Digiqole ad

MC Tino na Dream Boys bareke gushyushya abantu imitwe-EAP

Nyuma y’uko inama yagombaga kuba kuri uyu mwa mbere tariki ya 30 Mata, yagombaga kwigirahamwe uko ibitaramo bizazenguruka impande zose z’igihugu bizwi nka “Road show” no gukemura ikibazo kimaze iminsi kivugwa hagati ya Mc Tino na Dream Boys isubitswe, impande zombi zirasabwa n’ubuyobozi bwa East African Promoters bategura iri rushanwa kwiyunga aho gukomeza guterana amagambo mu itangazamakuru no gushyushya imitwe y’abanyarwanda.

Platini (Dream Boys) avuga ko batashimishijwe n'amagambo ya Tino
Platini (Dream Boys) avuga ko batashimishijwe n’amagambo ya Tino

SAFARI Kim Kizito ushinzwe itangazamakuru muri EAP avugana n’Umuseke.com kuri uyu wa gatatu yavuze ko kugeza ubu nta munsi wundi uzwi wari washyirwaho iyi nama izaberaho ariko kandi asaba Mc Tino na Dream Boys kwitwara nk’abantu bakuze kuko bose nta mwana ubarimo bakareba uko bakemura ikibazo bafitanye.

Ati “Nzi ko bombi bafitanye nomero za telephone kuki umwanya bafata bahamagara abanyamakuru ngo bababwire batawufata bahamagarana bo ubwabo ngo biyunge niba bifuza ko iki kibazo gikemuka?

Yongeraho ko bakabaye biyunga hakiri kare kuko n’ubusanzwe ntakindi iyo nama izahurirwamo n’abahanzi bose bari mu irushanwa, Bralirwa na EAP izakora uretse kubunga.

Amakimbirane hagati ya MC Tino n’itsinda rya Dream Boys yatangiye mucyumweru gishize, ubwo Mc Tino yatangarizaga itangazamakuru ko asanga Urban Boys ariyo ifite amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3, ndetse akavuga ko Dream Boys ntacyo yakoze mu mwaka ushize cyayihesha iki gikombe.

Nyuma yaho n’ubwo Mc Tino yaje kubisabira imbabazi, Dream Boys nayo yahise ibwira itangazamakuru ko yifuza ko Mc Tino yahagarikirwa imirimo y’ubushyushyabirori muri PGGSS3.

Umushyushyabirori Tino yari yavuze ko abona Urban Boys igomba gutwara irushanwa n'ubwo ngo ubundi asabwa kutabogama mu kazi ke
Umushyushyabirori Tino yari yavuze ko abona Urban Boys igomba gutwara irushanwa n’ubwo ngo ubundi asabwa kutabogama mu kazi ke

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yagaragaje kubogama nyine kandi abivuga ku mugaragaro bivuga ngo facts zirahari. Kubera iyo mpamvu rero ntabwo akiri inyangamugayo nubwo mwabasaba kwiyunga we ntiyari akwiye gukomeza kuba MC muri ayo marushanwa kuko ibyo yakoze yabikoze azi ko mu mategeko amugenga atagomba kugaragaza aho abogamiye.

  • ubwose murumva uyu we adafite aho abogamiye udi yatangaje akarikumutima kose aqbonye bamuhagurukiye yiciusha bugufi ariko karacyarimwo azi uko azabigenza ngo gahundaye ikomeze rero inama nagiora aba basore nukuvamwo hakirika re kuko byuarangiye kugitanga

  • ariko ubundi niba atangiye kuzana amatiku yagiye iwabo ko ari uko bitangira.ubundi nta mushingantahe ugira amagambo mabi

  • Ababishinzwe ndakeka ko atari abana.Ubwo se hari icyo batumva?Uwo MC yataye inshingano.

  • muve mu matiku mwa *****mwe
    Yaramaze

Comments are closed.

en_USEnglish