Digiqole ad

Mbese upfuye aba yitabye Imana?

Imana irema ADAMU, ni umubiri yafashe iwuhumekeramo umwuka (souffle), maze Adamu abona kuba umuntu. Ntabwo uwo mwuka ari ROHO nkuko benshi babivuga.

Aha hari imibiri iruhukiye mu irimbi rya Rusororo/photo umuseke.rw ububiko
Aha hari imibiri iruhukiye mu irimbi rya Rusororo/photo umuseke.rw ububiko

Urugero: Radio ntiyavuga nta mabuye arimo cyangwa se idacometse ku mashanyarazi. Ariko amashanyarazi ubwayo ntiyavuga! Ni muri ubwo buryo umwuka imana yadushyizemo udatekereza. Ni ingufu zikoresha umubiri.

Iyo umuntu apfuye, umwuka w’Imana uba uvuye mu turemangingo (cells) tw’umubiri, umuntu agasubira mu gitaka aho yavuye. Niko gupfa. Genèse (Itangiriro) 3:19. Icyo gihe, ubwonko ari bwo butuma dutekereza, ntibwongera gukora kandi nta kindi gice cy’umubiri gitekereza, keretse ubwonko bwonyine.

Bibliya itubwira ko umuntu upfuye ntacyo aba azi. Ntashobora gutekereza cyangwa ngo yimenye. Tubisoma muli Ecclésiaste(Umubwiriza) 9:5,10 na ZABURI 146:3,4. Biba byarangiye dutegereje kuzazuka ku munsi w’imperuka niba Imana itwemera (YOHANA 6:40).

Abantu bose ntibazazuka (Daniel 12:2). Abagome nka GAHINI,YUDA n’abandi bantu banga kumva cyangwa se basuzugura ibintu byerekeye Imana ntibazazuka.

Bene abo iyo bapfuye bahinduka ubusa nka mbere y’uko babaho. Ntabwo rero bajya mu muriro utazima kuko imana atari ingome ngo ihore itwika abantu.

Ukora ibibi hamwe n’uwanga ibyerekeye IMANA, akirebera iby’isi gusa (amashuri, amafranga, amaraha n’ibindi…) azarimburwa, apfe ubutagaruka (IMIGANI 2:21,22).

 

Ingero z’abantu bapfuye imana yakundaga

1.LAZARE: Uyu yamaze iminsi ine mu kuzimu yapfuye,YEZU aza kumuzura. Iyo aza kujya mu ijuru, ntabwo YEZU yari kumukurayo ngo agaruke kubabarira muri iyi si.

Kandi YEZU yavuze ko Lazaro yari asinziriye (umuntu upfuye aba ameze nk’usinziriye kuko aba atumva). Ntabwo yigeze avuga ko Lazaro yitabwe imana !

2. DANIEL: Imana yaramukundaga cyane. Igihe cye cyo gupfa cyegereje, Imana yamubwiye ko azapfa, akaruhukira (ikuzimu), ariko imwizeza ko izamuzura ku munsi w’imperuka (Daniel 12:13)

3. DAVID: Imana yamubwiye ko napfa azasanga abakurambere be mu kuzimu (2 Samuel 7:12) Bible itubwira ko atagiye mu ijuru (Actes 2:34).

 

UMWANZURO

Iyo umuntu apfuye asubira mu gitaka kuko niho dukomoka. Soma Ecclésiaste (Umubwiriza) 3:19-20; Psaume(ZABURI) 146:3,4.Urugero, imana yabwiye ADAMU ko azapfa agasubira mu gitaka aho yamukuye Genèse (Itangiriro) 3:19).Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro utazima cyangwa mu ijuru.

Ukora ibyo Imana ishaka, azazuka ku munsi w’imperuka (YOHANA 6:54). Abakora ibyo yanga, bazarimbuka (gupfa burundu). Soma Matayo 7:13,Proverbes (Imigani) 2:21,22 na 2Thessaloniciens1:7-9;LUC 17:29,30.

Ntabwo rero bazajya mu muriro utazima. Bibliya itubwira ko icyo abantu bita ROHO (âme),gipfa. (EZECHIEL 18:4 dit que l’âme qui pèche meurt). Igihembo cy’ibyaha ni URUPFU rwa burundu,nta kuzuka. (Romains 6 :23).Abo imana izazura ni nkaho basinziriye mu gitaka (1 Thessaloniciens 4 :13,14)

Ibya ROHO, ni abantu babihimbye. Ni abahanga bo mu UBUGEREKI (Greek philosophers) babihimbye, cyane cyane uwitwaga PLATON. Bagirango bihanganishe abapfushije (kubaha morale).

Inyigisho y’umuriro utazima  yakomejwe n’Abanyamadini kugirango bakange abantu.Bityo babone abayoboke benshi. Babahaga amafranga bakababeshya ko babakiza ibyaha, bityo ntibazajye mu muriro utazima! Babyitaga indulgences. Ni nacyo cyatumye ba LUTHER bigomeka kuri PAPE (PAAPA) bamuhora kugurisha indulgences.

Ndasaba rero usoma iyi nyandiko ko yagira ubutwari bwo kwiga BIBLE neza. Byose biterwa no kutayiga no kutayisoma, bityo abantu bakemera ibyo abanyamadini bababwiye byose.

Ese kuki dushaka amafranga ntiduhumeke, twajya muli Université tukarara twiga tukageza  sa saba zijoro, ariko byaba ibyo kwiga BIBLE tukarwara ?

Umukristo ntibivuga umuntu ujya kwa PASITORO kuririmba, cyangwa gutanga icyacumi!! Ntacyo bimaze kugendana Bible utazi neza ibirimo.

Umukristo bivuga umuntu wize BIBLE neza,agahinduka, akajya kubwiriza UBWAMI BW’IMANA ku misozi,mu mijyi no mu mazu y’abantu nkuko ABAKRISTO ba mbere babigenzaga (IBYAKOZWE 20 :20 ;MATAYO 10 :11-14).

Niko YESU/YEZU yabigenzaga kandi agiye gusubira mu ijuru, yabisabye uwitwa umukristo wese (MATAYO 28 :18,19). Si we washyizeho ba PASITORO na M– USENYERI. Ibyo byaje nyuma kubera gushaka ibyubahiro n’amafranga. Nyamuna bantu ni muhaguruke mwige BIBLE neza, mukurikize n’ibirimo.

Nibwo buryo bwonyine mushobora kuzabona ubuzima bw’iteka imana yasezeranije abantu (TITO 1 :2). Amafranga, ubutunzi, amashuri, akazi, ni ibintu tuzasiga. Kandi wibuke ko ubuzima bwacu ari bugufi cyane.

MURAKOZE

NZAYISENGA Claude

Tél.0788414023

52 Comments

  • Yesu ashimwe. Maze gusoma ibi ndabona ko waba uhamya ko igihano kubatumviye Imana cyangwa abayigomeye ari gupfa burundu.None se niba gupfa arugusinzira? Usinziriye ntaba aguwe neza? Ndumva niba numvise neza inyandiko yawe, umuntu yabaho ubuzima bwe uko abyumva kuko uretse abatunganiye Imana bazahembwe kubaho iteka, abatarayitunganiye nabo bazahebwa gusinzira iteka, nafata nko kuruhuka iteka kuko usinziriye aba aruhuka.

    • Ariko mbwira nshuti ubwo wowe ubwawe tekereza neza nibawabikora wumva wahanisha umuntu kumutwika ubuziraherezo amamiriyari y’imyaka umurebera, ese wari washyaho ngo wumve, usibye n’Imana menya na Shitani itabikora. Niba nyuma yo gutekereza neza ugasanze utatwika umuntu iyo myaka menya ko kubera waremwe mu shusho y’Imana kuko Imana ari rukundo niho ubukomora.Please tuvuganire Imana ntabwo ariyo ngome yo gukora torture umugome ni satani.Izahana abantu ariko nta torture izakoresha.

