Digiqole ad

Mba muri Tahiti, hagati y'u Rwanda n'ubuzima nabuze amahitamo

Hello dear readers,

Nitwa Socrates mfite imyaka 27, ndi umunyarwanda kuko ariho navukiye ariko sinzi u Rwanda, nahavuye mu 1994. Njyanye na Papa.

(Muragerageza kunoza ibyo nagiye nandika nabi kuko sinandika ikinyarwanda neza. Nibibakundira muvanemo n’igifaransa, ariko ntimuntangire e mail cyangwa adress)

Sinzi niba abanyarwanda bazi igihugu cya Tahiti, ni ibirwa biri mu Nyanja ya Pacifique. Ni kure cyane y’u Rwanda. Yenda navuga ko ari hafi ya Australia kugirango bamwe babone aho bashakira nubwo nayo iri kure yanjye.

Ntabwo ndi buvuge uko twahageze ni amateka maremare. Ndavuga ibindeba gusa kuko ndifuza gusa kubibabwira kuko hano ndi jyenyine kandi abantu baho ntabwo bakunda kumva iby’abantu bibavuye ku mutima cyane.

Ok, navuye mu Rwanda ndi muto, ndumva nari mfite imyaka 8, ubu mbasha kuvuga neza ikinyarwanda kuko Papa yakomeje kukimpatira, nirwo rurimi twakoreshaga cyane buri munsi, nize tubana ku bw’amahirwe nyuma yo kurangiza ishuri twarakoranaga mu ruganda rw’ibya tourisme ahitwa Papeete.

Iyi myaka myinshi maze hano numvaga ndi umunyarwanda, numvaga nkunze kandi nkumbuye cyane igihugu cy’amavuko yanjye, ariko sinari gutaha kubera ko Papa yifuzaga ko tuguma ino ku mpamvu ze.

Ubu mfite nationalité ya hano, ndakora kandi mpafite uko mbayeho nta kibazo mfite cy’ubuzima cyangwa imibereho.

Ariko ikinkomereye ni umutima wanjye uhora wifuza u Rwanda. Ndifuza gukandagira nibura mu gihugu cyanjye, hano hari imisozi miremire myiza, hari inyanja nziza, ni ibirwa bituje kandi bifite amahoro.

Mpafite inzu, mpafite inshuti zitari nyinshi, mpafite akazi ubu keza, ndetse mpafite n’umukunzi w’umutahitienne mwiza cyane.

Aha mpabona ikizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hanjye niho nabaye imyaka yanjye myinshi ni igihugu nacyo niyumvamo.

Gusa ncika intege iyo numvise ijambo Rwanda, nageze aho ntasura Twitter kuko nakundaga kubonaho tags z’u Rwanda, nageze aho ntashaka kumenya amakuru yo mu Rwanda kubera nostalgie ikomeye cyane ariko biragoye kuko iyo mbonye akanya gato nisanga nafunguye imbuga zo mu Rwanda ngo menye ibyaho.

Papa yamenye ikibazo cyanjye kuko nigeze kumara umwaka meze nk’uwivumbuye musaba ko dutaha mu Rwanda basi tukahasura gusa. Papa ntiyabyemeye kubera impamvu ze.

Papa yitabye Imana mu minsi yashize, agahinda karanyishe, nsigaye ndi jyenyine, nta wundi munyarwanda ngirango uba muri iki gihugu, ururimi rwanjye sinkiruvuga ndavuga igifaransa n’iby’aha narabimenye.

Ubu nasigaye mu gihirahiro gikomeye cyane ku mutima wanjye, mfite dilemme ikomeye. Hano meze neza, mpafite imbere heza, ariko nkunze igihugu cy’u Rwanda bidasanzwe.

Hari ubwo njya kuryama nkarira cyane kubera gukumbura, umukobwa dukundana nyamara turi gupanga kubana umwaka utaha.

Twaraganiriye mubaza niba yaba mu gihugu kitwa Rwanda ambwira ko bidahoshoboka ko niyo yaba ari Swisse atayibamo, azaba iwabo gusa, mu gihe nanjye numva nakwibera iwacu kuko Papa wabyangaga yaratabarutse.

Biragoye cyane rero guta ubuzima, ugata umukunzi uagata byose ukaza gutangira ubuzima mu gihugu utazi udafitemo inshuti, utizemo, utamenyereye umuco waho kuko ubu nanduye uwa hano.

