Mbayeho ubuzima bwantera no kwiyahura
Nshuti basomyi bikinyamakuru Umuseke mbandikiye mbagisha inama kandi mbasaba ibitekerezo ku kibazo mfite.
Mfite ikibazo giteye gutya ; ndi umusore w’imyaka 32 narangije Kaminuza mu ishami ry’ikoranabuhanga nakuriye mu buzima butigeze bunyorohera na gato kuko navutse ndi wa mwana bita ikinyendaro mu kinyarwanda bingiraho ingaruka nyinshi kuko nta affection y’umubyeyi nigeze mbona uretse Imana yo mw’ijuru yagiye ingirira neza na Kaminuza sinari kuyirangiza kuko nayo narayirihiye mu dufaranga ducye nangendaga nkorera mu biraka kandi arinako ngerageza no kwibeshaho mubuzima busanzwe kuko n’ubu ntakazi mfite.
Natanjyiye Kaminuza nibana kuko ntamuryango ngira muri Kigali wagombaga kuncumbikira akaba ari naho ntuye kugeza ubu, hari igihe kigera bikananira kwiyakira ngatekereza kwiyahura nkumva kubaho ntacyo bimaze kuko numva nifuza umuntu wampa urukundo akamba hafi nkamwiyumvamo najye nkamwisanzuraho nkaruhuka mu mutima ariko naramubuze!
Bigakubitiraho kuba ntakazi mfite! maze hafi imyaka ibiri ndi umushomeri kandi mfite ubumenyi butandukanye kuko nagiye nkora training zitandukanye za I.C.T n’ibizamini bitandukanye by’akazi ariko bikanga kuko akazi ko muri iyiminsi ni ikimenyane n’icyenewabo n’ibindi kandi jye ntanakimwe mfite muribyo, nta mwenewacu ukomeye, nta muntu unzi.
Nareba ubuzima nabayemo kuva mvuka kujyeza ubu nkarushaho kwiheba no kwiyanga kandi aho ngeze aha nkaba numva nifuza umuntu umba hafi, nkamwiyumvamo nawe anyiyumvamo uko meze uku.
Ikibazo mfite ni agahinda ntewe n’uko navutse ndetse n’uko meze ubu, biragoye kubyakira ariko nzi neza ko ndi kumwe n’undi muntu yamfasha kubyakira.
Mbashimiye inama zanyu kuri iyi mibereho yanjye, mushobora no kunyandikira kuri E-mail yange [email protected]
Murakoze
39 Comments
Umva wa musorewe!uti akazi n’ikimenyane n’icyenewabo kandi wowe ntabo ufite,ujya usenga?niba utajya unabyitaho cyane bigerageze,ubundi ufate Bible usome isengesho ry’umwamikazi Esther urigire iryawe.Niba nta mubyeyi,Imana Ikubere umubyeyi,niba nta muvandimwe Imana Ikubere umuvandimwe,niba nta nshuti Imana Ikubere Inshuti,Imana Ibe byose muri wowe kandi nziko Ibishoboye.Ababyeyi,abavandimwe,inshuti baguhinduka ariko Imana Yo ntijya Ihinduka Ibyawe bibwire Imana.Urakoze kubyemera.
Mwenedata uraho. Iryo sengesho ry’umwamikazi Esther riba muri Bible? Mu kihe gice? ndangira neza. Urakoze.
Uraho neza Pacifique?,yego igitabo cya ESther cyiba muri Bible,gisome cyose ntabwo ari kinini iminota 30 waba ukirangije,buri muntu wese kw’isi aragowe ariko burya ngo Inzira z’Imana zirenze igihumbi,Imana Ishobora kunyura nokuwo wita umwanzi wawe kandi ugatabarwa;uwo muvandimwe niyizere Imana ibindi abyihorere.IKindi namuhana iby’ubuzimabwe ajye yirinda kubibwira buri wese,ashake umuntu umwe ajye amuganiriza icyo yumva kimuruhije cg nawe amureke ajye abibwira Imana.ubundi niba shaka umukunzi azamubona ariko amenyeko abakobwa badakunda abahungu b’amaganya,birashoboka ko hari owo wabibwira akakugirira impuhwe akanagukunda koko ugashira umubabaro kuko no kutagira ukuba hafi birababaza,ariko sibose,nabanze yirememo imbaraga,abanyarwandakazi barahari azamubona ariko mugihe azaba nawe abasha kumuha urukundo rutarira.Ihangane musore!