    • Yasu Ahimbazwe. Umunyabyaha iyo apfuye, aba nawe asinsiriye, ariko mu gihe cy’umuzuko (1 Tess 4: 13 …), Ibyah. 20 n’ahandi) bazazukira kucibwaho iteka cg kuvaho burundu bagasibangana ku isi no mu ijuru. bazazuka mu muzuko wa kabili, naho abatunganira Imana (Abizera atari ku munwa gusa) bazazuka mu muzuko wa mbere, baragwe kubaho iteka. Nawe ube aha. Amen

  • Muvandimwe wanditse iyi nkuru,
    Nibyiza ko Umuseke ugufasha guhitisha inkuru zawe zirebana n’Iyobokamana, ariko nanone mbona utambikira (uwandika izi nkuru) kuburuo ndasomye nsanga uri umwe uheruka kuvuga ku idini ry’ukuri utavuze ngo wature ariko ukarangiza ugaragaje ko idini ry’ukuri ari Abahamya ba Yehova; wasbwe ibisobanuro kuri iryo dini ariko ntiwigeze ibutanga. None uti Umukristu ni umuntu wize Bibiliya akajya kubwiriza mumisozi nk’uko Abakiristu bo bahambere babigenzaga. Ibyo bisobanuro utanze sibyo kuko Umukiristu bivuga uwemeye inkuru nziza y’umukiro ya Yezu cg Yesu ndetse akanabatizwa gusa siko Abakristu boze bazazuka kuko hari abateshuka kunshingano biyemeje ubwo bemeraga Kristu ariwe Yesu cg Yezu. Abakiristu bose ntibashobora kwigisha cg kuba intumwa, kuko Yesu cg Yezu ubwe yari afite Intumwa 12 gusa, none se ushaka kuvugako abakristu bari 12 gusa kugihe cya Yesu? Yezu ati cyo nimugende mwigishe Ntumwazanjye, cyo nimugende mwigishe unkuru nziza abazemera muzababatize… Abo bemeye cg abemera none ndetse n’abazemera mugihe kizaza waba wumva ataribo bakristu muvandimwe?
    Ngaho ugire Kristu niba umwera kdi duharanire kuzagira ubugingo bw’iteka njye nawe n’abandi bose bemera inkuru nziza. Mugire Imana. Manzi

    • Yesu yari afite intumwa 12 nibyo ariko wibuke ko yagiye atoranga abigishwa bandi ndetse muri LUKA 10:1-16 havuga ko yatoranyije abandi 70 abatuma kubwiriza babili babili ndetse, buri wese azikorera uwe mutwaro niba hari icyo umenye kuki utakibwira mugenziwawe ngo nawe arokore ubugingo bwe.

  • mugenzi wanjye ndayisenga; mbanza bimwe mubyo wanditse utarabisomye; nko muri daniel12:2 wowe ubwawe watanzeho reference handitse ngo:kdi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukarwa n’isoni no gusuzugurwa by’iteka ryose. dore nguhe umurongo wamashirakinyoma ni ibyahishuwe20:15&14 handitse ngo: kdi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo,ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro (ariyo rupfu rwa kabiri). ntukishuke rero ushaka gutekerereza UWITEKA kuko ntakora nka bantu kdi ntatekereza nka bantu,ibyo wibwira sibyo yibwira(yesaya55:8). kandi umenyeko ari IMANA itabeshya ibyo yavuze no kubikora izabikora.

    • Mugire, gira amahoro. Ko numva ufite igitekerezo kimwe na Nzayisenga se kandi ukaba umeze nk’aho udashyigikiye igitekerezo cye? Nk’uko ubyivugiye umuriro uvugwa muri bible ni ukurimbuka (urupfu rw’iteka)si ugushya iteka ryose kuko umuntu yapfuye n’iyo wamutwika ngira ngo nta cyo yakumva. Ubuzima kabone n’iyo bwaba ari bubi ni impano y’Imana; none se Imana izahemba inkozi z’ibibi iyo mpano y’agaciro kenshi? Dan.12:2 havuga kimwe na Actes 24:15 (Umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa); ariko se utekereza ko Adamu, Gahini, Abantu bo mu gihe cya Nowa, Nimurodi, abo mu gihe cya Loti, Yuda Isikariyoti n’abandi bose bigometse ku mana batayobewe ibyo ishaka bashyirwa mu kihe cyiciro? Ese ko Bible ivuga ko Imana atari umuntu ngo yibeshye utekereza ko abo yaciriye urubanza rwo kurimbuka yabibeshyeho cg yabarenganyije ikaba ikeneye kuzabazura ngo bongere bacirwe urubanza? Ese baramutse bazutse ni nde wabacira urubanza? Jye ndumva ibyo bibiliya yigisha ari ukuri kuruta uku twebwe twaba twumva ibintu. Uwayiga yamenya ukuri kuzamuhesha ubuzima bw’iteka.

      Murakoze

      • urupfu rwa kabiri ni rwo muriro utazima cga w’iteka. ndabona utari wasobanukiwe ibyarwo soma ibyah20:14-15 urabisobanukirwa neza kdi umenye ko ntawiga bibiriya ngo ayimenye iyo atari Umwuka Wera w’IMANA UYIGUSOBANURIYE. Nimushake rero UMWUKA WAYO kuko niwo YESU yavuze ko naza azabigisha kdi akabibutsa ibyayo. Na ba Petero(intumwa n’abigishwa ba mbere) bataramuhabwa ntacyo bari bagasobanukiwe, ariko bamaze kuzuzwa uwo MWUKA WERA W’IMANA barasobanukiwe.

        • Muvandimwe Mugire ndagushimiye,kubwibitekerezo byawe, ariko nagirango wibuke ikintu kimwe; kugirango umuntu ashye cg ababazwe iteka ryose ni uko agobwa no kubaho iteka ryose kandi Bible ivuga ko abakoraneza bazahabwa impano y’ubuzima bwiteka.
          none kwibarize, Imana izabanza ibahe ubuzima bw’iteka kugirango ibone uko ibatwika iteka ryose?

          • Uwagomeye Imana ubona yaronka ubugingo bw’iteka abukuye he?

            Ni nk’umuntu wakatiwe igifungo cya burundu.

          • Ntukihe gusesengura ubuhanga n’ububasha bw’Imana kuko utabigeraho.

            -Uwoze neza azahemwa kubo iteka mu buzima buhinduwe,
            -Uwagomeye Imana azaharwa uko Imana yabigenye (ububabare buhoraho)
            Ibigusha ubuzima buhora urabizi, ibizagura kurimba nabyo urabizi, hitamo kimwe muri byo. Yezu mumvu ye, yakunze kugaragaza ko abagomeramana bazarimburwa n’umuriro, umugani w’umukungu na Lazaro (Luka 16:19-31)urabigaraza byimazeyo.

  • Nibyiza kwiga bible ariko uzayigishwa na nde?

    • Ntiwabonye address ya Nzayisenga se? Musabe ibisobanuro birambuye. Erega uretse wenda kukwereka uburyo bworoshye bwo kuyimenya naho ubundi Bible irasobanutse ntikeneye amaphilosophie ngo yumvikane!!!!!!Nta n’umuntu uyisobanura neza kuruta uko yo yisobanura.
      Courage kandi imihati ushyiraho si imfabusa ku mwami (1Cor.15:58).