Gusa urukumbuzi n’urukundo ku Rwanda bihora bisunika umutima wanjye naho ubuzima n’ibibuzengurutse bigahora bintegeka kuguma hano.

Bamwe ndabizi murumva byoroshye, ariko nihagire ugerageza kwishyira mu mwanya wanjye nibura 50% arumva uburyo mbabaye.

Mu buzima umuntu ntabona byose kuko ntacyo mbuze hano mbuze u Rwanda gusa.

Kubibandikira nabyo ndumva binduhuye kuko ngira akazi kenshi no kubona uyu mwanya ntibinyoroheye.

Gusa nibura reka ndekere aha, Imana ibahe umugisha murakoze kuntega amatwi

Socrates

 

0 Comment

  • Nta kibazo mbona aho. Uzafate ikiruhuko cy’ukwezi ujye mu Rwanda, utembere hose ushaka, urukumbuzi ruzashira. Ntufite passeport se? niba utanayifite uzayisabe, usabe na visa, ticket yo ntuzayibura ndumva ufite n’akazi keza, ndetse n’uwo mukunzi wawe muzajyane, nababwira iki!

  • Umva nshuti yanjye
    njye nakugira inama yo kuza mu Rwanda ukahareba kuko ni igihugu cyawe kandi gifite umitekano kuki wafate icyemezo uhumirije?
    Ndumva kuza ukagisura wakumva ko ari ngombwa ugasubirayo nta kibazo
    Ndi umu mama nkwemereye kuzakwakira ndetse nkanagucumbikira nufata icyemezo cyo kuza cyangwa ushaka uwo muganira unyandikire kuri iyi e mail:[email protected]

    • Muraho neza! Uzaze mu Rwanda wabonye ikiruhuko. Hari n’abandi bantu batari bake bakorera hanze y’u Rwanda bajya baza, bizagufasha.
      Jye ndi umusore, nubishaka nkwemereye gufatanya n’uwo mu mubyeyi kukwakira no kukuvugisha ikinyarwanda. Email yanjye ni: [email protected]

    • Ibyo umushubije biranshimishije,koko izina niryo muntu.umpamagare kuri 733831967 ngufashe imyiteguro,thx

  • umva nkugire inama uzaze mu Rwanda mu rwego rwo gutembera usure igihugu cyawe hanyuma usubireyo wibereho reka guta ubuzima kuko ushobora kuzabwifuza nyuma

  • Komera Socrate we, harumunyapolitiki wa vuba aha wavuze ngo nta munyarwanda wanga uRwanda ahubwo hari abarukunda bagashaka no kurwiharira! Mu byukuri abanyarwanda bose uko bari bakunda igihugu cyabo erega nino mu gihe ni igihugu gifite umugisha umuco mwiza abantu beza imisozi myiza byose ni byiza gusa gusa! ntahandi waba nanjye ndi mba hanze ariko mba numva ntahandi nasazira hatari iwacu! u Rwanda ni nka Israel nyafrica terre promise. nubutaka butagatifu pe ndakurahiye. none rero ndumva udakwiriye kugira impungenge. ibintu byose urabalanca ukareba ibifite uburemere kurusha ibindi. Niba wumva utakwihangana kuba mu kindi gihugu byose wabivamo ugataha ugashaka uwundi mukunzi mu Rwanda barahari kandi beza.ikindi niba wabyihanganira warongora umugore wawe mwiza wakunze hanyuma ndumva ufite nimibereho ukajya upanga kuza gukorera vacance zawe mu Rwanda kugirango uhumeke nakuka kaho! uzaba uri no kuruteza imbere mubya tourisme! ushobora no gushora imari yawe mu Rwanda da hanyuma ukajya uza gusura business zawe numugore wawe ndumva atabyanga. u Rwanda ni igihugu cyawe kandi ntanuwakikwambura. sasa shungura rero kuko ushobora gukeka ko ari paradizo nkuko ubibona kuri tweeter ugata byose wagerayo ukarubona ukundi. inama nakugira nukuzajya kurusura rimwe ukamara nkamezi 2 nyuma ukazafata umwanzuro.

  • uzi ko uri umutesi, fata itike uze uhasure ndetse n’umukunzi wawe nibigushobokera, ubundi usubireyo ushakishe ubuzima shahu. None se iwanyu uracyahibuka, niba ari mu Ruhengeri nkwemereye icumbi.

