana ntabwo byoroshye. Akenshi ntabwo umuntu atega amatwi uwo baganira bihagije. Bituma rero umuntu yiyumvira icyo ashaka kumva, naho ibindi bikanyura inyuma y’amatwi ye. Urugero: Ngo umuntu ukora mu byerekye „Psychology“ akenera hafi imyaka itanu mu kazi, kugirango abashe gutega amatwi abakiriya be, ijana kw’ijana….

    Umuntu ashobora kuvuga adakabije ko 98% y’ibibazo tugira mu ngo bituruka hariya: „Umugore n’umugabo ntabwo bazi uburyo bwo kuganira neza“. Ndetse jyewe nsanga, aha ariho, wa muco mubi wo gukubita umugore uturuka. Akenshi umugabo ukubita umugore, aba yibwira ko ahita amwumvisha, sawa sawa, icyo ashaka kumubwira!!!Byahe byo kajya, inkoni ntabwo yumvisha undi icyo ushaka kuvuga. Inkoni ivuna igufa ntirera….

    Muli make, ziriya nama mutanze ni zo kandi ni nziza cyane. Zireba umugore zikareba umugabo. Kubaka urugo ni ibya babiri. Buli wese agomba gushyiraho ake…..

    Jyewe iteka nirinda cyane gushyira amakosa kuri mugenzi wanjye. Iteka iyo ngiye kumutunga urutoki nibuka ko, intoki eshatu zinyerekezaho. Byaba rero byiza mbere yo kwerekeza amakosa yose k’umugore wanjye, mbanje kwitangiliraho. Maze nkabanza nkitegereza nkareba imigabane yanjye, muli icyo kibazo uko ingana. Iyo ngize amahirwe ndamwenyura ngasekera imbere, umujinya ukagenda nka Nyomberi. URWENYA NA RWO, BURYA NI UMUTI…..

    LIFE IS NOT AN EQUATION TO BE SOLVED. LIFE IS A MYSTERY TO BE LIVED. THEREFORE LIFELONG LEARNING IS PARAMOUNT.

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • umugore se we ntakeye kuganirizwa ku bibazo aba afitanye numugabo we!!!???we se ntakeneye gushakirwa umwanya wihariye!!!??abagabo murikunda muzi no kwiyandikaho ibibafitye inyungu….

    • Niba ntaribagiwe igifaransa kdi ririya zina ry’uwanditse inkuru rikaba ari ryo, ndemeza ko na we ari umugore/umukobwa !

  • hari n’abagore badashobotse batazi uko umuntu agomba kuvugisha umugabo.tujye tumenya ko umugabo ari chef w’urugo.nubwo rwose tuvuga ibyuburinganire ariko umugore aguma ari umugore!twubahe abgabo bacu kuko barabikwiye maze turebe ko batumva ibyo tubabwira,erega hari n’abagore bakubitwa kubera umunwa muremure wabo!gusa njye nasanze iyo umugore ashobotse umugabo ntabwo agorana!

  • niko nancy ,nsobanurira aya magambo:umugore aguma arumugore.

    kandi ibyo gukubita ubikosore .
    mbaye ngushimiye.

    • ndumva nancy ashatse kuvuga ko umugore aguma ari umugore nyine !!! none se hari aho wabonye umugore ahinduka umugabo?… umugore aguma ari umugore n’umugabo akaguma ari umugabo ndumva byumvikana

  • umugabo se ko ari umwana w’undi
    icyo wamukorera cyose ni nta munoza

  • Mami uti ngo icyo wakorera umugabo cyose ngo nintamunoza,sinemeranya nawe kuko meme vs les femmes ntimuri bantamunoza,ntubizi se?gusa ntabwo ari bose bameze bartyo,hari abagabo bumva bemera n’abagore beza kandi bazima banyurwa.ntugafatire muri rusange.kereka niba umugabo wawe ariko ateye ndumva inama Douce Ineza yatanze zagira umumaro,hamwe no gusenga.

  • Hello dear Nancy,

    nkunda umuntu buli wese, uvuga icyo atekereza nta mususu. Na njye niko nteye. Kandi sintinya gukosorwa, kuko mpita menya uko abandi babibona….

    Message yawe intije umurindi, kuko nsanga ikibazo ugerageza kugicocacoca. Nkuko abafaransa babivuga: “C’est en forgeant que l’on devient forgéron”…

    “….erega hari n’abagore bakubitwa kubera umunwa muremure wabo!gusa njye nasanze iyo umugore ashobotse umugabo ntabwo agorana!”

    NTA MPAMVU NIMWE YO GUKUBITWA.

    Kabone niyo madamu wanjye yaba afite akarimi karekare, ntabwo kumukubita byatuma areka iyo ngeso. Have rero Nancy, ndagusabye wigerageza kumva abagabo bakubita abagore babo….

    Les cogneurs des femmes sont des individus impuissants dans beaucoup de domaines de la vie. Ils ne savent pas se contrôler et maîtriser leurs émotions. Ils n’ont jamais appris à encaisser, ils savent seulement cogner. C’est un problème grave de manque de maturité virile.