  • KRISTO UMWAMI ashimwe. muvandimwe nagirango wibaze kuri ibi ahari byatuma umenya: umuntu iyo yibye kdi azi neza ko kwiba ari icyaha gihanwa n’amategeko; maze akabirengaho akiba agahanishwa cya gihano cyateganyirijwe icyo cyaha; burya niwe uba wizize nukuvuga ngo aba ariwe wakihamagariye(igihano). no ku IMANA rero nuko niba ikubwira kuyumvira, kuyubaha no kuyikiranukaho(wanga ibibi, ugakora ibyiza bishimwa nayo) kdi ikavuga ko utazabikora azanywa ku gacuma k’umujinya wayo(malaki3:13) wibwira ko uzasuzugura ibyo yategetse nahanishwa uwo muriro(matayo13:41-43)atazaba ariwe wizize(ubyikururiye) kuko azaba aribyo yahisemo! erega ujye umenya ko urwishigishiye ari nawe urusoma kdi guhitamo ni uku muntu kugiti cye; uzahitamo ubugingo ubwo agomba no kumvira IYAMUREMYE , NAHO UTAYUMVIRA UBWO NAWE NYINE YAHISEMO UWO MURIRO UTAZIMA. Si IMana izaba imuhannye rera ahubwo azaba ahawe igihembo kigendanye nuko yahisemo(2korento5:10[tuzagaragazwa imbere y’intebe y’imanza ya KRISTO, kgo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cga ibibi]. UHORAHO akongerere ijambo ry’ubwenge ryuzuye kumenya.

  • Kuki Mwanyongeye Comment?

  • Urakoze NZAYISENGA

    Dushima inyandiko zawe uhitisha.Abantu koko bakwiye kwiga BIBLE neza aho kujya mu nsengero ngo babaririmbire,babacurangire hanyuma batange ICYACUMI bitahire.Iyi nyandiko yawe yashishoje cyane.ROHO idapfa yahimbwe n’aba philosophers bo muri Greece iza kwamamazwa cyane n’umugaturika witwaga St AUGUSTIN wabayeyo hagati ya 354 na 430 ahitwa i HIPPO muri ALGERIA.
    Ni umwe mubo bita The Church Fathers.Ibitekerezo byabo nibyo abakristo b’iki gihe bagenderaho kandi ibyinshi binyuranye na BIBLE.Augustin yashyigikiye cyane umunyabwenge wo muri GREECE witwaga PLATON kubyerekeye ko ngo “hari ikintu kidapfa iyo umuntu apfuye ngo cyitwa ROHO”.Ariko siko BIBLE yigisha.None se wamugani,iyo LAZARO aza kuba yitabwe imana,YESU ntiyari kuba amuhemukiye kumugarura ku isi?ADAMU nawe imana yamubwiye ko azasubira mu gitaka kuko ariho yaturutse.Ntabwo yamubwiye ngo azajya mu muriro utazima.Upfuye rero asubira mu gitaka ategereje KUZAZUKA ku munsi w’imperuka niba yarakoze ubushake bw’imana,akiriho.Koko rwose abantu bakwiye kwiga BIBLE neza,aho kwibwira ko PASTOR ariwe uzi byose.Ntabwo ari imana imushyiraho.Nibo bishyiraho akenshi bavuye mu dini basengeragamo,bagamije IFARANGA n’ibyubahiro.Mucishe mu kuri,koko ntabwo muzi uko ABAPASTORO banyu bajyaho?Bose kandi bavuga ko ari IMANA yabatumye.Noneho basigaye biyita APOTRES (Apostles).Erega ni ziriya titlesz’ibyubahiro baba bishakira kandi YESU yarabujije ABAKRISTO NYAKURI kwiha ibyubahiro bishingiye kuri za TITRES.(Monseigneur,Pastor,Révérend,Apôtres,PAPE,etc…).Urugero:Monseigneur (Bishop) bivuga umwami wanjye;PAPE bivuga DATA.Biteye ubwoba kandi birakaza cyane imana.NIMUSHISHOZE.

  • Nshuti zanjye nimureke mbabwire ntibyoroshye kuko mbona buri muntu akurura yishyira.kandi wowe wandika iyi nkuru ndende harinyungu ufite kandi utagamije kubaka umuntu umuganisha aho IMANA ishaka ko umuntu aba n’uvugako nta muriro uriho ukemezako umuntu wapfuye ar’umunyabyaha atazazuka waba wirengagije ko muri DANIER 12 -2 havuga bamwe bazakangukira gukorwa n’isoni abandi ubugingo buhoraho 2kolinto 5-10 havugako hari n’urubanza kandi burimuntu wese azahagarara imbere y’intebe agahabwa ibyo yakoze aribyiza cyangwa ibibi urumvako ko atari abeza gusa nababi bazabazwa kandi bazaba bakangutse n’iba warasomye hari ugusoma biri ukwabyo nogusobanukirwa bikaba ukundi.igisha abantu ukuntu bakora icyatuma bazakangukira ubugingo naho kubabwirako ntacyo bazaba waba usa n’ubafasha kuguma mubyo bakora sinciye urubanza ahubwo ndavuga umuntu uwariwewese udakora iby’IMANA ishaka murimake ukora ibibi wese azabibazwa yaba yarapfu cg akiriho

  • Intego y’Itorero ry’ukuri

    Ijambo ry’ibanze

    Bakundwa, tunejejwe no kubagezaho iyi nyandiko yerekana muri magufi “Itorero ry’ukuri n’intego zaryo”, dore ko ubu ryatwikiriwe na baringa z’ibisa n’itorero, hagamijwe gushaka inyungu, abayoboke n’icyubahiro. Ingaruka yabaye kuyoberwa Imana, abantu bamenya idini, bayoboka ibinyoma. Ibibazo by’ingenzi: Itorero ry’ukuri ni iki ? Ryatumwe gukora iki ? Ivugurura n’ubugorozi ni iki ?

    Itorero ry’ukuri ni iki ?

    Itorero ry’ukuri ni abantu bake cyangwa benshi, bahamagawe n’Imana bakuwe mu bandi, kugira ngo bagire imico y’Imana, barengere ukuri kwayo. (1 Petero 2:9 ; Abaroma 8:29-30; Matayo 22:14).

    “Itorero ni igihome cy’Imana n’umudugudu wayo w’ubuhungiro yashyize mu isi yigometse. Ubuhemu bwose bwariturukaho, kwaba ari ukugambanira uwacunguje ikiremwa muntu amaraso y’umwana we w’ikinege… (Conquérants Pacifiques, p. 13)

    Itorero ry’ukuri ribereyeho gukora ibi bikurikira :

    1. Kwigisha ubukristo nyakuri (Yobu 31:16-20)

    2. Kwerereza amategeko y’Imana (Kuva 20:1-17; Luka 16:17; Abaroma 7:12; Yakobo 2:10)

    3. Gushyira mu bikorwa ibyo bizera (Yohana 7:18)

    “Kwishimira mu munezero w’abandi. –Kristo yagize Itorero rye ubuturo butangaje bw’Imana… (Matayo 18:20). Itorero rye ni igikāri cy’imibereho yera; risendereyemo impano zinyuranye, kandi ryambaye Umwuka Wera. Ijuru riha buri mwizera wese w’Itorero hano ku isi inshingano yihariye, umunezero we agomba kuwuvoma mu byishimo by’abo yagobotse n’abo yakoreye ibyiza.” (Pour un bon équilibre mental et spirituel, p. 669-670)

    4. Kugoboka abatishoboye (Yakobo1:27; Matayo 7:12; 25:34-36; Luka 14:13; Yesaya 58:6-7; 10-11)

    “Imana yemera ko abakene baba muri buri torero, kandi bazahora muri twe, kandi kubitaho ni inshingano Imana ishyira kuri buri mwizera…” (Témoignages, vol. 2, p. 594)