  • brother ikomeze nku mugabo shaka umwanya usure igihugu cyawe kuko kikurutira aho uri nshaka kuri email [email protected] or +250)0788810406 nkuashe mubyo ushaka

  • Inama nakugira ni ukuza ugasura uRwanda.Niba waragiye ufite 8ans nk,uko ubivuga ukaba ushobora kwandika ikinyarwanda kingana gutyo..ahubwo papa wawe yari intwari.Ndizera ko yakubwiye iwanyu ndavuga aho mukomoka mu Rda ,byaba byiza naho uhasuye ndetse ukamenya bene wanyu,ndumva byagufasha.Ikindi ubu kubona abantu baburanye biroroshye uzashake uko ugenda ufite informtion zose kuri famille yanyu nabyo byaba byiza kuko ushobora kugenda ushaka kumenya uRda ukaba choque Kubera amakuru yagutungura uhageze.Ni igihugu kiza bien sur mais cyagize amateka maremare ndezera ko wumva iyo nshaka kukubwira.Uzajyane n,umukunzi wawe et d,ailleur ni byiza ko mwabana azi ton orgine kuko bitabaye ibyo abana bawe bazagira ibibazo birenze ibyo wowe ufite ubu.Ibihe byiza.

  • Ikibazo cyawe kirumvikana muvandimwe, gukumbura igihugu cyawe ni ngombwa, ariko nkuko abandi bakugiriye inama, waza nta kibazo, ngirango kubona ibyangombwa uza inaha ntibigoye, ikindi kandi hari ama hotels menshi meza, hari maisons de passage ugeramo ukumva uruhukiye iwawe imuhira, zifite abakozi bagufasha mu rugo ubikeneye, hari byose wifuza, natwe turahari turi abavandimwe. Uzaze utikandagira nugira ikibazo wumva wifuza gusobanuza na bwo twiteguye kugufasha uko dushoboye ariko ntiwicwe n’agahinda ko kutagera iwanyu kandi ari uburenganzira bwawe. Nyagasani akomeze akurinde

  • Inama njyewe nkugira niyo kuzaza ukarusura,ubundi ugafata umwanzuro nyuma.Kandi nanjye nkwemereye kuzaguha ubusobanuro kubyo uzifuza kumenya.

  • Socrate rero birumvikana ko uremerewe mu mutima , cyane bitwe niyo mpamvu utavuze papa wawe yangaga ko mwasubira mu rwanda.
    NIBA PAPA WAWE YARASIZE AHEMUTSE , HUMURA ICYAHA NI GATOZI, UBU ABANA B’ABAJENOCIDAIRE(ABABYEYI BABO CG IMIRYANGO YABO YAKOZE GENOSIDE)NTA KIBAZO BAFITE NDETSE NTA NIPFUNWE BIKIBATERA BAGENDA BEMYE, ABENSHI NA BUSNESS ZIRAGENDA NTA BWOBA. NONE RERO MUNYARWANDA BENE WACU , NGWINO USURE URWAKUBYAYE UZAKIRWA NEZA, UREBE PARIS D’AFRIQUE, UBU ABANYARWANDA TWESE TWIMIRIJE IMBERE KWIHESHA AGACIRO, ABINKWAKUZI BATANGIYE NO GUSABIRA IMBABAZI BENE WABO BAHEMUSTE KANDI N’IMPAMO TWARAZITANZE. HANYUMA RERO CONSEIL D’AMI NKUKO HARI UWIGEZE KUBIKUBWIRA MBERE Y’UKO UBANA N’UMUKUNZI WAWE BANZE WIMENYE KUKO NASANZE UTIYIZI CG SE UDASHAKA KWIYAKIRA , UBANZE UMENYE IYO UVA UBONE KUMENYA IYO UJYA I MEAN UTAZAMARA KUBANA N’UWO MWANA NYUMA WAKWITAHURA ,NAWE YAKUMENYA NEZA UGASANGA NTIBIMUNYUZE. NKEKA AMATEKA YA PAPA WAWE ATARI MEZA ARIKO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA , NAWE NGWINO TWUBAKE U RWANDA , AMATEKA TWAYAGIZE AMATEKA TURAHARANIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA. KARIBU IWANYU. UZATWIBWIRE WENDA TWAGUFASHA KUMENYA IBYAWE WENDA TWARI DUTURANYE.

