Menya imbaraga zikiza zihishe muri tunguru-sumu
Mu gihugu cya Misiri tungurusumu yemerwaga, ikanakoreshwa nk’ikiribwa gitera imbaraga. Abakozi bubakaga za Pyramides zaho zizwi cyane bayiryaga buri munsi mbere yo gutangira akazi. Kandi n’ubu mbere y’uko abanyamisiri bajya mu marushanwa y’imikino itandukanye benshi babanza kuyirya.
Abagiriki kuva mu mwaka wa 460 BC (mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu) tungurusumu yaribwaga cyane n’ abakoraga amarushanwa yo kwiruka mu mikino ya Olympic.
Naho Abayahudi bo bayifataga nk’ikiribwa gitangaje, cyiza cyo kwifuzwa nkuko byanditswe mu gitabo cyo kubara 11:5.
Abanyamerika iyo bagiye mu bikorwa by’ubutabazi by’abazahajwe n’indwara bitwaza tunguru-sumu zo guha abarembye ndetse nabo ubwabo baryaho.
Ibi byumvikanisha abazi ibanga rya tungurusuma tugira cyane mu Rwanda ariko dufata nk’ikiribwa gisanzwe cyane kuri benshi.
Impamvu abayiha agaciro bayikoeresha cyane ni uko ikungahaye ku ntungamubiri zikurikira;
Irimo za proteins, calicium, phosphor, iodes, Vitamin A,B1,B2,B3,C na E kandi ikize cyane kuri antibiotic ituma umubiri wirinda indwara.
Tunguru-sumu yica udukoko (bacteries)n’inzoka zo mu nda. Iyagiriza ibinure cyane cyane ibyitambika mu minsi ijyana amaraso.
Itunganya igogora ry’ibyokurya, igatuma umuvuduko w’amaraso, isukari mu maraso,amatembabuzi, ubushyuhe by’umubiri byose bihora ku rugero rukwiye.
Itera imyanya yo kwihagarika (urinary system) n’imyanya y’ubuhumekero byose bikora neza.
Iyi mikorere yayo rero ituma igira ubushobozi bwo kuvura no gukingira indwara zikurikira; inkovu igihe tungurusumu isekuwe ukajya iyomeka ku nkovu kenshi, umuvuduko muke w’amaraso(hypotension), kwangirika kw’imitsi, ubuhwima(asthma),inzoka zo mu nda nk’ascaris, amibe, oxyres n’izindi nyinshi, kuribwa mu ngingo, umunuko mu myanya ndangagitsina, koroha kw’amagupfa, gucika intege, kwibagirwa, gupfukagurika k’umusatsi, imihango y’abakobwa itagenda neza, n’umwingo.
Ikoreshwa mu buryo butandukanye
Ubwa mbere; ishobora kunyobwa mu mazi ufashe utubumbe dutatu(3) twa tunguru-sumu ukadukatagurira muri litiro(1L) y’amazi yabize, yamara guhora ugakuraho akarahuri kamwe cyangwa 1/3L ukayanwa gatatu ku munsi.
Ubwa kabiri; ni ukuyisekura ukayikuuba ahantu hose hababara ku ruhu rwawe.
Ku bana bato cyane, iyo wayisekuye ukayimuhumuriza ifite ubushobozi bwo gusohora inzoka zo mu nda.
Ubwa gatatu ni kuyiteka mu biryo nkuko igitunguru gitekwa mu biryo bisanzwe.
Ubwa kane ni bwo bwiza cyane kuko intungamubiri zayo zose zinjira mu mubiri uko zakabaye ni ukuyihekenya ari mbisi uduheke tune(4) tuvunguwe ku kabumbe, ku muntu mukuru, umwana muto we ntayemerewe.
Ni byiza kuyirya mbere yuko urya ibindi biryo.
Abanyarwanda benshi ntibayikunda kubera impumuro yayo ariko iyo ari mbisi ukayihekenyana n’ imboga zitwa persil impumuro ya tungurusumu ntiyumvikana na gato.
Icyitonderwa: Birabujijwe kuyikoresha cyane igihe ufite ahantu hari kuva amaraso yaba igisebe cyangwa imihango y’abakobwa n’abagore cyangwa umugore utwite kuko yakongera ivirirana.
Ibi ni ibyo twabasomeye mu gitabo kitwa “Garlic,The miracle Herb” cya Judy Lie Eftekhar n’ikitwa Blak E.The chemistry of garlic&onions march 1985.
Patrick MAHIRWE
UM– USEKE.RW
7 Comments
Nukuri murakoze cyane menye byinshi kuri garlic nayikoreshaga nazi akamaro kayo kimbitse.
Nanjye nyifiteho ubuhamya bukomeye. Nari mfite ikibaza cyo gukorora no guhumeka nabi, ngahora nivuza ntanga n’ibizamini, ndetse n’ibya TB, ntibigire icyo bitanga. Sinzi uko Nyagasani yanyoboye nsoma kuri internet ibyiza byayo, ntangira kujya nyihekenya buri munsi. Ndabamenyesha ko ubu ndimo gukira, sinkibyuka nkorora (ubundi nicyo cyandangaga), nsigaye mpumeka neza. Sinari nakira neza ariko birimo biraza. Imana yacu ni isingizwe!!!!!
murakoze cyane peee!
iyi nkuru iratwigishije
iyi nkuru ni nziza
thanks
murakoze cyane ,sibyo gusa ivura amangine yo mumuhogo.
Comments are closed.