Digiqole ad

Mbabajwe cyane n’umugabo wanjye ushobora kuba anca inyuma bikabije

Mbanje kubasuhuza,nimugire amahoro y’Imana.

Nkuko nkunda gusoma ibyo muugezaho nkanakunda kubona ababagana bagisha inama abasomyi bakabuganira mu buryo butandukanyenanye niyemeje kubegera ngo mungire inama,ariko ndabinginze ngo mutambutse ikibazo cyanjye kuko nkeneye inama zabantu batandukanye kandi badafite aho babogamiye bityo nkaba nibwira ko bazingira hatarimo amarangamutima menshi kuko batanzi !! Ni muri urwo rwego mbasabye no kudatangaza amazina yanjye.

 

Ikibazo cyanjye rero giteye gitya : Ndi umunyarwandakazi w’imyaka 32,nkaba mfite umugabo tumaranye imyaka 7 tubana dufitanye abana babiri. Umugabo wanjye afite imyaka 48,andusha 16,nawe numunyarwanda ariko twavukiye kandi dukurira mu bihugu bitandukanye,njye muri Uganda we muri Kenya.

Nubwo yabaga muri Kenya ariko yari afite umuryango munini muri Uganda aho na barumuna be na bashiki be bajyaga baza gusura bene wabo tumenyana dutyo lulo aho bazaga twari duturanye kandi turi incuti,yarandutaga cyane kandi ntago twakudaga kuvugana byaru gusuhuzanya gusa,ndetse yageze aho ajya kwiga muri Amerika anabayo igihe gito,ahashakira umugore w’umuzungu baza gutandukana batabashije kugira umwana ariko batanduka neza nta mahane.

Nyuma rero yaba umuryango wanjye yaba uwabene wabo w’i Kampala ndetse nuwabo wo muri Kenya twaje kwimukira mu Rwanda ndetse n’umugabo wanjye aza kuhatura anahabona akazi keza ariko gatuma agenda cyane,mu bihugu byinshi.

Nyuma yaje kumenyerana ansaba kumubera umufasha ,turasezerana none tumaze imyaka irindwi tubana. Tujya kubana ariko,twari twubakiye ku kizere,urukundo ,kubwizanya ukuri kuri buri cyose,kuganira kenshi ariko cyane cyane kudacana inyuma. Ninayo condition nari namuhaye nk’umuntu wandutaga cyane,wagenze amahanga menshi, tudahuje uburere neza kandi ukinakora ingendo nyinshi hirya no hino,arabinyemerera ariko ambwirako nanjye ariko ngomba kumera.

Mu gihe cyose tumaze tubana yagiye anyereka urukundo rwinshi,ariko nyine ugasanga hari aho tudahuza neza kubera uburere,imico ,expérience mu buzima,nimyaka turutana,ariko ntibudihungabanye cyane .

Nibwiraga ko nkurikije ukuntu mwitwaraho adashobora kumpemukira mu bury ubwo aribwo bwose,nanjye nkoresha uko nshoboye kose ngo ntamusitaraho,mbese nditanga nkarenza !! Mfite akazi katagize icyo kabaye ariko niwe winjiza kundusha ntanaho duhuriye,kandi akaba ariwe wihaye inshingano zo gukemura buri kibazo cyose,njye nkamwunganira nubwo we aba atabishaka ngo amafaranga yanjye nayanjye njye nyakoresha icyo nshaka we yite kurugo rwe.

Tukibana yari afite téléphone ngendanwa ebyiri ariko imwe atayikoresha ibitse mu kabati ke,agiye muri mission nza kumva ya téléphone isona nyitabye nitabwa numugore ahita anyibwira nsanga muzi nawe amvugisha nkaho arinjye yari ahamagaye ntiyanambaza ngo nyiriyi téléphone arihe .

Nyamara njye sinari nzi no iba muri iyo portable,numvise bimbabaje nibwira ko afite indi no ahamagarwa nabandi bantu akaba adashaka ko menya ko hari abandi bagore bamuhamagara,mbimubajije arambwira ngo sibyiza kumutakariza ikizere tukibana ngo iriya numero yigeze kuyihamagaza uriya muntu ari gutegura ubukwe ngo ubwo niyo mpamvu yari ayifite ngo araza kumwiyama ntagahamagare iwe murugo,ndenzaho ndabyihorera nubwo numvaga harimo akantu.