  • kungire inama uzaze murwanda uhasure hanyuma usubireyeyo,kandi ukomeza kazaza usura igihugu cyawe cyane hanyuma niwowe uzafata icyemezo cyogutaha burundu cyagwa kuguma iyuba ariko urwanda nirwiza kandi rufite byose.ndi umugabo wubatse nuza zagucyumbikira emai yajye uzayisabe umuseke

  • Hobe munyarwanda Umva inama ya kigabo numvishe ufite akunyu ntakuntu wajya unyaruka ugasura u Rwanda ugasubirayo ko wumva Vision yawe iherereye aho cg ukanjya unyoherereza ticke kanyaruka nkaza kubasura nkakugezaho amakuru y’imvaho sibyo musaza wanjye……

    • Douce afite ikibazo cye yihariye hagati aho nkamugira inama yo kudatinda kubyo uvuze et puis murakoresha termes atari bwumve bimworoheye nk akunyu Socrate akunyu bivuze cash !jye rero ngusabye kuzaza ugasura u Rwanda kuko ni igihugu cyiza pe am proud yo kugituramo kiratekanye!ubundi ikimbabaje cyawe mpise mbona ukuntu uzaba lost muri ceremonie zo gusaba uwo mukunzi wawe uri mu kigare nka culture ya Tahiti gusa !sha nyaruka rwose udusure !utembere ese papa wawe ntiyigeze akubwira umuntu n;umwe mugira icyo mupfana uriho !shakisha kuko birafasha !
      ariko papa wawe ntiyagufashije il t,a prive ikintu gikomeye kuko gushyira mu ishuli umwana akiga cyane ntibihagije !yagucuze umwuka wakuriye muri atmosphere mbi but igihe kirageze voles de par tes propres ailes mon grand ngwino urebe ubundi usubireyo!God bless u

  • Socrate reroiwabo w’umuntu hararyoha cyane uRwanda ni rwiza bihebuje nukuri iyizire uhasure usubireyo ujye guhaha nubona udufranga uhagure akazu ujye uza ukabemo igihe cyikiruhuko nyuma utahe uzashake umugore waramweretse aho ukomoka ntihagire ukubeshya turi mu mahoro kandi ntamuntu uhutazwa numwe yewe nange nkwemereye ubufasha rwose nzaguha n’imodoka yange uyitemberemo kuko nange nagize umwana wa mukuru wange wageze muri france afite ikibazo nkicyo namuhaye adresse ariyizira aratembera asubirayo ubu aza uko yishakiye uko abonye ticket email yange ni [email protected] uzanyandikire rwose twese twiteguye kugufasha ukaruhuka ukisubirirayo nikindi kibazo waba ufite tuzakugira inama Imana ikomeze igufashe

  • hello socrate, nukuri birunvukana ibyo uri kunyuramo.
    uzaze mu rwanda nkuje gutembera, uzafate conge, uze mui vacances gusa, uzaze usure ahantu nyaburanga, usure aho mwari mutuye kera,…. nyuma rwose wisubirireyo…, ubwo uzaba umaze kubona incuti zizatuma unagaruka ikindi gihe, then nibiba ngombwa wunva wataha, ukabona gufata icyemezo.
    nagufasha uko nshoboye , ndubatse nfite umugabo n’abana 2, my email: [email protected]. i’ll be our pleasure to help u dear

  • BYOSE KIMWE. IGUMIRE AHO. KORA UMURYANGO WAWE N’UWO MUCUTI WAWE. NIBA ISO ATARASHAKAGA KO UZA MU RWANDA, KANDI AHO URI HAKABA HARI AMAHORO, WIKWIRUSHYA. ISI YOSE NI KIMWE. IGIHUGU NO KUGIKUNDA NI IBINDI KUKO NAHO URI USHOBORA KUGIKUNDA. TUBWIRE AHUBWO NIBA HARI AKAZI TWIYIZIREYO NATWE, CYANGWA NIBA HARI AMAHORO KURUSHA MU RWANDA. NDI UMUNYARWANDA KUBERA NDI UMUNTU. AHARI UBUZIMA HOSE NAJYAYO, BYASHOBOKA NKIBAGIRWA N’ AHO NANYUZE HOSE.

    • Mudi we urumupfu kweri ngo wakwibagirwa naho wavuye! ndumiwe!