Iyi nama mwenedata akugiriye niyo ariko reka nguhe ubuhamya bwange gato jye sinari ikinyendaro ariko genocide yarangiye nibona nsigaye jyenyine nta orientation y’ubuzima nari mfite pe gusa nagize umubyeyi wari umugore wa marume amfasha kwakira ibyatubayeho angira inama yo gusenga kuko yari umukene ntakindi cyo kumfashisha yarafite nkubwire narasenze pe nkajya ahantu nkafata urupapuro nkandikira Imana ibyifuzo byangee narangiza nkarubika Imana ireba umutima uyisabanye kandi ninyempuhwe ibyo nayisabye byose yarabimpaye, narize, nsengera akazi ndakabona, ndashaka ndabyara ibibazo ngira nibisanzwe nkibyabandi rero banza wikuremo ngo navutse nabi ikindi siwowe mushomeri wenyine ikindi ubuzima bubamo ibyiza nibibi tuza uzaze tugusengere nawe ujyusenga niwo muti
ubuzima nkubwo burababaza cyane byakumva nuwabubayemo nge nkwemereye inkunga yo kukubera umuvandimwe wakoze gushyiraho adress yawe, courage uracyari muto aracyafite igihe cyo kwibagirwa ibyo byose kdi niwibagirwe ko IMANA ari se wabatagira iwabo
Aho bikomeyereye niho Imana isubiriza, kuko wumva ko bikurangiranye upfuye ncuti!!! ndagirango nkubwire ko aho ariho Imana igiye kukwerekera ukuboko kwayo. Wowe gusa yizere uyakire nkumukiza numucunguzi wawe, maze wicecekere gusa urebe ibikurikira. Yesu aguhe gutuza kandi umwizere byose iwe birashoboka.
Muvandi, ijambo ikinyendaro rirababaza bikomeye ubimbaze kuko nanjye niko navutse nkura abantu yewe na nyogokuru ubwe abinnsshurira byarambabaza cyane. Ariko ibyo byose byanteye imbaraga ndiga ndarangiza byose mbereka Imana ntabwo mbayeho nabi namba. Nawe usenge Imana izagusubiza
Ihangane ibibazo urimo ntibyoroshye ariko mu kwizera burya byose birashoboka.ngiye kukwandikira kuri e-mail yawe ubwo ubonye akanya waza mu mugi tukareba niba wajya ubona agasabune nibura.Imana ikurinde kdi ukomeze kuyiringira.
Dear Bosco nanjye ngushimiye inkunga uhaye uriya musore ni wowe uvuze ibizima gusa.twamenyana?Mba i gisenyi..tnx
umva shuti angera Imana chanee niyo izakuzanira inshuti nziza wifuza mumutima wawe na bantu bazakubera abu mugisha mubuzima bwawe rero wowe rushaho gushaka Imana ziyuko itazagutara umugogo, Yibwire byose bikuzuye umutima, yikoreze uwo mutwaro ukuremereya 1peter 5:7. icyo kwifuriza ngira kwihagana mubyo urimo gucyamo kuko nyuma yibyo urimogucyamo hari ibyishimo. Imana igukomeze.
My friend birumvikana birababaza. Gusa nagirango nkubwire ko atari wowe wenyine wavutse ugakura muri ubwo buryo Yaba nawe wabashije kwiga hari abandi batabashije kwiga kandi bazi ubwenge ariko bakabura uburyo. please banza wiyakire kandi usenge imana. Ubanze urebe uko abandi babayeho niko isi imeze my dear. Uzabona umukunzi nakazi uzakabona.
nchuti yanjye jyewe ho nabayeho nabi birenze ibyo hamwe numvaga narabuze nuburozi ngo mbe nabunywa mpfe burundu ariko burya hari imigambi y,imana nyuma yibibi duhura nabyo gusa humura kandi hari icyo imana irikuguteganyiriza nubwo wowe ubonak birangiye niho igiye kugaragara ko ari imana
Hanyuma niwiyahura?
numanuka ujya kwijugunya mu ruzi uzamenye ko utazagaruka ngo urebe uko bizagenda kandi nta kikwemeza ko aho uzajya uzaruhuka. njye numva ahubwo wahangana nibyo uzi kurusha kwirukira ibyo utazi.
