Digiqole ad

Menya amategeko 10 y'abavumbyi

Kuvumba mu kinyarwanda ni ikintu cyahozeho, ndetse babiha n’umugani ngo “Nta nzoga zitagira abavumbyi” umenya ngo zibiha!! Aba ni abantu bagira batya bakitumira mu birori bakica akanyota nubwo baba batatumiwe bwose. Mu muco mwiza w’abanyarwanda, abavumbyi bakirwa neza, kereka uhuye nabadakunda abantu.

Abavumbyi bagomba kurangwa n'ubwitonzi
Abavumbyi bagomba kurangwa n’ubwitonzi

Abavumbyi, mu kabari cyangwa mu birori, ari bagira utuntu tumwe na tumwe tubaranga, ndetse mu birori ngo hari n’abitegereza bakabamenya. Ibiranga abavumbyi, hari n’abababita ABAGINNYI (Kugina), mu gutebya bamwe muribo babifata nk’amategeko yabo, ngo aya akurikira rero:

1) Iyo winjiye mu kabari wirinda kwicara ku ruhande (wicara hagati y’abanywi)
2) Iyo hari ukuguriye rimwe (icupa) wirinda kurimara mbere y’uwarukuguriye
3) Umuvumbyi agomba kuba azi gutera ibiparu, akaryoshya ibiganiro. Umuvumbyi w’igifura arebye nabi baramusohora.
4) Umuvumbyi yirinda gusinda mbere ya ba nyiri ibirori cyangwa abari kumugurira. Iyo asinze mbere bishobora kumugendekera nko kuri 3.
5) Ivanguranzoga iryo ariryo ryose ni icyaha ku muvumbyi. Anywa izibonetse bikaba byiza cyane iyo ari iza macye. Nko mu bukwe ntagora abaseriva afata iri bugufi.
6) Kureba mu ikofi cyangwa kwikora mumufuka ni amakosa mabi, kuko nta kintu kenshi aba ariho (aba afitemo).

7) Kwemera ko umuvumbyi mugenzi wawe akwicara iruhande ni ukwihemukira.

8) Guca mu ijambo uwakuguriye cyangwa nyiri ibirori ni ibyago (byakugendekera nko kuri 3 urebye nabi)

9) Inkuru uwakuguriye avuze ugomba kuyemera ndetse ukanamushima nubwo waba uziko ibyo avuga ari ibinyoma, yewe byaba bitanasekeje uraseka ugakwenkwenura ukamuneza zigakomeza zikaza zikanaryoha.
10) Kwerekana ko witaye ku mukobwa wazanye n’uwakuguriye kirazira kikaziririzwa. Gusanga umukobwa mu birori wavumbyemo ugashaka kumutereta ni ukwirahuriraho amakara n’umujinya bya ba nyiri ibirori.

Ubu ni ubushakashatsi bwashyizwe hamwe n’abantu bafite ubunararibonye  mu tubari n’ibirori bavumbyemo.

Uri umuvumbyi? urabona hari itegeko bibagiwe? ridusangize n’abandi bavumbyi barimenye ‘barizingatiye’ batazakora ikosa bavumbye!!

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • hahahhaha! sha UM– USEKE cyakora Imana izabijyanire rwose, muranshimisha cyane n’utuntu nkutu twa Relax
    Umenya namwe mwifitemo abavumbyi kabuhariwe.
    Icyakora byo aya mategeko aruzuye neza neza nk’ayaMUSA.
    Wakongeraho gusa ko UMUVUMBYI agoba kumenya kwanza ibirori avumbye kuko hari abibeshya bakavumba mu rupfu hanyuma muri bya biganiro bati nanjye nzabatirisha wamuhungu wanjye kuri pasika!!

    Mundyhereza ubuzima cyane

  • Ntawundi wari kwandika iyi nkuru atari Ruti Rutikuramarwa sha ndakwemera musinzi muvandimwe

  • ahahahaaaaa, ikindi yirinda guhumeka nabi(gusura). iyo ubikoze bagukorera kuri number 3

  • Ariko namwe murasetsa…

  • Abanyarwanda banogereje iryo jambo ngo kuvumba numuco! ahubwo jye mbona mukirwanda kiza arugushukura.

  • kirazira guca ku kabari nta mpamvu, uzagwize imyeenda aho kugwiza imyenda

  • Yirinda gufata ijambo keretse
    Amaze guhaga

  • Ahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh, ariko noneho murandangije kweri!!!!!!!!!!!, ahhhhhhh mwibagiwe irya mbere “UMUVUMBYI AGOMBA KUBA ARI AHO IZAHIYE ZIRI CGA AKABARI KABAMO ABAMANYUZI KANDI AKAMBARA NEZA”

  • umuvumbyi agomba gukurikirana umuntu abonye yikoreye inzoga akamenya aho ayijyanye.