      • ibyo ubivuze kubera uri umuntu. Ugize ikintu kigusubiza inyuma kuva aho uri wahita ubona ko navuze ukuri. Uwanyita umupfu nkarenga urwego ndiho nk’ umunyarwanda nakwishima. Ariko uwanyita umunyabwenge ngasubira inyuma mu rwego ndiho nababara. Niba afite ubuzima hariya, arashaka iki kindi. Ese naza mu Rwanda, wizeye ko hari uwo asanga? Cyangwa yaba aje gutangirira kuri zero. Byose nabirebe ubundi ahitemo ikiza.

    • Ewana mudi, njye ndakwemeye. nuko ahaze ari kukunyu. azakazana ino nikamushirana azatangira avuge ngo TAIHITI niho iwacu.ubwo muli tahiti sha iyo batanze itangazo ry’akazi umwanya umwe gusa hadepoza 3000 personnes? wangu niba bishoboka umbwire uko nakugeraho kabisa naho ubundi ntaguciye intege uzadusure ariko kudusura gusa too

      • twe twarusariyemo na maitrise zirachoma sha

  • muraho! socrates ngushimiye urukumbuzi ufitiye u rwanda. jye ndi umunyeshuli niga hanze y’u rwanda ariko nkunda u rwanda cyane. iyo maze ukwezi ntagerayo mba numva ntameze neza. ngafata icyemezo ngataha nkabona kumva nduhutse. none wowe inama nakugira ikomeye ni ugusura u rwanda nkuko abandi babikubwiye ariko ku itariki ya 29/7/2013-10/8/2013 hazaba hariho itarero ry’urubyiruko ruba mu mahanga. igihe kiba ari gito ariko bagerageza kwerekana u rwanda na gahunda zarwo mu ncamake bitewe n’igihe nyine. ubishoboye wabisaba kuri email”dgrc@[email protected] ugahabwa ibindi bisobanuro. nkwifurije ibihe byiza muri tahiti. ariko u rwanda ni iwanyu.
    murakoze.

  • Ikindi hari abapolisi bu Rwanda bari mu butumwa aho muri Haiti wabegera ukababaza amakuru yaho mukanamenyana ndumva hari icyo bagufashaho.

    • Aba muri TAHITI si muri Haiti.

      • suuko, hahah ngo Haiti , cyokoze haiti na Tahiti ni nk irindazi numukandara da

  • Muraho Socrates,
    Nishimiye cyane ko wagize igitekerezo cyo kwandika kuri runo rubuga usaba ubufasha. Birerekana ko intimba ufite ari nini cyane kandi wifuza ubufasha. Jye navukiye hanze y’u Rwanda ariko mu gihugu nari ndimo nifuzaga burigihe kumenya uko u Rwanda rwatubyaye rumeza kuko ababyeyi banjye batahwemaga kunyumvisha ko ndi u Munyarwanda kandi bangirira neza bananyigisha i Kinyarwanda. Aho twari dutuye ntabwo twigeze dufata ubwenegihugu byaho kuko ababyeyi banjye batekerezaga ko igihe nikigera bashobora kuzabangira kugaruka mu Rwanda kuko bafite indi nationalite. Kurubwo rero ndumva umutwaro ufite.
    Inama nakugira nkabandi bambanjirije, nuko wareba uko usaba Conge annuel byibuze ugafata ukwezi, noneho ukaza mu Rwanda kuko ni heza pee. Noneho ko wavuze ko aho uri ufite akazi keza kandi umeze neza, umaze kugera ino nibwo wazafata icyemezo niba uzahaguma cyangwa wasubirayo ugakomeza uba aho noneho ukajya uza mu Rwanda mubiruhuko. Nkwifurije ibihe byiza kandi ntukihebe cyangwa ngo wange ubuzima kuko ibyiza biri imbere. Do never give up… There is always a way forward. Nuramuka uje mu Rwanda, ukeneye ubufasha, wanyandikira kuri [email protected]. Ukomeze ukomere kandi nizere ko uzaza mu rwakubyaye.

  • ngo ntabandi banyarwanda babayo? socrate rwose jya ubanza ukorere ubushakashatsi ibyo uvuga. niba iso yarasize ahemutse wenda ukaba ugirango leta ihanira abana gukiranirwa kwa ba se siko biri hano iwacu kabisa! ahubwo uzatubwire ibicuruzwa bihaboneka cyane tunyaruke tubirangure maze twize imbere. naho kurata ngo ufite inshuti yumukobwa mwiza se hano ntibahari,cyo nyaruka witahire sha! ubwo twumvikanye ko uzaza ryari se socra?