    “Urukundo ni imbaraga. …Mu mvugo iboneye, urukundo ni imbaraga ishoboza umuntu gukora ibyiza,… Rukingira umuntu amacakubiri no gutera abandi amakuba, maze rugahesha umunezero nyakuri.” (Pour un bon équilibre mental et spirirituel, p. 668-669)

    « Ubukristo ni uguhishurwa k’urukundo rwimbitse hagati y’umuntu n’undi… Kwihana nyakuri ni ukuva mu kwikunda ujya mu rukundo rwejejwe rwo gukunda Imana na bagenzi bawe. Ubuhamya bukomeye kuruta ubundi mu kurengera ubutumwa bwiza, ni ubw’umukristo ukunda kandi agakundwa n’abandi.» (Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, (Evénements des derniers jours), p. 193; Ibihamya -5T, p. 85; Ministère de la guérison, -MH, 470 -MG, 405)

    5. Kuburira abanyabyaha no kubereka aho bakirira (2 Abakorinto 4:1-2; Abakololosayi1:28; Tito2:11-14)

    “Mu bihe byose, Imana yagiye ishinga abagaragu bayo gucyaha ibyaha, muri rubanda no mu itorero.” (Tragédies des siècles, p. 658). Itorero ry’ukuri ni irembo Imana yerekaniramo imigambi yayo. Yesu Kristo kuko ni we “mudugudu w’ubuhungiro”. Akubabarira ibyaha, akagutsindishiriza, akaguhongerera imbere ya Se, akagushoboza gukora ibyiza. Utaramenya aho ubuhungiro buri, Itorero rigomba kumwereka amahame, ari yo nzira igeza ku gakiza. (soma Patriarches et Prophètes, p. 499)

    6. Kwerekana umuryango mwiza, ufite ubuzima n’uburere bwiza

    Satani yibasiye umuryango anyuriye : mu bwumvikane buke, mu byaha no mu buyobe

    Ibiranga ubwumvikane buke mu muryango

    1. Kunāmūra mu masezerano

    2. Imanza z’abashakanye

    3. Ivanguramutungo

    4. Kugabana abana

    5. Gutandukana kw’imiryango bakomokamo

    6. Kudakenerana mu nama, n’ibindi.

    7. Kwerekana aho indwara zituruka, kuzīrinda no kuzivura

    By’umwihariko ku birebana n’amategeko, yose arangana, ariko irya 4 n’irya 5 afite umwihariko. Mu rya 4 dusangamo urwibutso rw’irema, ikimenyetso cy’Imana n’isezerano ridakuka, naho mu rya 5 harimo isezerano ryo kurama (Abefeso 6:1). Ryerekana impamvu nyayo y’ishingiro ry’uburezi bwiza. Isabato na yo ni itegeko rirusha ayandi yose kuvugwaho cyane muri Bibiliya. Ireba Abisiraheli b’umubiri n’ab’umwuka, ndetse n’abanyamahanga (Itangiriro 2:1; Kuva 31:16-17).

    “Kandi abanyamahanga bahakwa k’Uwiteka,… umuntu wese akeza Isabato ntayice,… kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” (Yesaya 56:6-7). No mu minsi y’imperuka, Isabato ifite agaciro. (Matayo 24:20)

    Amategeko yavuyeho ni ayahe ?

    * Yesu amaze gupfira ku musaraba, ibigereranyo byose byerekeye ku murimo we wo gucungura byavuyeho. (Abefeso 2:15-16).

    * Ayo mategeko yari yanditswe na Mose mu gitabo, ni yo mpamvu yitwa urwandiko. “Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande rw’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu, kibereyo kuba umuhamya ubashinja.” (Gutegeka kwa kabiri 31:26)

    * Hariho n’amategeko y’abantu. Si aya Mose, si aya Yesu, kandi ni yo shingiro ry’imigenzo n’imihango y’amoko, uturere n’amadini. (Matayo 15:6-9; Yesaya 59:8; 2 Abami 17:8).

    Ubwiza n’akamaro by’ubukwe bwiza

    Ubukwe bwagura inshingano ufite mu bawe no ku bandi bose, kuko iwawe hahinduka ihuriro ry’aho abantu bashobora kwikomereza, kwiruhurira no kwiyungura mu by’Umwuka. Iyo habaye heza, haba ubwugamo bw’abatagira kirengera, n’icyitegererezo cyiza cy’abafite ishyaka ry’ibyiza.

    “Iyo amahame mvajuru yubahirijwe, ubukwe buba umugisha. Ni ingabo yo gukingira kwera n’umunezero by’umuntu. Burangiza amakene ye mu mibanire ye n’abandi, bukuza impagarike y’umuntu, bukamujijura, bukamushoboza gutunganya.” (Patriarches et Prophètes, p.24).

    Iyo ubukwe busohoje umugambi wabwo neza, buba inyungu kuri bene bwo, abazabakomokaho, imiryango, itorero, igihugu n’isi muri rusange. Bityo rero, ubukwe burimo gukiranuka, ni intwaro yo kurinda umutekano w’umuntu wese.

    Ubuyobe mu bukwe

    Iyo idini ryinjije mu bukwe imigenzo y’amoko, iy’ubupagani n’iy’amajyambere, rikabi hindura ihame ry’inyigisho cyangwa rikabiberere kera, riba riyobeje rubanda batazi iyo biva n’iyo bijya, maze ubukwe bukaba butakiri ubwera.

    Satani yateye abayobozi b’amadini kwiha inshingano batahawe n’Imana mu birebana n’ubukwe, bahimba imihango idafite ishingiro mu Ijambo ry’Imana : nko kwiha gusezeranya umukwe n’umugeni, kandi aho baba baje gusohoza amasezerano bagiranye abandi badahari (“Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye? Amosi 3:3). Icyo byabyaye, ni ukwiha ubushobozi bwo kweza ubukwe no kubuha umugisha, gusezeranya abagabo n’abagore basanganywe, gusezeranya abahuje ibitsina, gushakira inyungu n’icyubahiro mu bukwe,…

    “…utera ingemwe zo kwinezeza, n’ingurukira z’inyamahanga. Umunsi waziteraga washyizeho uruzitiro –(Indongozi y’itorero –Kanuni za kanisa), bukeye usanga zarabije. Ariko ibisarurwa bizabura ku munsi w’umubabaro n’agahinda gasaze.” (Yesaya 17:10)

    Umugore mwiza

    Agomba kugira impuhwe, gahunda, urugwiro, umwete, ari umunyakuri. Ni we rufunguzo rw’umubano, uhereye mu muryango yasanze, mu baturanyi, mu itorero n’ahandi. Abishobozwa no kugandukira umutware we, abifashijwemo no kumvira Imana kuzuye, kwicisha bugufi, ikinyabupfura, ubwitonzi no kwishimira inshingano ze z’ibanze: guteka neza, kumesa, gupfundikira, kugira isuku y’ibikoresho, kuvūra,… akabifatanya na gahunda nziza yo kugaburira abe ku gihe, no kugenga neza ubutunzi bw’urugo rwe, kuko ari we utuma iwe hishimirwa.

    Umugabo mwiza. Muri gahunda nziza yo kubaka urugo, abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’uko Kristo yakunze Itorero rye… Uko ni ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko ari nta muntu wakwanga umubiri we… Abagabo kandi bakwiriye kwerekana ubwenge mu kubana n’abagore babo, kuko abagore ari inzabya zoroshye, zidahwanije gukomera n’abagabo… (soma Abefeso 5:28; 1 Petero 3:7)

    Umugabo mwiza arangwa no : kugira ubwenge n’ibitekerezo bishyitse byo kumuyobora no kumurinda ibibi; kugira imbaraga zo gutunga abe; ikinyabupfura kimuhesha icyubahiro n’agaciro; ubutegetsi bwiza bwo guha urugo icyerekezo cyiza, kugira icungamari n’ubwenge bureba kure.