-ubundi rero ibyo kwirwa wicaye witekerezaho cyane, uri muri naragowe, ariko ko se nzira iki nibindi kugeza ubu utarabonera ibisubizo ndumva wabireka. igihari nuko nubwo ibyo byose byabaye ukiriho, uhagaze ugihumeka. niba ari amahirwe simbizi ariko hari impamvu. kandi urebye hirya no hino: hari abo munganya ibibazo, hari abo ubirusha hari n’abatabifite.
-ikuremo ibitekerezo bitubaka ahubwo upange ubuzima bwawe nubwo kuri ubu utabona aho uhera. ntaho uzagera nta gahunda positif ufite. gira ibyifuzo bitakurenze, wishimire intambwe yose uteye niyo waba ubona ari nto.
– uti umuryango ntawo ufite, koko se nta ninyoni isigaye ihagaze cg nuko wabahunze kuko batigeze bakwakira ngo bagukunde? ntabwo bisaba kuba bakomeye kandi ngo bakubere isoko y’ibyishimo, urakuze uzi uko ubuzima bwari bumeze igihe wavukaga.
-none se nta ninshuti ugira imyaka yose wabayeho ntiwabashije kwiyegereza abandi? nkwibutse ko abantu bose baba bafite ibibazo byabo ntibakunda ba maganya cg se abantu bahora bijimye mu maso. ibyo bintu birandura bigatuma baguhunga. uretse inshuti se nta kintu kigushimisha: si ngombwa ko ibishimisha byose bisaba frws. bishake hanyuma ubyihate.
-ntabwo umugore/umukunzi ariwe uzakubera igisubizo cy’ibibazo wifitemo. ibyishimo umuntu abyishakamo ntabwo abikesha abandi. kurya se umushatse mukabana neza nyuma y’imyaka ingahe akipfira?wasara se, wakwiyahura noneho byagenda bite…. amahoro, ibyishimo ni ibintu umuntu yiha ku giti cye noneho wa muntu mubana akabyuzuza. ariko rwose siwe uzabikesha ndetse niba utekereza gutyo sinakugira inama yo gushaka umukunzi ubu kuko wamubera umutwaro atazabasha kwikorera. ibintu ni magirirane ugomba kugira ibyo utanga nawe ugahabwa. ntabwo rero wajya kwikoreza umwana wabandi ibizazane byawe kuko atabibashije wagaruka kwandika aha ko urushako rwakunaniye kandi ari wowe wabiteye.
-Kigali siyo kamara, niba ubona bitagenda uko ubyifuza hamwe reba uko wajya ahandi. si ngombwa ko ujya mu ntara ukomokamo. ushobora kujya ahandi nicyizere cyo gutangira bundi bushya.ibitekerezo byiza biganisha aheza. muri make iyakire, wemere ibyakubayeho utabihamagaye,ukore gahunda yubuzima hanyuma ukataze.
wajya ahandi rwose ugatangira ubuzima bushya, no guhora mu bintu bimwe biradindiza.
-Kwiyahura bikure mu magambo uzi icyo avuga.Nta Mana ibaho se?