    Malheureusement, on rencontre ce vice partout dans les pays du monde. Il existe des statistiques là-dessus. Au Japon, en Angleterre, en France et en Allemagne, la situation est grave. Dans les pays arabes, là-bas la violence familiale est presque une coutume traditionnelle BIEN VUE. C’est malheureux…

    ….UMUGABO/UMUGORE NTABWO AGORANA

    Aha rero Nancy, uranyubatse kabisa. Asante mingi sana…

    Mu by’ukuri kumvikana m’urugo ntabwo biruhije. Umuntu agomba gusa kwimenya, kwihangana no gushyira mu gaciro…

    Mbese kuki, jyewe umugabo ndashobora kuhaguruka nkigendera ngahunga. Guhunga NYIRAKARIMI ntabwo ali ubugwari, ahubwo jyewe nsanga ari “Selfdefence=Kwirwanaho”…

    KUBANA NEZA BIRASHOBOKA KANDI BIRARYOHA.

    Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza

  • Ndashima Ineza Douce, reka uzabe Douce no mu rugo rwawe, du mojns niba ukiri umukobwa nabwo ndabikwifuriza.
    Mami, ndashaka kugufasha , ariko nsenya opinion yawe. Muri kamere muntu, iyo atewe agomba kwirwanaho kabisa, niyo yaba ari mu makosa! Niyo mpamvu inama nkiyi utagomba kuyicyerensa. Nawe se, uvuye mu kazi bitameze neza na chef wawe, madame nawe ngo kuki ibi bimeze birtya cyangwa se ibi nabyo birandambiye. Igisubizo wabona, ari wowe ni ikihe? Abagabo beza babana n’abagore babo mu bwumvikane barahari, kandi ibintu biragenda neza cyane. Kuvuga rero ko bose ari ba ntamunoza waba udushyize mu gatebo kamwe kabi cyane. Jye maranye 5 ans n’umufasha wanjye, kandi iteka iyo anganirije ashaka ko tuganira ku kibazo cyavutse iyo aje anshinja muha igisubizo kitari cyiza, ariko iyo aje kugira ngo buri wese abone uruhare rwe, ibintu bigenda neza kandi tukabirangiza mu mahoro.
    Ari ibintu abantu batitaho:
    * Ujya gushaka umufasha utamuzi neza n’ubwo wakora fiancailles z’imyaka icumi,
    * Umufasha waje aje afite imico yakuranye kandi nawe ari uko,
    * Mugomba guhora mushaka aho ibitekerezo byanyu bihurira kugira ngo ubuzima bugende neza kuko bitabaye uko ni booommmm,
    * Icya nyuma mugomba guhora mutegana amatwi ukashakisha kumva icyo uwundi ashaka kuvuga neza, mbere yo kugura icyo umusubiza.
    Naho ubundi kubane nibyo byambere nabonye birimo amasomo atabarika.Ariko iyo ushatse kuba umugabo/ umugore digital et infaillible rusenyuka ururebesha amaso yawe da.
    Ndashimira uwanditse iyi nkuru kandi
    Mugire amahoro mu ngo zanyu!

  • douce, uri umwana mwiza

  • izina niryo muntu uri douce koko

  • Inama za douce ndazishimye ngirango mwunganire ko umugore adakubitwa inkoni ngo ajye ku murongo ahubwo hari izindi akubitwa buhoro buhoro zikamuryohera(akabariro) ngaho abumva nibumve !

  • ndabashimira mbikuye ku mutima ibi bintu mwandika bijyanye n’urukundo hagati y’abashakanye rwose mukomereze aho kandi hari benshi bisubiza intege mu bugingo

  • Nancy icecekere nturabona umugabo w’ ingeso niyo wamukorera ikiatajya anyurwa uzambaze mfite experience naho kuba umugore azahora ari umugore nibyo ariko ntibimukuraho kuvuga ikimubabaje cyangwa gutanga inama mu rugo umugabo ni umutware ariko mu kinyarwanda baravuga ngo umutwe umwe wifasha gusara ahubwo niba utaganiriza umugabo wawe ngo mujye inama ugategereza ko aku dicta ibyo ukora ngo ni ukubaha ubugabo cyaba ari ikibazo gikomeye Imana yise umugore ijambo ryiza Umufasha. Douce courage

  • Bella erega ingo nyinshi ziterwa na kamere muntu,aho n’abagore bumva bakwiriye kuba ibyigenge,kuvugira hejuru,kumva kenshi conseille zabagenzi be bananiwe ingo kimwe n’abagabo kenshi nuko biri.ariko psycologie humaine baratanganza ko plus part y ingo zibayeho neza nuko umudamu arera umugabo nk urera uwo ukunda,umubwiza ituze,umwakiriza urugwiro kabe niyo yaba arushye,kandi tout les hommes bameze nk’abana.ntuvuge ko abagabo bose cyangwa abagore bose aribabi.sibyo!

  • umugabo ni umutware nshuti zanjye, nimureke ducire bugufi,abagabo bacu, tunyurwe, dushime murebe, bazaduha batubyinirire, batubwire byose. Imana idushoboze

Comments are closed.

en_USEnglish