    Umugabo n’umugore bahuje, bagomba kumenya ko bubatse uruziga rwera, rugizwe n’ubuyobozi buva ku Mana, bukabayobora ku Mana.

    Urwo ruziga, uwo ari we wese ntiyemererwa kurwinjiramo. Buri wese agomba guhinduka imva yo guhambamo amakosa n’ibyaha bya mugenzi we. Bakirinda kubabazanya no kureganira imbere y’undi muntu. Amasengesho yabo, ni ugusaba Imana ngo yeze indimi zabo, amatwi yabo, amaso yabo, n’ingingo zigize impagarike yabo. Kuko icyo Yesu abashakaho, ni ukugira impumuro itera ubugingo. (“Foyer chrétien”, p. 169).

    Abashyingiranywe bagirana amasezerano arenze ibigaragarira amaso. Icyemewe mu guca ayo masezerano, ni urupfu rwonyine. (Foyer chrétien, p. 327). Bagomba guhuza umugambi, kungurana ibitekerezo, ibyiza byabo bikaba magirirane, kubahana no guhurira ku ntego, guhuza umutungo no kuwurinda, guhuza ibitsina, … Byose babigezwaho n’uburere bwiza bahawe, cyangwa guhinduka ko mu mutima guterwa n’ubukristo, n’ubwenge buzi kwiga ibyabaye ku bandi. Imico nyamukuru ya buri wese igomba kuba : kuba neza, kuba umunyakuri, gukiranuka, ingeso nziza, kwirinda, umutima uboneye, urukundo rwa kivandimwe, gukunda Imana. (Témoignages, vol.1, p. 329)

    Ibyaha : inkomyi y’umunezero mu muryango

    Ikindi Satani anyuriramo ngo abuze amahoro abashakanye n’abana babo, ni ibyaha. Bimwe muri byo ni : ugushyingiranwa kw’abadakundanye, ahubwo babitewe n’irari. Ubusambanyi n’ubuhehesi, inda zitagambiriwe, gukora imibonano mpuzabitsina ku bagamije gushyingiranwa. Guhemukirana kw’abamaze gushakana binyuze mu buraya n’ubwomanzi, gukuramo inda kw’inkumi, no kutamenya inshingano zireba buri wese, ubuhahara bukomeye bwo gushaka ubutunzi, uburozi n’inzaratsi. Kutizera bitera benshi gushakira amahoro mu bapfumu n’abacunnyi. (Ezekieli 22:9-12; Imigani 12:4; 7:6-23)

    Ngiyo isōko ngari y’impagarara ku bagabo, intimba ku bagore n’agahinda ku bana mu miryango myinshi, iy’abakire n’abakene. Ingo nyinshi zirara zishya bwacya zikazima, ariko hari n’izitakizimywa, zikaba zishobora no gutwika n’iz’abandi, kuko ibyazo byirirwa byotwa na rubanda.

    Aho indwara zituruka :

    umuntu wese, aho ari hose, uko ari kose, ararwaye, “uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima…” (soma neza Yesaya 1:5-6)

    Hari amarembo menshi indwara zinjiriramo: indyo ikennye, umwanda, ingeso mbi, kurya ibyo umubiri utagenewe, kuvanga ibidakwiriye kuvangwa, amahoro make yo mu mutima, ubunebwe, umunaniro w’ikirenga, umururumba n’akajagari mu mirire, ibiyobyabwenge, n’ahandi.

    Bimwe mu byo wakora ngo wirinde indwara :

    kugira isuku, kunywa kenshi amazi asukuye, kuruhuka, gukora imyitozo ngororamubiri, kugabanya ibinure, by’umwihariko ibikomoka ku nyamaswa, gukunda kurya ibiribwa bibisi (bidatetse), kugira gahunda yo kurya idahindagurika, kwirinda kunywa ibinyobwa byinshi uri kurya, kwiringira imbaraga y’ubushobozi bw’Imana, kwibanda ku byokurya biribwa bitagombye kunyuzwa mu nganda.

    Ni cyo gituma bivugwa ngo “Imana y’amahoro ibeze rwose: kandi mwebwe ubwanyu, n’umwuka wanyu, n’ubugingo bwanyu, n’umubiri, byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.” (1 Abatesaloniki 5:23)

    Imirire igwa neza umutima :

    Tungulusumu, onyo, elayo, ingano, amashaza, choux-fleur, ibishayote (chayottes –christophine), imbuto (fruits) ; kunywa amazi ahagije, litiro imwe n’igice ku munsi, bigahinduka akamenyero; gabanya umunyu cyane mu mirire yawe ; gabanya urugimbu ; ukore sport ; kandi wihe amahoro.

    Ivugurura n’ubugorozi.

    Gukora umurimo w’ubugorozi, ntabwo bijya biva mu gitekerezo cy’umuntu umwe cyangwa benshim, ahubwo ni umurimo uteganywa n’Imana ikurikije uko ibona aho ibintu bigeze mu kugoreka ibyayo mu by’iyobokamana. “Nimugorore inzira zanyu n’ingeso zanyu…” Uwiteka avuga atya ati ‘Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo. Ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu’. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo’. Kandi nabashyizeho n’abarinzi nti ‘nimutergere amatwi ijwi ry’impanda’, ariko barahakana bati ‘ntituzayatega’. (soma witonze iyi mirongo ya Bibiliya: Yeremiya 7:3; 6:16; 18:15)

    Ivugurura ni iki?

    Ivugurura ni uguhinduka mushya mu mibereho y’iby’umwuka, ikanguka ry’imbaraga z’intekerezo n’iz’umutima, ni izuka ribatura umuntu akava mu rupfu rw’iby’umwuka.

    Ubugorozi ni iki?

    Ubugorozi ni ukongera gusubizaho gahunda mu mikorere no mu myizerere y’Itorero, ihinduka ryo mu bitekerezo no mu nyigisho, akamenyero n’ibikorwa (Soma Ibyaduka byo mu minsi y’imperuka, (Evénements des derniers jours), p. 192; Service Chrétien, p. 52).

    “Ibimenyetso biranga abagorozi nyakuri. –Hatanzwe ibimenyetso by’abazaba abagorozi; bazagendana ibendera ry’ubutumwa bwa malaika wa gatatu, ubwoko bw’Imana buhamya amategeko yayo kandi bukayihesha icyubahiro, kandi barahiriye mu maso y’isi yose kubaka mu matongo ya kera. Ni nde ubita atyo, abica ibyuho, bagasibura inzira zijya mu ngo? Ni Imana. Amazina yabo yanditswe mu bitabo byo mu ijuru ko ari abagorozi, abasubizaho ibyahozeho, bakongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi” (Bible Commentary, vol. 4, p. 1151); (Soma Yeremiya 1:10; Matayo 15:13; Ezekiyeli 34:10; Zekariya 11:5; Mika 3:5; Yesaya 56:10-11). “Umurimo w’ubugorozi wari uwo kugarurira abantu Ijambo ry’Imana.” (Tragédie des Siècles, 419); Jésus Christ, p. 464; Abefeso 2:20).

    • Umudiventiste Kabisa, igitekerezo cyawe ntaho gihuriye numutwe w’iyi nkuru!!!