Nyuma yaho undi mukobwa yajyaga amuhamagara amubaza niba ari bugere kuri office ye ku Sunday kuko tutarabana yajyaga anyuzamo akajyayo kubera akazi kenshi,mubajije uwo ariwe ambwirako ari umwana wiga i Kigali ufite family muri Kenya kandi ngo iyo Family ye yamusabye kujya amukurikirana ngo ni nk’umukobwa we,uwo mukobwa rero yajyaga anyuzamo akanamuhamagara mu masatatu z’ijoro amubwira ibintu bitinihutirwa, rimwe njyana n’umugabo wanjye kuri office ye muri week end uwo mukobwa arahaza, ngeze mu rugo mbwira umugabo ko ntashaka ikururukana ry’uriya mwana kandi ko ntanashaka ihamagara rye mu masaha yigiye imbere kuko mbona nta mpamvu.

Umugabo asa nurakaye arambwira ngo singire ikibazo ngo nta kibazo kiri hagati yabo ngo kuko iyo ashaka kugira ikindi kijya hejuru yo kuba yaramuragijwe n’umuryango we biba byarabaye kera kukona mbere ko tubana bari baziranye,ngo iyo aza kuba amukunda yari kuba yaramurongoye,ariko yemeza ko bitazongera ko agiye kubihagarika byose kuko yahinduye statu kandi umuafsha we akaba atabikunda cyane ko uwo mukobwa yari asigaje amezi make akarangiza agataha.

Hashize igihe turi mu rugo ndi kuruhuka n’umwana numva umugabo arambwiye ngo hari ikintu agiye kugura hafi yo murugo, nyuma yaho sinzi uko naje kureba muri téléphone ye nsanga yohereje uwo mukobwa message amubwira ibintu by’amarenga anamubaza niba yitwaye neza (atajya kureba abandi bahungu) ndetse igihe yari yasohotse yamuhamagaye kuko nuwo mukobwa yari amaze kumuhamagara abonye batari buvugane neza ahitamo gusohoka yitwaje kugura ibintu ,icyo gihe uwo mukobwa yari iwabo muri Kenya.

Mbibajije umugabo kuko numvaga ntashobora kwihanganira kuba yarambeshye ko yahagaritse iryo kururukana aransubiza ngo ntibaherukana kuvugana kuko na wa mukobwa yagiye iwabo kandi nubundi iyo numero yari iyo muri Kenya ariko umugabo ntiyari aziko mbizi nyine ko yatashye. Icyo gihe ararakara cyane arambwira ngo sinkanamurebere muri télélphone no muri ordinateur ngo ubundi ndinda mbona abo yandikira nshakamo iki ?

Ibyo turabyibagirwa birarenga ariko birambabaza,kandi nawe yemera ko noneho ubwo yanatasye ntaho bazongera guhurira. None naje kumenya ko yakomeje kwandikirana nawe ku buryo buhoraho atitaye kuko twamupfaga,ndetse asigaye akoresha ijambo chérie iyo amwandikira nuwo mukobwa akamwita papi.

Anniversaire y’umugabo wanjye yagera umukobwa akamwohereza Email yuzuyemo amagambo utapfa kubwira umuntu uwo ariwe wese. Nyamara nigeze kubaza umugabo nti amakuru ya wa mwana,turi kuganira ku bintu bisanzwe ntanumutima mubi mbifitiyemo arambwira ngo kuva yataha ntiyongeye kumenya amakuru ye ngo abantu ntibanazirikna ngo yabonye atakimukeneye ageze iwabo nawe ahita amwibagirwa.

Kandi mu byukuri nubu tuvugana baracyandikirana umwe yita undi chérie undi papi ariko nyine nabibonye nyuma yaho mubajije akambwira ko atanaheruka amakuru ye. Nuko ndibaza nti kuki yabeshye nuko hari ikibyihishe inyuma,cyane ko nubundi ajya ajya muri kenya baranahahurira kuko uwo mukobwa yausabaga kuza ngo akamwereka ababyeyi be kuko uwari wamumuragije ari se wabo akaba nincuti y’umugabo wanjye.