Nanette ufite ibitekerezo bizima(full of wisdom),ndakwemeye kabisa,nakurikize ibi umubwiye
Yes Nanette,…..ariko uri umugore?,umukobwa?,umusore?,umugabo?..si icyo nashakaga gutindaha cyane ariko….inama umugiriye ni nziza….kandi mukwiye kumwibutsa ko ninura yakagombye gukorera Ijuru,kuko abashakashatsi bamwe bemeje ko iyo umuntu yiyahuye nta mahirwe na make aba afite yo kuzabona ijuru,kuko roho(esprit) ye iba corrupted ,iyo ayifite ntago isubira kuwayitanze(IMANA) ahubwo ijya mu maboko ya adversaire (Satani) kandi ibyo ni ubuzira herezo…umunsi satani azahanwa kubera ubwigomeke bwe, azahananwa n’abanyabyaha bitababarirwa” dont kwiyahura”.N’ubwo uriya ababaye ariko ibyo twiringiye, dutegereje,kandi tuzabona nta kabuza biruta cyane (ku kigereranyo kinini cyane) iby’ubu buzima bw isi turimo….mbese uyu we ntajya asoma nibura Bibiliya,inzandiko(2) Paul Intumwa yandikiye abatesalonike ngo nibura abone ko dufite “ibyiringiro” nyuma y’aha !!! none we arashaka kwiha Satani,reka ni areke!!!! niyere gushakira amahoro n’umunezero aho bitari,kandi areke ubunebwe ,iyo mvugo ye ni iy’abanebwe mu cyongereza niho bavuga ngo “Don’t bend and loose your morale at all but keep fighting”
banza wikuremo ijambo kwiyahura kuko ubwabyo nicyaha kitababarirwa,wowe wagize Imana uriga urarangiza abandi nibakandagiye mw’ishuri nubwo udafite akazi ariko uzakabana,abataragize se amahirwe yo kwiga kandi arimfubyi zitagira aho zitakira bariho sha kandi ubuzima buragoye cyane so ihangane
Muri Yezu habamo amahoro, mu Mana habamo ibyishimo! ndi umuhamya ukomeye. Nshuti egera Imana niyo igufitiye inama n’igisubizo gikwiye!
Intambara warwanye kugeza ubi si iyo gusoza wiyahura, byaba ari ubugwari. kuki se utabaye mayiobo ngo wibe unnywe urumogi…
Courage dear. Sanga Yezu yiteguye kuguhumuriza.
Wagize amahirwe uriga courage byosebirashoboka
ihangane nshuti nkunda IMANA ikuri hafi
Umva nshuti kuba waravutse muri ubwo buryo si impanuka abe nama!
Ahubwo wakagogombe kwibaza impamvu Imana yahisemo ko uvuka muri ubwo nuryo?
Rero inama naguha isumba izindi va muribyo kuvuka waravutse nkabandi bose kandi uzapfa nkuko nabo bazapfa, wagize amahirwe yo kwirwanaho uriga , shaka uko wibeshaho kandi neza , va mumaganya yewe, reba imbere apana inyuma, kandi ntakikwizeza ko umuntu ariwe uzakumara akababaro , ahubwo n,Imana, kuko abantu bo barahemuka cyane, kandi uzamubona ariko icyingenzi nuko wava muribyo bitekerezo bikuboshye ukitinyuka rwose , akagenda wemye, ibindi bizizana nukuri . reka amaganya Imana yaragutoranyije niyo mpamvu wavutse muri izo gahunda.
Yewe kwiyahura siwo muti nshuti, uko abakugiriye inama yo gusenga bose bakubwiye nanjye nibyo nakubwira, gusa uzarebe urusengero ruri hafi yawe ujye ujya gusenga wiragize Imana ufatanyije n,abandi kuko kwigunga utari aho abandi bari nibyo bituma witekerezaho cyane.
Imana ni se w,imfubyi n,umugabo w,abapfakazi n,abatagira kirengera bose.
Komera kandi ndakwinginze ibyo bitekerezo byo kwiyahura ubyikuremo rwose.
shaka Imana yonyine ibindi bizizana mugihe utazi .
Shahu rero ubutwari bavuga n’ukuba mubuzima bugoye ukabuvamo uri umugabo w’igitangaza,njye nunva waharanira kubaho kandi neza uku bonye wese agahimbaz’imana nawe ukarya kumbaraga n’ubwenge wagize mu buzima bugoye hanyuma ukabusohokamo wemye,ariko wagize ngo ibinyendaro nibyo bihangayitse gusa?ubuse ko maze imyaka n’imyaniko nararangije ka minuza ntiha n’amasogisi mama na papa ntibambikanye impeta?hanyuma ngo uwaguha umukunzi rero!wokumar’iki n’ayo maganya yose?shaka ubuzima wikuremo ayo maganya sha ntabwo uri indushyi man mbabarira kabisa,ubwenge,amaguru,amaboko urabifite,reka kwipfush’ubusa komeza wiyubake inshuti izaze isanga utari kababaro kandi nta muntu utanga amahoro,urimahoroniza imana ikakongerera naho umuntu aguma ahari ibyishimo sha.ikuremo ibikudindiza uzabaho kandi neza.naho iby’uko wavutse ntagaciro bifite uzarebere ku bandi harabakurusha kugorwa.
