Mbarushimana yemera ko yanyereje miliyoni 861 z’imisoro akoresheje EBM
Umugabo witwa Mbarushimana utuye mu karere ka Gasabo araregwa n’ikigo cy’imisoro n’amahooro kuba amaze imyaka ine akoresha impapuro mpimbano anyereza imisoro ya leta akoresheje uburyo bwo gutanga inyemezabuguzi bwa EBM kandi atari umuntu ukora ibikorwa by’ubucuruzi, ubu ari mu maboko ya polisi y’igihugu.
Uyu mugabo ngo yagiye muri RDB yandikisha kampanyi ebyiri ze; imwe ayita Darico Ltd indi ni Elobuy Ltd avuga ko zose zikora ubucuruzi ariko mu by’ukuri ngo ntabwo akora.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro Mukashyaka Drocella avuga ko Mbarushimana yagiye akyandikisha ku musoro nyongeragaciro maze agura imashini ya EBM ubundi akajya atanga inyemezabuguzi.
Mukashyaka yagize ati “ ku muntu washakaga inyemezabuguzi yaragendaga akazimuha ariko nta gicuruzwa runaka amugurishije, kuko ubundi wakabaye utanga inyemezabuguzi ufite ibicuruzwa runaka ugurishije izo nyemezabuguzi zigaherekezwa na cya gicuruzwa”
Mukashyaka Drocella avuga ko abantu bagendaga Mbarushimana akabaha inyemezabuguzi bikitwa ko baguze iwe ibicuruzwa, ndetse ngo yari yarashyizeho igiciro atangiraho iyo nyemezabuguzi bakagenda bakayishyira muri dosiye zabo bagakora imenyesha musoro ya TVA maze ya TVA yakabaye yishyurwa. Gusa ngo bariya akorera facture bakora imenyekanisha nk’aho bayishyuye ahandi, maze ikagenda ikamanura umusoro wa TVA yakabaye yishyurwa mu kigo cy’imisoro n’amahoro.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro kivuga ko Mbarushimana yahereye mu 2013 akora ibi bikorwa kugeza ubu akaba amaze guhombya Leta imisoro ingana na miliyoni 861 547, 274 Rwf hakiyongeraho inyungu z’ubukererwe bikarenga ayo.
Mbarushimana yabwiye Umuseke ko yemera icyaha aregwa kuko ngo yiyandikisha ngo akore ubucuruzi atari azi ko azabura amafaranga.
Mbarushimana ati “Nkitangira kwikorera sinari nzi ko nzabura amafaranga, nyuma nza kumenya ko hari aka gahunda nk’ako ko gutanga za facture maze nkabona amafaranga, nuko nabitangiye kugeza mfashwe.”
Mbarushimana avuga ko nubwo yari abimazemo igihe nta mafaranga afatika yari yakabivanyemo kuko ngo nta mafaranga menshi abo yahaga inyemezabuguzi.
Yemeza ko yahaye inyemezabuguzi kompanyi z’ubucuruzi nyinshi zitandukanye, gusa asaba ababikora kubireka kuko bimunga ubukungu bw’igihugu kandi nabo amaherezo bazafatwa.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro kiravuga ko uyu mugabo agiye gushyikirizwa ubutabera. Gusa ngo gifatanyije n’inzego zibishinzwe kizakomeza gukurikirana abanyereza imisoromu buryo ubwo aribwo bwose.
Kirasaba kandi abantu bose bahawe inyemezabuguzi na kompanyi z’uriya mugabo ko ubwabo bakwiye kuza kubimenyesha kuko iki kigo nikibikurikiranira nabo bazabihanirwa.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Yewe muri mu nzira nziza yo gufata abanyereza imisoro ariko tuzabyemera neza mutangiye no gukurikirana abakoresha nabi iyo misoro iba yabonetse abantu baba batanze. Ikindi erega namwe iwanyu aho hari abafasha abantu kunyereza imisoro abo nabo nimubarebe!!!
about nibo bakize bujuje imiturirwa namamodoka ahenze ngo aha bakoze deal
mumenyeko nabakozi ba RRA babibona muma audits ariko Ruswa babaha ntizatuma bagira icyo bavuga .naho the twarakubiswe baduseka kandi nyamara aho bakura amafr twese tuhazi
facture nizo zikijije abantu mumugi wa Kigali.
Uzi ubwenge sha! Ayo mafranga uzayarye yose nufungurwa! ntuzayabasubize kuko wakoresheje ubwenge bwawe uyakorera.
Biragaragara ko uyu mugore adashoboye…system yubatswe na Torero hamwe na Bayine, ntabwo ayumva neza cg se nayo ntabwo ikijyanye n’igihe. Ni gute umuntu amara imyaka 3 yiba imisoro muri network ingana gutyo, mukaba mutarigeze mumufata, kandi leta yarabahaye ishami rya intelligence ?
Ibi byerekana ibintu 3:
1. Ibyo bintu byanyu mwirirwamo ngo byo “gusubiza TVA” byuzuyemo ubujura, uburiganya;
2. Nta system mufite. Ibi bya EBM namwe ntimubyumva neza. Ibicuruzwa byose bibanyura mu ntoki, bivuze ngo mwakabaye mufite database yabyo na TVA izabivaho, ndetse n’abo igomba gusubizwa uko ingana, n’uko bangana
3. IShami ryanyu rya LPD ntirikora.
Nimurye, natwe turi tayari gukomeza kubatunag.
Drocella yarafatishije…. nimumureke yirire da! uzi ko yatangiranye na RRA none akaba ayisaziyemo wa!!!! Baine se ntiyahamusize???? ahaaa, ubwo we wabona akora beza cyane cg se akaba afite izindi ngufu.
ibi biroroshye kubera abacuruzi bose baguraga kuruyumuntu system ibashaka kubabona hifashishijwe ama TINs yabo, RRA rero nibakurikirane igaruze ibyanyerejwe byose cyane ko abaguragayo facture bose babikoraga nkana babizi. RRA nikore akazi kayo rero.
abavuga ko idakora byo sibyo kuko gufata umujuru wo murwego rwumusoro ntibyoroshye ariko ubwo afashwe kandi akabyemera nibabibazwe.
uyumugabo, yarahaze na dodane irateba iraza mumuhogo
Comments are closed.