Suwo gusa kandi nabonye ko aho agiye hose ahamenyanira nabagore cyangwa abakobwa ,bakajya bandikirana nyuma za chérie,sweetheart,love n’ibindi byinshi umugabo ubatse yarakwiye kureka.

Abandi nabo yandikirana nabo ngo biratinze rwose hashize igihe badahura ngo bazakore uko bashobye kose ngo bongere bahure amaso kuyandi,njye nkibaza relations afitanye nabo ariko we akitwaza ngo nubucuti busanzwe ngo kuko ari very open.

Ikindi cyambabaje nuko kuva twabana yahoraga yibuka anniversaire yanjye ndetse niya marriage ariko hashize imyaka ibiri atakibikozwa ariko ikimbabaza nuko biri mu kwezi kumwe na anniversiare y’umugore we batandukanye ntaniminsi myinshi ibitandukanya ariko iy’uwo mugore ntajya ayibagirwa,nabonye yaramwohereje mail yuzuyemo amagambo meza gusa,umugabo wubatse atarakwiye kohereza undi mugore kereka ashaka kuzana igitotsi mu mibanire ye.

Muri téléphone ye harimo number ihora imuhamagara itagira izina kandi nawe arayihamagara kandi bakanoherezanya sms,rimwe rero nasanze iyo numero yamwohereje sms imubaza ngo yiriwe he kuva mu gitondo ?

Ndibaza nti nk’uyu ninde kandi yohereza sms nk’iyi ashingiye kuki? nukuvuga ko amufite ho ububasha,umugabo rero yaketse ko nayisomye nuko agarutse ku mugoroba nsanga yayisibye nizindi correspondances zose bagiranye yazisibye, bituma nibaza ko hari ikibyihishe inyuma,uwo muntu sinzi uwo ariwe ariko kuba yarabisibye nuko hari impamvu.

None ndagirango mungire inama:

1)ndibaza niba nzabimubaza akansobanurira relations ziri hagati ye nabo bantu bose,ariko undi mutima ukambwira ngo nugufuha kwanjye nta kibi yakoze nukuganira nimikino gusa (ku byerekeye abo bagore nabakobwa bose agenda amenyera hiryo no hino aho ajya muri za missions mu bihugu bitandukanye) ariko cyane cyane nuko mba numva atabikora,numva atanca inyuma nkurikje ibyo twasezeranye.

2) undi mutima ukambwira uti ukurikije ibyo mwasezeranye nibyo mwagiye muvuga byose,akarenzaho akirirwa yandikirana nabandi bagore ibintu nkabiriya kubimubwira nuguta igihe cyawe kuko nubundi ntazahinduka,azakubeshya ko yahindutse nkuko yakubeshye mbere ariko ntazahinduka,nkumva nashaka izindi ngamba ,nkitegura nkazatandukana nawe aho kugirngo azanzanire indwara kuko sinamenya ibyo akora aho hose,sinamenya naho ibyo bigambo bigarukira.

3) Ikindi gituma nanga kubimubaza nuko akunda kwihagararaho,adakunda kwemera amakosa ye,nkanga gutera intonganya murugo cyane ko nimbimubaza azambaza aho nabikuye nkaba ngombwa kumumbwira ko narebye muri ordinateur ya ne téléphone ye nabyo bikaba ikindi kibazo.

4) Undi mutima ukambwira uti niyo utabimubwira kuko ukekako aguca inyuma uzamugire inama nka Papa w’abana bawe areke gukina na sentiments z’abagore bari hanze aha kuko ntazi ibyo bintu aho bishobora kugarukira kandi izo sms na mails aba yanditse ntazi uzisoma bishobora no kumugiraho ingaruka ku kazi ke no kuri reputation ye cyane ko bibaye bibi nabana be byaba ffecting .

Ikindi kandi nkumva umugabo ukuze uri hafi kuzuza imyaka 50 yagombye kugira uko yitwara,akanamenya ko niyo byaba ntakihishe inyuma uwo bashakanye atakwishimira ko yirirwa avugana nabandi bagore amagambo nkayo.

