Digiqole ad

Meddy ati "ndacyari imanzi"

 Meddy ati "ndacyari imanzi"

*Uwa mbere bakundanye ngo yitwaga Alphonsine
Meddy kuri Instagram yabwiye abafana be ko abahaye umwanya ngo bamubaze icyo bashaka, maze umwe amubaza niba atarakora imibonanompuzabitsina, Meddy amusubiza ko akiri imanzi.

Meddy yavuze ko akiri imanzi
Meddy yavuze ko akiri imanzi

Muri iki gihe usanga hari benshi bavuga ko urubyiruko risigaye rukora imibonano cyane no kurusha abashyingiranywe byemewe n’amategeko y’abantu n’ay’Imana.
Ndetse Abasenateri baherutse kugaragariza Minisiteri y’urubyiruko ko bahangayikishije n’umuvuduko w’urubyiruko mu kwishora mu busambanyi no kubyara bitateganyijwe ko n’ingamba zafashwe ngo ntacyo ziri guhindura.
Urubyiruko rurokoka iyi myifatire ngo ni ruke. Meddy ashobora kuba ari muri abo bacye kuko avuga ko iyo ngingo atarayigeraho ku myaka ye 27.
Abamubajije ibibazo bibanze cyane ku buzima bwe bwite na bicye cyane ku muziki akora.
Ku muziki ho yabwiye abakunzi be ko muri iki cyumweru we na The Ben bazasohora indirimbo bise “Lose control”
Umwe mu bamukurikira  yamubajije niba hari ubwo yari yaryamana n’umukobwa (guhuza ibitsina) ngo anamubwire uko yabyumvise.
Meddy yahise amusubiza amagambo macye, ati “Oya, ndacyari imanzi”
Meddy yamusubije kandi ko afite umukunzi uba aho ari muri US.
Uwitwa Vovo Toni yabajije Meddy impamvu uwo mukunzi we atajya akunda kumwerekana ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Instagram bavuganiragaho.
Meddy amusubiza ko atari ngombwa kuko umukunzi we ari uwo ku mutima atari uwo kuri Instagram. Bamubajije impamvu badashyingiranwa abasubiza ko uyu mukunzi we atarabimwemerera.
Umufana wa Meddy umwe yamubajije izina ry’umukobwa wa mbere bakundanye maze Meddy amusubiza ko yitwaga Alphonsine.
Alphonsine  nanone, rikaba ari izina rya nyina wa Meddy.
Kugeza ubu ibyo Meddy avuga ko akiri imanzi birafatwa nk’ukuri kuko nta mukobwa uratangaza ko bigeze ‘kwibirindurana’ cyangwa ngo habe hari uvuga ko babyaranye nk’uko bijya bivugwa ku bahanzi.

Umukunzi we baherutse kujyana mu biruhuko, ubwo barihanganye kugeza binarangiye
Umukunzi we baherutse kujyana mu biruhuko, ubwo barihanganye kugeza binarangiye

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uhm uhm uhmmmm!!!!!!!!
    Meddy, aha ho uraturagiye kweli kweli!!!!!!!!!!

    • Ahobora no kuba ntabyo yishoboreye erega!

  • wasanga arikiremba disi

  • Hahahhhhh. Imanzi y’umusitari?! Ntibisanzwe kabisa.

  • Ni byiza gukomeza kwibera Imanzi. Uwo mukobwa ahubwo ushobora kuba uri kumupfusha ubusa undi akaza agahita amubwiza urundi rurimi ugasanga wicuza.Ntabwo mbikwifuliza ariko bibaho rwose.Rawuliyani cyangwa se Felesiyani akaza nk’umugenzi wigendera..

  • Namwe ntimukabye muri Vacances si niba we yaravuze ko ashaka kuguma kuba imanzi ubwirwa n’iki ko uwo mukobwa yabyemeye? Erega burya nibabiri bagombakubyemeza niyo wabyanga undi ashobora kubikwemeza kuko nawe ntabwo biba bimugwa nabi kandi ibanga nirya 2.

  • Niba atarakubita agashyimbo ngo yumve ukuntu gasakuza nta munyenga ararya kbs simubeshye !!!

Comments are closed.

en_USEnglish