Ntukemere kuba imbwa kora,shakisha,haguruka wifitiye icyizere uzabaho va mumaganya nta musore uganya burya ngo ubwiza bw’abasore n’imbaraga zabo kandi urazifite byose ubyifitemo.
Hi Nzele. Nukuri nshyigikiye iyo nama umuhaye, ni inama ya kigabo pe.
Sanga IMANA yo nyine ishobora byose hari n’abafite ababyeyi ariko bafite ibibazo biruta n’ibyo byawe!!!!.
IMANA yo rero ni inshuti idahana. chao tuzongera kubonana utubwirako wabaye boss niba wemera inama nkugiriye! Bonne route nshuti!!!
Sha ihangane usenge Imana gusa niyo nshuti ikaba n’umuvandimwe uruta bose. Ushime Imna ko nyamuntu ukubaza amahoro naho kuba wenyine ikimenya niyo mahoro ufite. Ushobora nokubona uwo muntu wakubahafi ariko akakubuza amahoro. Njye navutse mbona ababyeyi barandera ndakura ntakibazo nahuye nacyo namba nyuma ndashaka ariko niho naboneye itandukaniro y’ubuzima uwo mbana nawe ntamahoro namba ampa. Nkumva najye ubuzima bunyobeye ariko IMANA niyo nkuru iyo wibutsi urukundo rw’Imana ibibi utekereza gukora eg kwiyahura, n;ibindi bihinduka ibyishimo ugatumbira IMANA gusa. Kandi nawe ukomere — USENGE IMNANA NIYO ITABARA KANDI IGASUBIZA IBIBAZO BYAWE.
Salama chef nange nashatse kugira icyo na kugiraho inama,Ubuzima wabayemo burakomeye pe!wabaye intwari kandi waciye ahantu hakomeye ndetse navuga ko uri umuntu wu mugabo cyanne!icyo nakubwira nuko nta ki kora kwisi ibintu byose bifite imamvu biba niba waraciye aho ukaba ugeze aho uri ubu icyo nahamya nuko bitari kugirango birangire wiyahuye!!ibyo byo byibagirwe!nuzongere no kubirota!wuriye umusozi urabura gato ngu gere kwi songa ryawo none urashaka guhananuka burundu ntuzanagaruke?reka nkubwire ahubwo haranira ko wowe abana uzabyara bazabona se na nyina!bigire mission yawe!.uti gute nta kazi? sasa kubura akazi bira babaza nubwo waba warabayeho ufite ababyeyi ba ka gukorera byose iyo urangije ukabura akazi uba wumva wasara kandi bahari!reka gufatanya ibibazo bibiri icyarimwe,ikibazo gihari ubu nuko nta kazi ufite!kuba nta babyeyi byo ba ubishize kuruhande kuko mission twihaye nuko umwana wawe we azabaho afite se na nyina kugirango uzumve nibura wishimye nukuri nuko uzabigeraho..so niba akazi karabuze reka kurebera hejuru!ngo wumve ku zabyuka uri IT wa BK cg KCB na handi…hoya fata ako ubonye nubwo byaba ari aku buzamu,iyo umuntu acishije bugufi arazamuka,yakwishira hejuru akamanuka,fata akubonye ako wita gato hari igihe ka kugeza ku kanini ugatangara!!icyo ukeneye nu gukora ukava mu rugo ukagira aho uba uri so akariko kose gakore man!!bizaza uzambwira,kuko kuba wenyine utekereza ibyo byose biruta kujya kuba wigisha IT muri primaire cg kuba umurinzi wi kigo ahantu..Man si wowe wenyine akazi karabuze kora ibije byose,nibyo bizakugeza kubindi,gusa gumana vision yawe!umwana wawe azabona se na nyina..courage
RATA BARAKUBESHYA IYAHURE! MAZE BYOSE UBE UBIKEMUYE
Nanjye nifuje kuguha igitekerezo wamusorewe ubwo uwakubwira agahinda numubabaro nyoko yagutwitanye akakurwanira ishyaka akakubyara ntakwice ntagukuremo nkuko abatagira umutima babigenza,igihe yaragutwite nubwo yahangayikaga yaravugaga ati wenda uyu niwe uzamara umubabaro none nawe ngo wiyahure? Ihangane kd usenge kuko Imana niyo yagutabara kurusha undi wese wakwiringira nanjye nfite umwana nakwita ikinyandaro arko mukunda kurusha uko nikunda kuko nanjye narababaye cyane mutwite arko ubu ndanezerewe nawe rero siko bizahora ncuti
iyo urugamba rukomeye burya ruba rugiye kura ngira .
