Mc Donald Mariga yaje gusaba umukobwa i Kigali
Kuri uyu wa gatandatu ahagana saa mbili za mugitondo nibwo umukinnyi wa Inter de Milan, Mc Donald Mariga yageze ku kibuga kindege mpuzamahanga cya Kigali aje mu mihango gusaba umukobwa w’umunyarwandakazi bakundana.
Imihango yo gusaba yabereye mu murenge wa Kimihurura muri Lomalo Guest House, Mariga yaje gusaba Alian Umutoni (Umutiomi) wigaga mu gihugu cya Kenya Kwiga muri Daystar University ari naho yakundaniye na Mariga.
Mariga ntiyaje wenyine muri ibi birori byatumiwemo abantu bake cyane, yaje aherekejwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Juventus de turin tutarabasha kumenya izina neza.
Nyuma y’imihango yo gusaba nkuko twabitangarijwe n’abitabiriye ubu bukwe, ngo Mariga na Alian baba batari bumare igihe kinini I Kigali.
Alian Umutoni amaze igihe hafi kigera ku myaka 2 akundana n’uyu mukinnyi w’umunya Kenya, umwaka ushize mu kwa 5 Mariga akaba yarazanye na barumuna be 2 (Victor Wanyama na Victor Mugabe) ndetse na Alian mu kiruhuko I Kigali aho Mariga na benenyina bari bacumbitse muri Serena Hotel.
Alian akaba aherutse kurangiza amashuri ya Kaminuza muri Daily Star University, Alian yatangaje ko yatangiye kuba inshuti na Mc Donald Maliga Wanyama ataraba umustar cyane, akina mw’ikipe ya Pipeline I Nairobi.
Maliga niwe munya Kenya wenyine wakinnye imikino wa UEFA champions Ligue ari kumwe na Inter Milan ndetse ajya kuri list ya Inter ku mukino wanyuma wa Champions ligue ubwo Inter yatsindaga Batern Munichen, asimbura ku mukino wa 1/2 ubwo batsindaga Barcelona.
Nkuko tubikesha http://www.do2012.org, Mariga niwe mukinnyi wambere muri aka karere kibiyaga bigali winjiza amafranga menshi miliyoni 1.3$ ku mwaka.
Jean Paul Gashumba
umuseke.com
11 Comments
uyumwariyatomboye cyane najyashima imana pe KUBONASHUTIYUMU SITARINKUYU NIBYAMBERE
umunyakenya ko yigondeye nyampinga w’igitangaza?abagira ibihiye barya inkwi koko!
urugo ruhire kuri bo.bazabyare hungu na kobwa
nari naramurambagije none umunyakenya ankuyemo urugendo rwiza
Mana ishobora byose ndakwiginzwe nkomeje ubahe umugisha bazabane neza mu gihe bakiri kuri iyi si wadutije kandi ubahe guhora bakwiyegereza kugira ngo igihe izaba ije kutujyana iwawe bazabe kumwe nawe mu bwami bwawe Amin
Goodman
Uyu mukobwa abaye nk’injangwe iriye imbeba yariye umunyu!!!!!!!!!!!!!
ohhh!!!!!!!!! vry gud……….take care “ntibizabe nki bya cate&william”
Ibi ntako bisa niba harimo urukundo kurusha irari iryariryo ryose.
Good luck
ALIAN LET’S SAY BAY BUT NOT FOR EVER
Muraturangije pee. Maman w’uwuyumwari nubwo yitabye Imana, ntabwo yazize Genocide. Mutohoze neza
uramuntaze sha mutware kabisa,MIGA safari njyema
Comments are closed.