  • Kalibu mu rwakubyaye.

  • Nikaribu rwose gira ufate ikiruhuko uzane nuwo mukazana arebe i Rwanda. Niheza abanyamahanga bahageze ntibashaka gutaha. Adresse zajye [email protected] azanyandikire nkugire inama. Najye mbahanze jya murwanda ngiye gusura, wanabwira rwose nkaguherekeza ndabiteganya muminsi irimbe.

  • uraho neza mwana wUrwanda hobe nje inama naku gira koresha ibishoboka byose ushake ukuntu wagera Rwanda kuko abana uzabyarira ahohantu bazagira ikibazo kukurusha igihe uzashaka uwo munyamahanga utabanje kugera iwanyu ngo uharebe kandi ngo uzahereke nabazagukomokaho gera muRwanda bizagufasha no kumenya famille zawe zihari kandi niba PApa wawe yarahavuye ahakoze amakosa ntibizagutere ikibazo wowe ni wowE.ntawuzakubaza ibya PAPAwawe kandi Muri make iwanyu uzaze ni mumahoro gusagusa

  • Gira amahoro muvandimwe wacu. Duhise tugukumbura n’ubwo tutari tuziranye.Urwanda ruragendwa ijoro n’amanwa kandi twiteguye kukwakira waza ku manwa cyangwa nijoro kuko umuco wo kwakira abashyitsi si uwo dutira cyangwa twigana, cyane cyane ko wowe utazaba uri n’umushyitsi ahubwo uzaba uru n’umusangwa. Nzishimira kugufasha mu bitekerezo waba uri aho ngaho cyangwa warageze mu Rwanda,dore ko nanjye mfite imyaka nk’iyawe,kandi nkaba nkunda kugira inama abantu b’urungano rwanjye nkurikije imimerere mba naranyuzemo. Ngaho rero komeza ugire amahoro, ku bindi, [email protected]. Nzishimira kumenya amakuru yawe kandi tuzishimira kukwakira mu rwakubyaye. AMAHORO !!!!!!!!!!!!

  • umva muvandimwe aho muri haiti hari abanyarwanda benshi nuko utabazi hari nabapolisi burwanda baje muri peace keeping. Ubwo niba koko ufite iyo gahunda, umbwire ndaguhuza numgabo umwe ukora muruganda rwinzoga aho aza murwanda kenshi arakugira inama murikumwe.numugabo muzima. Nyandikira kuri [email protected]

  • Mbese sha a ko so yangaga kuza murwanda aho niyaba yarahakoze amahano sha?

  • Socra uraho,ndakumva ufite ikibazo kdi gikomeye ndumva ubwo umubyeyi wakubuzaga yatabarutse wazaza ugasura hanyuma ugasubirayo ugafata umwanzuro wabanje gukora visite,nyagasani aguhe amahoro yo mu mutima

  • Socrate karibu mu rwagasabo. Ahubwo nakugira inama yo kwegera ambassade yurwanda ikuri hafi ikabigufashamo ndetse na nadiyonalite bayigusubize. Ubundi imibereho ntizakubere intambamyi urukundo umaranye imyaka 19 ntirwashira kandi ufite nationalite ndetse unasura urwanda igihe cyose ushatse. Ndetse byaba byiza ugize ibikorwa mu rwanda kandi nabavandimwe bawe baracyahari maze bikajya bikuzana mu rwanda kenshi gashoboka.

  • Socrate, u Rwanda ni gihugu cyawe cy’amavuko kandi ugifiteho uburenganzira bwawe bwose, ngo ufite umukunzi n’imibereho muri Tahiti nibyo ariko ntibikunyura nawe urabyivugira.Itegeko rikwemerera double nationalité , ihute lero utahe wake Passeport yawe uyicarane maze aho ushakiye ijya unyaruka usure urwakubyaye , ushatse usubire i mahanga . ntakiruta igihugu cyawe kandi rwose ndakigukumbuje kuko nzi neza ko nugisura uzarushaho kugikunda noneho ukibera ambassadeur iyo ngiyo uba.Gira umugisha uva kuri Nyagasani.

  • Muraho neza caneeeeeeeee! Hari n’abana benshi bameze nkawe bari hanze y’u Rwanda kandi baja baza hano, Hari abo nafashije nawe isange mu bandi. uzaryoherwa bitinde.
    contact yanje [email protected] Ugire amahoro.