    • -Umuvumbi ahora ari smart na update y’ahari akantu (akanyobwa)
      – mubirori yirinda kwicara ahabi (aho abona hatagera akantu, akicarana nabasobanutse.

  • Rupyapya we gushukura byazanywe nubutindi bw’ubu. ubundi kera iwacu ku mayaga hakiba imfura hakera amasaka n’ibitoki abantu baranywaga bagacyuza ibiroriicyi ryose rigashira arukumywa gusa ntawe numvaga bavuga ngo yashukuye bavugaga ko baterura inzoga y’abavumbyi bakayitereka hariya hagati kurugata abavumbyi bakimywera ukuze akayifatira abandi nuje bakamuhaaaaaaaaa kugeza ishize bagasaba kongeramo indi iyo babaga batarahaga urumva rero uko iminsi ishira turibikaho utwacu da ntawamvumba ubu ntamutumiye namwirukana. hahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Umuvumbyi Agomba no kuba azikubyina neza akarusho kubyina yikoye icupa kumutwe amanuka yongera azamuka hahahahaha!!!!!!!!

  • Umuvumbyi agomba gukomeza umutsi w’ikibuno,,,kuko arambiwe kare yagenda ntacyo abonye.
    Uwavuze ngo Kuvumba ni Ugushukura…Ahubwo uyu byerekana ko ari umunyamahanga atazi umuco…ubundi uyu muco ni Mukuru kuko hataraza ubusambo no kwikubira….Buri munyarwanda wakoze ibirori yabaga azi ko Uje agusanga aba agukunze n’iyo yaba ntacyo afite—bityo nawe akibukwa kuko ibyishimo n’ibisangiwe n’abawe …ubu twokamwe n’ivangura.

  • Umuvumbyi iyo ageze aho aravumba aravuga ati:sakwe sakwe…?abandi bati:soma.maze akicara umuheha ukanyarira ijigo!

  • @rupyapya baciye n’umugani
    Ngo nta nzoga itagira umuvu
    byi,ikindi iyo ari imisango y’
    ubukwe niwe ushaka inkuyu

  • itegeko rya 11:kirazira ko usengerera umuvumbyi yitsamura , umuvumbyi ntavuge ngo urakire
    irya 12:Iyo abaserva bazanye inzoga , umuvumbyi niwe uyisuka mukirahure cy’usengera
    irya13:kirazira guseka ubusa kandi usengera acecetse
    irya 14:gukoma mushyi ngo ikipe iratsinde kandi usengera atariyo afana
    Irya 15:kujya kwihagarika buri kanya buri kanya ntibyemewe mugihe usengera atabikora

  • Umuco wo kuvumba ni mwiza, kuko ntanzoga zitagira abavumba.Dore ibyo umuvumbyi yitaho:

    1.Mubukwe, umuvumbyi yicara kuruhande,hafi y’abatumirwa kugirango aba serva nibamucaho ashobore kubavugisha kdi inzoga yose ntayikatira;

    2.Agomba kuba yambaye neza,akaba hafi y’abageni,umugabo iyo amurebye agirango ni uwo muri famille y’umugore,umugore yamureba akagirango ni uwo muri famille y’umugabo,bityo rero ntawumenya ko ari umuvumbyi.

    3.Mukabari, yirinda kuvuga amagambo menshi,iyo afashe icupa, agomba kugotomera ariko ntakengeshe kuko bahita bamwirukana,

    4.Agomba kwirinda kujya kuri W.C.burimwanya, kuko basigara bamuvuga ngo ntagura,bakaba bamukuzaho.

    5.Agomba kwirinda kubaza ibiciro by’inzoga,kuko bahita bamutegeka kugura.

    6.Iyo inzoga ibishye, yirinda kubivuga,kuko bavugako amaze guhaga izo ataguze.

    7.Iyo amaze guhembuka,agomba gusohoka nkugiye kwihagarika,agahita ataha kugirango bitaza kumuviramo gutongana n’uwa musengereye.

  • ICYO MWIBAGIWE NI UKO UMUVUMBYI WESE IGIHE AGEZE MU KABALI AGOMBA KUBANZA UMUKONO(GUSUHUZA )UFITE ICUPA RICYUZUYE

  • Umuvumbyi agomba kwicara kuruhande ahateganye naho ibinyobwa bituruka. ufashwe aticaye mururu ruhande azahanisha ibiboneka kuri 3

Comments are closed.

en_USEnglish