  • Bavandimwe,Nishimiye ko mushishikariye kumenya no kumenyekanisha Imana n’Agakiza kabonerwa mu kuyemera no kwemera no kwizera Yesu Kristo.Utemera Bibliya biramugora kwemera agakiza kabonerwa muri Yesu.Ariko KWIZERA NO GUKIRANUKA IBIHE BYOSE ni inkingi ikomeye mu bireba ubuyobokamana.Murakoze gukomeza kuduha inama.

  • @SINAYOBYE Theogene. Wakwemera ko dukorana ikiganiro mpaka? Nitwa Abdullah.

  • Mumfashe mumbwirwe uko ubugorozi bwitwa muri english… Please

  • OPEN CHALLENGE…..
    Ndashaka kuzaganira n’uyu muhamya waYehova kuri BOSE BABIREBA.
    Nabyemera abivuge!!!!

  • Ubundi abakafiri nibo biha Morale bavuga ko ntamuriro uhari. Niba ukora ibyiza kwemera umuriro bigutwaye iki? bitandukaniyehe nababandi bavuga ko ntamana ibaho kubera ibibi byabo?

    • None ni ugupfa kwemera ibintu buhumyi ngo ni uko nta cyo bitwaye? Ubaye nka wa wundi wavuze ngo korera Imana nusanga warayikoreye itabaho nta cyo bizaba bigutwaye ariko usanze iriho kandi utarayikoreye cyaba ari ikibazo. Wagira ngo nawe wemera ibintu byo gupfa kwemera gusa nta ntego ufite utanabisobanukiwe! Ariko murusha Imana urukundo ku buryo ibyo mwumva ko ari amahano mutakora ari yo yabikora?

  • Ariko muba mujya impaka ziki?ubu ntabwo mubaze kubona ko nta mana ibaho?experience maze kubona muri iyi si nuko iyo imana iza kubaho isi iba itameze gutyo,so mwijya impaka nyinshi

    • Utonde kuko utazi ibyo uvuga, aho ujya ntuhazi, ibaye wari uhazi washakashaka Imana igihe kigihari.

      Uteye Imbabazi

  • @sinayobye. Uratangaje cyane pe erega abasura ururuba twec ntituri ABAGOROZI wibakorera publicite hano, ikindi nakumenyeshaga nuko BIBLE irimo ukuri kose kd idakeneye ibitabo Bya ELLEN WHITE kugirango yumvikane rero jyutanga igitekerezo cyawe wifashije ijambo ry’Imana BIBLE naho ibyo biri supplementaire abenshi ntitubizi cg ntitubyemera cg c ntitunabizobanukiwe rero igihe utanga inyigisho yawe jyugendera kuri point iri commun. Mrc kd umwuka were akomeze kutubashisha gusobanukirwa byimbinze ijambo ry’IMANA.

  • Mbanje gushimira mwe mwese mwagize ubutwari bwo kugira icyo muvuga kuri iyi ngingo kuko BURI WESE YAGARAGAJE UKO YUMVA IBINTU NDETSE IBITEKEREZO BYA BURI UMWE NIBYO KUBAHWA,ariko nanjye numvishe MPATIWE KUGIRA IBYO MVUGA KU BITEKEREZO BIMWE NA BIMWE urugero nk’Igitekerezo KIVUGA IBY’UMURIRO WITEKA:
    reka Mbanze mbasabe gutekereza kuri uyu murongo wo muri bibiliya 1YOHAN 4:8 havugako IMANA ARI URUKUNDO,None reka mbibarize gato mwe mushyigikira kiriya gitekerezo ninde muri mwe waba ari UMUBYEYI UMWANA WE YAMUKOSEREZA AKAMUHANISHA KUMUTWIKISHA AMAKARA YAKA?NDETSE BITARI RIMWE CG KABIRI AHUBWO IMINSI YOSE,ESE UMUNTU ARAMUTSE AMUBWIYE KO UWO MWANA ATARI UWE YABA ABESHYE?ndahamya ko muri MWE ntawatanga kiriya gihano nubwo muri ABANTU MUFITE URUKUNDO MUKOMORA KU MANA KUKO TWAREMWE MU ISHUSHO YAYO,

    Reka mbereke Impamvu njye ntashyigikira kiriya gitekerezo,kera Mugihe cy’ABISIRAYERI BARI BARAGUYE MUMUTEGO WO G– USENGA IBIGIRWAMANA,MU G– USENGA KWABO HARI IKINTU BAKORAGA KITARI CYIZA NAGATO,tugisanga muri YEREMIYA 19:5 hagaragaje ko bacishaga ABANA BABO MU MURIRO(barabatwikaga)…wazirikanye se Umurongo ujya kurangira ”IBINTU NTIGEZE MBATEGEKA CYANGWA NGO MBIVUGE,KANDI NTIBYIGEZE BIZA MU MUTIMA WANJYE”aya magambo ni Imana ubwayo yayavugaga;NONE UTEKEREZA KO UKO YABONAGA IBINTU MUGIHE CYA KERA UBU BYAHINDUTSE IKABA YARABIKUNZE,AKABA ARIYO IGIYE KUZABIKORA KANDI BITARIGEZE BIYIBA MUMUTIMA?

    Indi mpamvu,ndasa nusubiza wowe watanze isomo ryo
    IBYAHISHUWE 20:14,15; use nusubira ku MURONGO 10 WIKI GICE aho havuzwemo Satani ko nawe azajugunywamo;Ndazi neza ko uzi ko Satani ubwe nawe Ari Umumarayika usibye ko we ari mubi kandi uzi ko ABAMARAYIKA BADAFATIKA,NIMYUKA noneho reka dutekereze gato,niba ubyiyumvisha ntabwo umuriro uyu tuzi ushobora kumutwika kuko ntabwo afatika ntanubwo agaragara,ushobora wenda kugira ikibazo mbese ntunyurwe, SUZUMA UMURONGO 14 WICYO GICE havuzwemo URUPFU UBWARWO HAMWE N’IMVA NGO NABYO byajugunywe muri iyo nyanja.Twibaze,Ese urupfu hamwe n’imva birashoboka ko byakumva ububabare bwuriya muriro?
    Nshuti uwakubwira ngo umufatire urupfu ndahamya ko utarumuzanira kuko rudafaki,ese ko tuzi ko urupfu ari ikinyuranye nubuzima ubwo koko urumva bishoboka gufata ikidafatika ngo ugiye gutwika?
    Twongere twibaze IMVA tuzi rwose ngo nayo izashya?niba URIYA MURIRO MUVUGA UBAHO KOKO sinibaza ko IMANA IFITE UBWENGE YAWUKORESHA IHANA URUPFU NDETSE N’IMVA KANDI UBWABYO NTA BWIMENYE BIGIRA BIDASHOBORA KUBABARA.
    Ubwo rero biragaragara ko utanga igihano agiha ABO GISHOBORA KUBABAZA nuhemba agahemba ABAFITE UBUSHOBOZI BWO KWISHIMIRA IGIHEMBO,Nasoza nshimira mwe mwese mugaragaza ibitekerezo byanyu,buri umwe afite uburenganzi bwo kuvuga uko yumva ibintu ariko UKURI KO KURAHARI KANDI NIZERA NTASHIDIKANYA KO HARI GIHE ISI YO SE IZAHATIRWA KWEMERA UKURI….
    Thx

  • That is exactly what the Bible Teaches!

  • That is exactly what the Bible Teaches!But sadly many do not Know it because of false teaching that abound allover the world.