Ihangane harabura gato cyane ngo urugamba urimwo rurangire kandi ndakumbwiz ukuri ,wowe saba Imana kwihanganira ibih ugezemwo nahubund ubwo ugeze kumusozo .Ihangane Imana yakuremye irakuzi .
Have have ntiwiyahure,ndakubujije mu izina rya Yesu
Mbere yo kukugira inama ndabanza nvugane nawe ibi bikurikira:
– Wari uziko kugera kure atari ko gupfa?
– Ese ko meshaki na seduraka na bedenego bajugunywe mu itanure rigurumana ntibatabawe,nta n’umusatsi numwe wabo wavuyeho.
Inama ya mbere nakugira iruta izindi akira Yesu mu bugingo bwawe,akubere umwami n’umukiza,maze wirebere uko urugamba ruhindura isura.
sinzi niba ukijijwe cyangwa se udakijijwe usenga cyangwa udasenga ariko ibanga rikomeye riri aho hantu:Aho yesu ageze birahinduka nshuti
hari indirimbo ivuga :yampinduriye amateka,uwiteka yangiriye neza ngo nari nuzuye agahinda ngo none ubu yanyujuje umunezero ngo nirebagaho nkiyita impfubyi ngo ariko ngeze mu nzu yayo mboneramo umuryango ngo aho kwuzura agahinda inyuzuza indirimbo nshya.
Mugenzi uwo waririmbaga iyo ndirimbo hari aho yaravuye wenda ni kure kurusha aho wowe uri ubu,ngo ariko byarahindutse.
Ukuboko kw’imana kuracyakora ntikwaciriye aho gusa,aragutegereje ngo nawe akuremere ishimwe,kuko niwe ufite umugambi mwiza ku buzima bwawe.
Rero ibyo byose byakire,ayo majwi akwongorera kwiyahura nuyunva mu mutima wawe cyangwa mu matwi yawe ujye ucyaha iyo ni dayimoni,uti yesu ari ku mpambirira ibyo nkeneye malayika uzabizana nawe yarateguwe.
Nshuti Humura:umuntu ukeneye wakwiyunvamo nawe akakwiyunvamo mugasangira byose akabisi n’agahiye akakwikorerera umutwaro ibihe byose birashoboka ko wenda uwo wabona yageragezamo gakeya ariko hari undi wemera byoseeeee ni Yesu niwe nshuti idahinduka.
egera abakozi b’imana bari hafi yawe bagufashe mu nzira yo kwakira uwo mwami w’abami,ubundi utangire usuke amaganya yawe imbere ye,hanyuma wicecekere arabikemura kandi uzasubira kw’uru rubuga ushima ibyo yagukoreye.
iyahure sha,umuntu wize Kaminuza atekereza atyo?haranira kwigira nta affection twese twabonye,ujye umenya ubwenge hano si i Burayi ngo urateta!ubuze Nyirasenge arisenga,byikuremo witeta ngo wabuze ugutetesha twese ntawatese kandi turahigahiga!sawa rero courage muhungu
uwakubwiye ko i burayi bateta ni nde sha? stress zishe abantu maze ngo haba imiteto nkiyo mufite ahongaho africa.wibeshya. ahubwo uwo musore ndabona ari umutesi neza. ubuse njye ko ndi umu mama wabana 5 ntabwo njya kurara nikorera amakarito bugaca umugongo uhasigaye kugirango ndebe ko ubuzima bwakwisunikaho gato! kandi narigiye ubuganga diplome nyibitseho.. iyo miteto sha i burayi ntayibayo uzabaze neza.