Mu gihe ngitegereje inama zanyu nziza kuri iki kintu kinkomereye mbaye mbashimiye

0 Comment

  • Kubaka urugo si imikino ni ukwihangana kugeretse ku gutuza umwemera wamwemeye mu byiza no mu bibi ubaka urugo rwose nzi ko niba abikora azahinduka ejo hazaba heza cyane wisenyerwa na phone utaramubona.

  • inama ya 1 :
    irinde kureba muri telefone y’umugabo wawe
    ndetse no muri machine
    inama 2:
    mujye mugirana ikiganiro kenshi ariko mugihe muganira ntukamwereke ko urakaye

    inama yaa 3
    ibyo byose biherekezwe n’amasengesho ndetse wiyirize ubusa kandi wegere abakozi b’Imana nabo ukabibatecyerereza nabo bazagufasha kandi wumve ko mutandukanye nawe waba ugaragaje ubushobozi bucye mukubaka urugo kuko waba uhemukiye abana

  • Yewewe, uziko ibi bintu nanjye byambayeho, umugabo akajya yirirwa ambwira cheri ansomagura anshimira ibyo nkoze byose nateka agashima,mu myaka 8 twamaranye nari muri paradizo, akajya anzanira abakobwa ambwira ko bankunda cyane bagakora imirimo iwanjye bataha akabaherekeza akaza igicuku kinishye kuva nkiri umugeni, icyavuyemo yarapfuye asiga anyanduje nyamara nashyingiwe ndi vierge .Iyo nza kwikangarira nkawe wenda simba naranduye. Inama nakugira jya kwipimisha nusanga utarwaye ureke ishyano wirerere abana kandi uzabaho neza cyane.

  • ndabona amazi atararenga inkombe gerageza umuhe ama care hanyuma nawe umwereke urukundo rwa mbere ndetse urusheho hanyuma ujye umwandikira nk’utwo tugambo twabo bagore ariko ikiruta ikindi usenge,wiyirize ubusa urebe n’abandi bakozi bIMANA binkoramutima bagufashe gusenga ururugo ntabwo ruzasenyuka ndakurahiye.nuramuka ubimubwiye use nkumuhanura kubirihanze hano ubundi wicecekere ariko kureba muri telefone ye na computer ni ngombwa cyane,cyane ariko ntibibe impamvu yo kwirwaza umutima ahubwo ni uburyo bwo kumenya ibyo usengera kuko nureba nabi ntusenge ukazana amahane ba Delira baramutwara.

  • Muraho neza,
    Nanjye mbanje kugusuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ijambo rya mbere nakubwira ni: IHANGANE ubanze wumve ko atari wowe wa mbere uhuye n’icyo kibazo, kuko ijamo ry’Imana ritubwira ko nta kigeragezo gishobora kutugeraho kitari urusange mu bantu, ubwo ni urangiza kwiyakira, umwegere umusabe ko musasa inzobe mugaire akantu ku kandi, ni biba ngombwa ukabona yanze ko mwicara hamwe mukagerageza kwikemurira icyo kibazo, umusabe ko mwashaka umujyanama w’abashakanye akabagira inama muri hamwe( Couple’s Counselor), ibyo nabyanga nabyo ubwo azaba agifite wa mutima wo kutavugisha ukuri, uzambwire kuri iyi numero 0728573952 cg 0788573952 mbigufashemo, my email is [email protected]
    Mugire Amahoro

  • Nongeye kubasuhuza murgire amahoro y’Imana. Nagirango nshimire cyane abavandimwe bose bigomwe umwanya wabo bakita kugusoma ii nkuru yanjye kandi bakampa inama zabo. Ndabashimiye nukuli kandi maze kusoma ibitekerezo byose bigezeho nkuyemo byinshi cyane kandi bizamfasha. Ndashimira umuseke kandi watambukije iyi kuru kugirango ngirwe inama. Mbashimiye mbikuye ku mutima mana ibahe umugisha iteka.