  • Benedata najye ndabashimira ibitekerezo byanyu kuko bigaragara ko mukomeye mu kwizera kwanyu. Gusa ndabahamagarira gukomera nogushikama kubyo mwizera kabone niyo waba ubyizera wenyine. Njye ntekereza ko uburyo bwose wemeramo Imana ntakibazo gusa icyingenzi ni uko wemera Imana y’ukuri kandi ugakora ibyo ishaka. Bible ibyo yigisha byose ni ibyukuri gusa ikibazo ni ugusobanukirwa ibiyirimo. None kubera ko abantu bose usanga bayisobanura (Bible) bakurikije inyungu zabo, confusions bahuye nazo basoma iyo Bible ndetse na jujements zabo ahanini ziba zitagira impuhwe n’urukundo nk’uko bikunze kuranga kamere ya mwene muntu. Nje nemera Imana imwe rukumbi n’umwana wayo ndetse n’izindi ntumwazose yagiye ituma muri iyisi kugira ngo abantu barusheho kuyimenya nogukora ibyo ishaka. Naho abatsimbaraye kubyo gutwika abantu nziko ahanini babiterwa nimitima yabo itagira impuhwe ndetse iyabaye aribo bafite ubwo bubasha baba baramaze gutwika abatwikwa. Ariko Imana siko imeze. Hari nabifuza ko imperuka yaza vuba ngo inkozizibibi zitwikwe naho bo bigire mu ijuru! Nyamara Imana yihanganira bose kugira ngo bakizwe. Nimugire umutima wimpuhwe n’urukundo nk’uwari muri Kristo Yesu. Naho abantu nibihana bose ibyo ni byiza kandi nibazahabwa ikindi gihano kitari ugutwikwa cg kubabazwa kwitekaryose ibyonabyo ntacyo bitwaye kabone niyo bazasinzira ubuticura ntibongere no kubaho ukundi yewe n’iyoImana yababarira bose ibyonabyo ntacyo bitwaye rwose. iyo urebye imyumvire yabamwe ubona bisa nkaho abanyabyaha badatwitswe mumuriro cg ngo babazwe itekaryose baba bahombye! Ibyo bigeragaza nature yabo y’ubugome na selfishness. Buriwese nagenzure ukwemera kwe akoreshe ubwenge Imana yamuhaye kandi ayisabe ashishikaye kugira ngo imwigishe ibyo atayisobanukiweho. Sinibuka, hari Umusenyeri wabanyagaturika wagiraga intego igira it ” Nzi uwo nemeye” buruwese yakagobye kumenya nogusobanukirwa Imana yemeye kandi nabwo wasanga warayobye ukajya ukayoboka ibindi cyangwa ugasubira aho wavuye kuko byose birashoboka! Nsoza ndagira nti IyobokaMana wabaurimo yose ni sawa ntihakagire ukuyobya niba igufasha gukora ibyo Imana ishaka kandi gira Umutima wogusabira abataramenya Imana kugira ngo nabo bayimenye kandi ibabarire bazaragwe Ubwamibwayo. Haranira ko hatazagira n’umwe urimbuka! KUBAHA IMANA +URUKUNDO KURIBOSE birahagije.
    Blessings!

    • Ndasubiza Peter B
      Ntabwo imana yemera aho wasengera hose.Kuko aho usengera hatuma uyoba cyangwa utayoba.Ingero:
      1.Idini y’Abafarisayo yarasengaga cyane.Ariko bose imana ntiyabumvaga kubera ko basengaga mu buryo imana itemera.Niyo mpamvu kugirango PAULO abone agakiza,yavuye mu idini yabo.
      2.YESU aza ku isi,yahasanze amadini menshi cyane.Mu Egypt,Rome,Israel,etc…hari amadini.Ntabwo yatekereje nkawe ngo avuge ngo byose ni sawa.Oya yavuze ko utari mu nzira ye (Itorero rye) yayobye.
      3.BIBLE ivuga kenshi ko utanyura kuri YESU atazabona UBUZIMA BW’ITEKA (YOHANA 3:16).Nyamara abasenga batanyuze kuri we kandi ndetse batemera ko YESU yadupfiriye ni abantu barenga miliyari 4 (Muslims,Hindous,Bouddhists,Chinese,etc…).Bo banyura ku bandi bahanuzi b’Ibinyoma nawe urabazi (Muhamad,Boudha,etc…)
      4.No mu madini ya Gikristo,amenshi yigisha kandi agakora ibyo imana yanga cyane.Urugero:BIBLE itubuza gusenga dukoresha IBIBUMBANO (Exodus 20:1-4).Nyamara hari idini ikomeye cyane nawe uzi ibikoresha kandi ni abayoboke bayo bose babikoresha.Witekereza rwose ko aho wasengera hose ari SAWA.Apocalyse 18:4 haravuga ngo musohoke mu madini y’ikinyoma(BABYLONE)niba mudashaka KURIMBUKANA NAYO ku munsi w’Imperuka.

      • NDASUBIZA KALIMUNDA J.B My Friend wanyumvise nabi ntabwo nigeze mvuga ko AHO UMUNTU YASENGERA HOSE ARI SAWA, kabone we nubwo yaba yumva ntacya hamutwaye cya yumva nta kibi akora siko Imana iba ihemera, kugirango imisengere y’umuntu yemerwe n’Imana igomba kuba ihuje n’ukuri ko muri Bibiliya. Abefeso 10:5.

        • Urakoze PETER

          Ni KALIMBA J.B.
          Nibyo umuntu agomba kwitondera aho asengera.Kuko aho asengera hazamuhesha ubuzima bw’iteka cyangwa hamurimbuze burundu(Ibyakozwe 18:3).Niyo mpamvu PAULO yavuye aho yasengeraga,mu BAFARISAYO.
          Natwe rero ntitugomba kujya mu madini yose abonetse.Amenshi ntabwo yigisha BIBLE neza.Yigisha ibinyoma.Urugero:Hari APOTRE umwe w’ikirangirire ugira abayoboke benshi cyane,aherutse kubeshya abantu buzuye stade AMAHORO,ko ngo Imana itajya ihana abatayumvira.Muri 2003,yabeshye kuri Radio na TV,ko YOZEFU na MARIYA bagiye i BETHLEHEM “GUTORA”kandi nyamara bari bagiye KWIBARUZA.Ariko uzarebe abayoboke agira.Baramutse bize BIBLE neza ntabwo basubira mu nsengero ze.Rwose mujye mushishoza.

  • jye mbona buri wese azabazwa ibye kur iyi si twese mbona tujya hamwe sinzi iyo bigeze ikuzimu hakomerereze ibindi n’ibanga ry’imana uku umuntu avuka n’uko apfa ndumva ntabushakashatsi buraba so mujye mukundana mukore ibyiza ibindi bizi imana bose nibamwe tujya hamwe so ibya bible n’imana namayobera jye birandenga simbyumva ni mystere ntakubitindaho buriwewseyemera ukwe hari purugatori hari umuriro hari ijuruhari ukurimbuka so nimvange gusa imana iriho kandi iyo upfuye baguhamba ikizimu ibindi ni philosophie umwuka sinzi suite yaho niba imana iwusubirana niba uguma mukirere sinzi.muzambwire ababizi.

    • Nshuti yacu? Imana yaduhaye ubwenge reka tubukoreshe wivugango ibintu ni amayobera,koresha ubwenjye ubisobanukirwe,Iga bibiriya ushyizeho umwete uzabisobanukirwa kandi neza,njyewe ndemeranya nuriya muhamya wa Yehova,nibyiza rwose inkuru nk’izi mujye muzitugezaho,bituma twongera gutekereza ku Mana igihe abenshi bahugira mukwishakira ibibanezeza bakayibagirwa.Murakoze.