umva nshuti y’Imana, ibyo uvuga nibyo pe, akazi karubu niyo waba ufite PHD udafite family cyangwa inshuti hutaweza gupata kazi, gusa hari icyo nakugira ho inama, gusenga imana nibyo byambere ukayibwira byose ibikuruhije kumurongo, imana niyo irihejuru ya byose, kandi imana izakubera umubyeyi ikubere inshuti, inama yanyayo uramenye hatazagira ugushuka ngo ushake umugore niwe waguhoza ayo marira, abakobwa bubu ahaaaaaaaa, senga imana ok.ibindi ibureke.
Nshuti yanjye, wikwiheba kuko Imana irakuzi, wikwiyita iikinyendaro ayo n’amazina adakwiye rwose pe,none se ababyeyi babi ko aribo babitera uriho kandi uzabaho kuko iyavuze ngo baho ntaho yagiye iracyariho. , haraho ugeze byashobokaga kuba waravuye ku isi, ariko siko byagenze. Imana irakuzi utaratekerezwa yari ikuzi izi ibyo byose birimo kukubaho humura rero.Warize urangiza primaire, secondaire, kaminuza none ngo urashaka kwiyahura? Oya mama ntibikabeho ahubwo ivanemo icyo kintu cyo kumva nta muntu numwe ukuzi izo ni comlexe barakuzi benshi, akazi nako uzakabona igihe kizatinda ariko ukabone kandi ibyo nkubwira nukuri ahasigaye courage. Kandi jyu ukunda gusenga, ugerageze gusabana nabandi mbese gerageza kubyiyibagiza, nshimye ko watanze adresse yawe, ni byiza buriya abantu bazajya bakwandikira.
sha ntukihebe habe nagato kuva utaravuka imana yari ikuzi kandi ibyo byose bikubaho imana yo yari ibizi sukihebe bizarangira nshuti yange
Ihangane IMANA irakuzi kandi iragukunda kuruta uko wifuza gukundwa n’undi muntu uwo ariwe wese naho yaba nyoko wakubyaye, erega kubaho kwawe si impanuka kuko mama wawe wenda byaramutumguye ariko IMANA yakunze utarabaho ikurinda imyaka 32 ni iki watanze? urifuza uwaguhumuriza ndagirango nguhe ubuhamya mu bushakashatsi nakoze nasanze nta muntu n’umwe ukunda undi ahubwo abantu barumvikana kubera inyungu umwe afite k’uwundi,uwo wifuza uzamubona niba hari icyo ufite,njye nkwemereye kukubera mukuru wawe kuko dusangiye amateka.
abantu bose bavuze yengere Imana niwe papa wacu akaba umugabo wabapfakazi nibyo. Bible say ntakigerangezo kitugeraho Atari rusange kubantu hamwe nibitungerageza izadunshira akanzu NANJYE sinarezwe na mama narezwe na mukadata data mubura niga muwa 5 primary ariko ndikuragiza kaminuza byose nukubera Yohova wenyine na YESU nemeye akambera byose nkamwumvira nahubundi ugiye ukihugiraho ntacyo wazangeraho kd waravuye habi have wishimisha santani nadukunda ahora ashaka icyatuma dupfa kuko baba baratwaturiyeho amagambo mabi menshi akadukuri kirana ugomba kwakira umwami numukiza wacu ubundi ibindi byose azabyikorera uzi abantu benshi batabashije kwinga kd bafite ababyeyi ceceka garukira aho egera Imana izabikora kwiyubahisha
Yoooooo wamfurawe ntabwo uri ikinyendaro Imana itubwira ko turabo yaremye ituremeye imirimo myiza
jyewe.nariyahuye sinapfa nitaye mukanyaru umutwa arambona asangamo ankuramo maze arabanza acanga inshyi. ndatuza ubu maze kwiyubaka hasigaye kimwe.gusa kuba ingaragu biranyishe kujyera kure siko gupfa uzabaho kd neza jyusenga yesaya 26:3 haramagambo meza.ugushikamijeho umutima uzamyrinda abe amahoro.masa kuko akwiringiye Amen
Comments are closed.