    • Ihangane muvandimwe uri mukigeragezo kitoroshye ,twese abubatse ntutwabura kukumva,ariko inama nakugira niyo gufata gahunda yo kujya umusengera kuva ukibyuka ukamwejesha amaraso ya Yesu,ukayamugotesha akamurindira mubyo arimo byose umunsi wose,kuko nimba agendera mubidatunganye niyo yonyine yo kubimuburizamo amahoro.ikindi ntukababazwe cyane n,abagore bamwoherereza sms cg bamuhamagara,kuko hanze aha umugabo ufite F nkayo numvise wavuze,abagore n,abakobwa bifuza kuyaryaho ntiwabafuhira ngo ubarangize,inama nakugira rero iyo gukunda umugabo wawe ukamwitaho gusumba igihe mumraranye cyose kugirango ibyo bisahuzi nibigaba ibyo bitero bisange wamuhagije bikeiriye,yime amatwi ibyo bimubwira,naho nukomeza kumushinja ibyo atakoze bizamurakaza kdi amaze kurakara bishobora kumuha uraho rwokubonako afite abandi bamwitaho bityo bimushore mungesombi.turi mu isimbi kanura ube maso usenge Imana izaguha inama n,ubwenge bw,uko wabyitwaramo

  • Nshuti ihatire gusenga kandi wikundire abana

  • Umugabo wiyubashye ntukamufate nkumwana utatekereza ingaruka zibyo byose. Jya umuganiriza umwereka ko umwubashye nibwo azajya yigaya. Nukomeza kubigaragazamo agasuzuguro azagira umutima wo gukora nibindi.

    • Aa ngire icyo nkwibariza,ako gasuzguro uvuze ugakuyhe muri iyi nkuru,abagabo kuki mwikunda kweli?? Mubwire afatireho bamubwira iki,ahobwo uriya mudamu we natangira kumwishyura ibyo amukorera nibwo azumva. Abagbo nifuha ryabo mbwira ko atasara .Umuntu agukorere amakosa nurangiza unamuhendahende?? None uwajya abagira oeil par oeil mwajyahe ra??!! Ariko ye

      • Ubyange ubyemere niko zubakwa

  • Umugabo wawe ni mukuru mwubahe ubundi umwereke ko umukunda, naho ubundi umugabo uguca inyuma nta traces nimwe wabona muri telephone ye… ahubwo uwo ni imfura cyane kuba bamwandikira ukabasha kubibona ukabimubaza akituriza .. none se aguciye inyuma ukabimenya warara wimutse cyangwa wamusaba kwisbiraho…. jyewe nkugiriye inama yo gusenga no kwihangana kandi ukizera umugabo wawe kuko nawe ajya kugushaka yashakaga kwubaka.

  • Gukeka.Com

  • Yewe mugenzi wange, nge ndabona urimo kwibabaza cyane! Nge ndi umugore ndubatse maranye n’umugabo imyaka irenga icumiariko nkubwiye ko yanciye inyuma nkabimenya nkamwihorera ntiwabyemera yewe akaba yaranahacanye numuntu nzi neza.

    Gusa icyo nabonye umutima uramurya, kuko naracecetse ndamwihorera sinagira icyo mubaza none asigaye ambaza ngo nikihe kibazo dufitanye nange nti ntaco kuko nziko mbimubwiye yandusha uburakari. IKIRENZEHO KURI NJYE HO AFITE N’ABANA HANZE AZIKO NTABIZI YARANYIHOREYE NANGE DNACECEKA KANDI ABANTU BOSE BARABIZI;

    Inama rero naguha mugenzi wange, tuza wubake urugo rwawe, ntiwite kumenya abacuti be nibyo bavugana, wigire umunyamahanga ukunde abana bawe kuko kuva warabyaye ntago bikwiye ko ubababza abana bawe. Mureke umwakire uko aje naza yishimye it’s ok, naza yacecetse umukorere ibyangombwa ubundi ubuzima bukomeze kandi uzubaka naho kuby’idwara yaba yazakuzanira byo! ahaaaaa ni ukwiragiza Imana ugasenga nta kirusha Imana imbaraga kandi uzanesha akugarukire.

    PATIENCE IS POWER DEAR!