  • ewana iyi nkuru irahamya neza ko ubuhanuzi bw’ibinyoma bwamamaye.Nta musomyi wa bible uretse ubifitemo izindi nyungu watinyuka kuvuga ko abanyabyaha batazahanwa iteka.Kuvuga ngo Imana ntiyagutwika byo ni ukutamenya Yezu.Sha uzi urwo yapfuye?Niba Se yaramujanjaguje imibabaro bena kariya kageni agirira wowe warangiza ukayogoza isi yose wigisha ngo tubeho uko twishakiye ntacyo nitubura ijuru tuziruhukira mu mahoro,urumva ukwiye iki?

    • Sisi, ushobora kuba ukorera Imana utabitewe n’urukundo uyikunda ahubwo ubitewe n’ubwoba. Muri iyi si duhura n’imibabaro ariko humura Yesu Kristu yarayinesheje kandi imibabaro yose iri hafi kuvaho. Imana yemeye ko Yesu ababazwa ariko ntabwo ari igihano yamuhaga. Imana ntijya yishimira ko abantu bababara na rimwe ahubwo iyo ibona imibabaro duhura na yo birayibabaza cyane (Itang.6:5,6). Niba ujya ubona akanya ko gutekereza ku bibera hirya no hino ku isi uzasanga amadini yigisha abayoboke bayo uwo muriro utaba muri Bible atari yo afite abayoboke bafite imyitwarire myiza. Urugero: hari benshi bafata intwaro bakica abavandimwe babo bahuje imyizerere, hari n’abakamikazi (abituririzaho ibisasu) biwira ko ari byo Imana ishaka nyamara Imana ntikeneye kurwanirirwa n’abantu (2Abami 19:19-35). Gusa igitangaje ni uko babigisha uwo muriro. Ndemeranya nawe ko Imana izahana inkozi z’ibibi ariko ntabwo ari twe tugena ibihano izabaha (Rom.6:23).
      Urakoze

  • Brothers ,

    Musome Matayo 25 : 44-45 Igisubizo kirahari kandi ni yesu wenyine wabivuze. Tureke kwumvira ibiterezo byacu kandi dufite BIBLE. Ibintu ni bibiri UMURIRO W’ITEKA N’ubuzima bw’ITEKA nitwe tugomba guhitamo.Imana idufashe

    • Didi, ni byiza ubwo wemeranya nanjye ko Bible yatuyobora ku mana kuruta uko twe twakwiyobora (Yer.10:23).
      Gusa bisaba gusoma imirongo myinshi kuko Bible irisobanura; gusoma umurongo umwe gusa byaba bigaragaza ko usoma ushaka ibyo wifuza kuruta gushaka kumenya ukuri. Ayo magambo yo muri Matayo 25:44-45 yahuze na Ibyah.21:8(uzirikane ko ibi byahishuwe ari Yesu wabihishuriraga Yohana binyize ku mu malayika:Ibyah.1:1); 2Thess.1:6-9; n’andi yavuzwe haruguru urahita ubona icyo Yesu yashakaga kuvuga muri Matayo.

      Merci

  • bazajugunywa hanze aho bazarira bagahekenya amenyo. Gihonomu ni iki?

  • ABAHAMYA IMANA IBATURINDE NTIMUKAYOBYE ABANTU NKAHO BO BATAZI GUSOMA,mujye musoma neza mudasoma uduce tw`imirongo.Umuriro uurabategereje mwe mushuka abandi ngo upfuye biba birangiriye aho.

  • Imana ibababarire,Abahamya ba Yehova baravuga ukuri, ahubwo ubwo bakuvugiye ibyo ukora wibacira urubanza kuko ubutumwa bavuga ntibazabura kugumya kubutangaza,kugeza igihe imperuka izazira,niba udashaka kumva ibyo bavuga uzabirinde,ariko njye mbona uwo murimo bariyemeje kuwukora.

  • MUZISHIME ABANTU NIBABATUKA BAKABATOTEZA KANDI BAKABABESHYERA IBIBI BYUBURYO BWOSE BABAMPORA,MUZISHIME KANDI MUNEZERWE CYANE KUKO INGORORANO ZANYU NI NYINSHI MWIJURU KUKO UKO NIKO BATOTEJE ABAHANUZI BABABANJIRIJE!!MATAYO 5;11.YESU YISHWE NABANYAMADINI YARANAKORAGA IBTANGAZA!PAUL,GABRIYEL,YOHANA,NABANDI NABANDI BISHWE NABANYAMADINI BAVUGAGA KO ARIBO BANYAMADINI BUKURI!!! DUSHISHZE KUKO NTANUMWE UZAVUGA YUKO ATIGEZE YUMVA UBUTUMWA BW;IMANA AHUBWO BENSHI BARABUSUZUGUYE KANDI UMUNTU AZIBARIZWA IBYE KUGITI CYE!!CONSTITUTION Y’IMANA NI BIBLE NTAGO ARI ABISHAKIRA AMARONKO BIYOROSHE AMADINI REKA TWIGENZURIRE BIBLIYA TUMENYE ICYO ITUBUZA NICYO IDUSABA GUKORA.MURAKOZE!!

  • Menya Roho Mutagatifu (Umwuka wera) uzasoma Bible uyumve kandi uyisobanure uko bikwiye.

    Umuntu wanditse (Claude) iyi nkuru yitonde, wabyemera utabyera umugomeramana azarimbuka byo gushya, icyo ni ihame udashobora gukuraho ibyahishuwe 20:14-15, umugani wa Lazaro n’umukungu urabishimangira (Luka 16:19-31)

    Abapha bizeye ntibabana n’inkorashano, bahawe uruhare ku buzima bushya Yezu yaduhaye mu izuka rye: Matayo 27:51-53

    Ubwo se Claude niba utemera Roho Mutagatifu (Umwuka wera), wasoma bible ukayumva. Intumwa zigishije zifashijwe na we, n’abahanuzi babayeho ni uwo mwuka wabayoboraga, ubwose wowe uyobowe na nde.

    Umwuka Imana yashize muri Adam na Eva ni uwagombaga kubahuza n’isi. Roho Mutagatifu we ahuza abantu n’Imana. Niyo mpamvu nkubwiye ngo abantu bose ntibatuwemo na Roho mutagatifu (urugero abapfumu) ariko baba bafite uwo mwuka ubahuza n’isi. Kuko kugira uwo muka ni ukwera kugengwa n’amategeko, amatangazo n’amabwiriza by’Imana bituma duharanira gukora icyiza kitagamije inyungu y’iby’isi.

    Ntacyo wahindura rero ku Imana yagennye, niba hari uguhema abeza, hari no guhana ababi. Uko bazahanwa n’uko bazahambwa ntibikureba. Gusa haranira kimwe muri byo.

    • Urakoze cyane wowe turemeranywa

  • Ngo utabizi yicwa no kutabimenya.kwiga bible birakenewe cyane.

  • Ariko ubundi izi mpaka niziki koko, amahitamo ni 2 , n’ukora neza uzahembwa ibihwanye n’ibyo wakoze kandi nukora nabi nabwo uzabihemberwa, hitamo imara ipfa kandi Imana yaguhaye ubwenge bwo guhitamo , gusa turabashimiye mwese kumpuguro mutanga.

  • Mbakuriye inzira ku murima umunyabyaha wese utazihana azashya,mbifurije gukiranuka muzabe mu munezero w’iteka.

  • Nasomye inyandiko yawe nasanze Ari iyagaciro kenshi ko tugomba kwiga Bibiliya. Bigaragara ko ago mwavuze,batazi Bibiliya ariko nawe uzabanze wige umuntu bandika ijambo Imana. Murakoze.

  • ibyo Claude yavuze in ukuri kuva K
    u irimbuka RYA noa,abo kubwa loti ,yerusalemu Bose bagiye bapfa ubu sibwo Yah agiye kugira ubugome bwo kurimbuza umuriro w’iteka ryose.

Comments are closed.

en_USEnglish