Meddy yarokotse impanuka yashoboraga kumuhitana
Ngabo Médard Jobert uzwi cyane muri muzika nka Meddy, kuri iki cyumwe tariki ya 12 Ukwakira 2014 yarokotse impanuka yashoboraga kumuhitana ubwo yajyaga gusura mu genzi Claude Ndayishimiye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.
Evangelist Claude Ndayishimiye yari agiye gusura yahoze ari umunyamideli ukomeye mu Rwanda nyuma aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho ubu abana n’umuryango we.
Ubutumwa Meddy yatambukije ku rubuga rwe nkoranya mbaga rwa facebook yashimiye Imana cyane yamurinze iyo mpanuka ubugira kabiri.
Yagize ati “Imana yongeye kundinda impanuka nanone, sinabiva imizi ngo mvuge uko impanuka yari impitanye ariko ndifuza ko mumenya yuko nkihumeka umwuka w’abazima ku bw’icyubahiro cy’Imana.
Mu ijoro ribanziriza iryabayemo impanuka Evangelist Claude yarampamagaye ambwira ko ashaka ko dusengana. Byashoboka ko hari icyo yumvaga atameze neza muri we.
Ndi njya kumureba nibwo nakoze iyo mpanuka, nahise muhamagara mubwira impamvu yashakaga kunsengera nyimenye. Mwa bantu mwe, narokotse impanuka yari iteye ubwoba cyane gusa ndahamya ko Claude yumva ijwi ry’Imana”.
Meddy kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni umwe mu bahanzi bazamutse baririmba injyana ya R&B igihe gito agahita akundwa bidasanzwe mu Rwanda.
Yavutse ku itariki ya 7 Kanama 1989 avukira i Burundi mu mujyi wa Bujumbura. Aza kumenyekana cyane muri muzika ahagana mu mwaka wa 2008 mu ndirimbo nka ‘Akaramata ndetse na Ungirira Ubuntu’.
Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
4 Comments
imana ihabwe icyubahiro yo yakurinze
imana ihabwe icyubahiro yo yakurinze
imana yakoze igume imurinde
kandi wihangane bibaho kwisi turiho
Comments are closed.