  • Umva Mama: 1. reba impamvu umugabo wawe yaba ajya mubandi bagore? 2. Mbese umuha affection (kumuguyaguya)bihagije?
    3. Urasenga? 4. Urakunda? 5. Nta muntu w’ igitsina gabo wigira uvugana nawe? 6. Mwarasezeranye umubwira ko uzamukunda yaba mubibi no mu byiza mukaba mzatandukanwa nurupfu cyangwa Kristo agarutse gutwara itorero rye? niba usenga soma (abefeso 6: kuva ku murongo wa 10)Reka nkubwire umuntu avuze ko agukunda ari umugabo ntibivuze ko umwanga ahubwo uracunguza neza ukareba mbese agamije iki? nikime numugabo nawe ntiwahita ubwira umuntu ushatse kugukunda ngo ndakwanze? MBESE IMANA IDUSABA KWANGANA CYANGWA IDUSABA GUKUNDANA? BITEKEREZEHO UBANZE UTEKEREZE MBERE NA MBERE KURUKUNDO. ARIKO NIBA UTEKEREZA KO URUKUNDO RUBA URWAWE NA CHERI WAWE GUSA URIMO KWIBESHYA? Nabinye umugore ahantu afata telefone y’ umugabo we agasibamo nomero za telefone zose z’ igitsina gore Imagine keli umugabo arakora muri organisation runaka hakoreramo abantu b’ ibitsina byombi ndetse wenda baranamuyobora urumva ibyo bintu aribyo?
    mbese ko ari nomero utabonyeho nizina wowe ubwawe ntawe ujya aguterefona utamuzi aba yazikuyehe? UWASHATSE KUGUKUNDA NTIYABURA NOMERO ZAWE NSHUTI
    gusa nkwibwirire senga kandi mu gusenga kwawe umukurikize amasengesho aho agiy hose, nbura aho kugirango umusengere aragenda uti noneho azaza anyanduza. Humura ahubwo inama nakugira kora ibishoboka byose igihe ahari umushimishe umuguyaguye kuburyo naho azaba ari azajya atekereza aho agusize, naho urukundo nuruha abana nkuko bijya bigaragara kubagore bamaze kugira abana ko urukundo

  • kureba sms ni ngombwa cyane bituma umenya uwo muri kumwe. gucinya inyuma abagabo benshi barabikora cyane, simbacira urubanza ariko ndabivuga mpereye kuri experience. jyewe byambayeho umugabo akajya aryamana na marraine, ibyo bintu ubundi ni amahano ntabwo wanabikeka ariko byabayeho, icyabimbwiye marraine yamwoherereje sms aziko ndi muri mission, mbona niwe uyimwoherereje ndayisoma mpita nshaka kwikubita hasi kubera amagambo yaramwandikiye. inama nakugira rero;uzashake akanya musohokane,muganire ariko unamubwire ko wamugaye kubera ko aguca inyuma, wirinde kujya muri detail umubwire ko byakubabaje cyane.

  • ariko wa mudamu we nawe urakabije kuki ujya mu box y`umugabo ukongeraho no kujya muri sms ze ukanitaba phone itari iyawe?ndi umugore mugenzi wawe sinjya mbikora kandi turubahana n`umugabo ibyo bizakwicira ubuzima umeneke umutwe we yigaramiye!ubundi se wibwira ko utamumenye aakuze!reka gukabya ihe amahoro urye ibyo aguhahiye!kuki se we atinjira mu byawe,azajya abirukamo ariko ataha iwawe kd akamenya abo yabyaye!urumva vana ubutesi aho cg uzizigize rimwe urusohokemo bahite barwinjira abana bawe barerwe na mukase!umugabo se utagukubita ubwo koko wamworoheye ko afite ibimushimisha.Rya unywe urere abanaucishe make kdi umugabo azagezaho avuge ati umugore wange aranyorohere.

    • N’importe quoi!!! Uwo mushiha wose wandikanye uwutewe niki wa mudamu we ko ngirango nturi numudamu ahari!! ndumiwe koko Ninde se wakubwiyeko azitaba ubisomyehe? ahubw wanditse nkumwa mubatwara umugabo wabandi;arye aryame anywe se icyo nicyo umugore ashinzwe!!!

      ahubwo wwoe ngirango washatse ufite ubueken n’inzara none ubony umugbo uguha ibyo urya wamureka agakora ibyo ashaka byose!!

      Cyangwa se uwawe arakudiha ukumva udakubita umugore we akanahahira urugo agomba kwitwara uko ashatse!!

      Imyumvire yo hasi com

Comments are closed.

en_USEnglish