  • Dear Socrates, nibyiza kuba ufite akazi keza, wibeshejeho kandi ufite n’umukunzi wawe mukundana. Nabonye unandika n’ikinyarwanda neza. Ikibazo ufite kiragukomereye cyane kandi umuti wacyo uroroshye kubera ko ufite ubushobozi. Impamvu numva akababaro ufite, nanjye nigeze kumara imyaka 2 niga mu gihugu kimwe cyo muri Asia, ariko nanjye nostalgie yari igiye kunyica kubera kuba kure y’igihugu cyanjye. Biroroshye cyane kuva ufite nationalité ya Tahiti kandi ushobora kubona Passport yaho. Ushobora gushaka Visa y’u Rwanda nk’umunyatahiti (sinzi niba Austrarie hari ambassade y’u Rwanda), ubundi ukaza umeze nka mukerarugendo (touriste), i Kigali hari Hotel zimwe zihendutse, ukaza ukumara mu Rwanda nka 3 semaines nyuma ugasubirayo, ubwo rero nibwo wazafata icyemezo. Ushobora no kuguma gutura muri Tahiti, ukabana neza n’umukunzi wawe, ariko wajya ubona uburyo ukaza gusura u Rwanda nka nyuma y’imyaka 4 wabonye ubushobozi. Ikindi kandi nibwira ko hari na bamwe bo mu muryango wawe bakiriho mu Rwanda, wazaza ukabaririza, igihugu ni gito wababona.

  • urwanda ni rwiza cyane ,ngwino wirebere urwagasabo ,natwe dufite imisozi myiza ,dufite ibiyaga ndetse uzaze wirebere .IRUHANDE ,muri kaminuza nkuru y’urwanda,niheza cyane ndetse n’urwanda nirwiza rwose muri rusange.karibu

  • gusa nsomye inkuru yawe iranshimisha ariko umenye ko iwanyu haba ari iwanyu uzanyaruke uhasure niyo wamara icyumweru kimwe ntakibazo uzashyira urukumbuzi rugende rushira kandi Imana izabigufashamo pe sawa ibihe byiza

  • makaki37@gmail, niba hari icyo nagufasha nzabikora

  • yooo!!!!”Uraho Mwene wacu twabuze”Ngwino bene wanyu turagukumbuye cyaneeee!!!!Ayo mahanga uhahe ariko wibuke ko iwanyu ari I Rwanda kdi uretse ibyago byatugwiiriye tugira urugwiro Reka ngusabe”umwana wawe uzamuhe Identite y’Ubunyarwanda”uzadusure ntuzahature nushaka kdi na Cherie wawe nagera i Kigali azahakunda pe!Imana igufashe

  • unva nkugire inama nanjye mbanjyenyine ariko ndakunva cyane ntagisa nokuba wenyine ariko uzaze niba utagira ukwakira turahari abanyarwanda turacyafite umuco wurukundo

  • Muvandimwe, iwacu niheza pe. Najye mba mu mahanga, ariko njya mpakumbura dore ko njye mfiteyo n’ umuryango.
    Inama rero njye nakugira, ndumva wabanza ugakora ubukwe, nyuma ukazashaka umwanya uhagije, ugashaka ibyangombwa maze ukazajya gusura u Rwanda ujyanye n’ umufasha wawe ukanamwereka iRwanda aho wajyaga umubwira, ubundi mu gasubira aho ngaho wamaze gufatisha ubuzima. Murakoze

  • Umva Socrate, burya igihugu umuntu avukamo kiba ali umubyeyi wawe wa kabili, nicyo cyakwakiliye uvuka n’ubwo wagiye uli muto cyane aliko i Rwanda ni iwanyu. Ibyo alibyo byose uzi aho ukomoka ushobora kuba uhafite abavandimwe bibaza ibyawe nabo waza ukabasura ugasubira i Tahiti kuko niho ufite amaronko n’imibereho mu gihe abandi bashakishije babuze. Ngirango muli Leta Zunze ubumwe z’Amerika niho dufite ambassade wajyayo ukaka passeport y’u Rwanda kuko uli umunyarwanda cyangwa se ukaka visa muli passeport yawe ya Tahiti maze ukaza i Rwanda. Ntitukubeshye ufite imyaka ihagije kugirango wifatire ibyemezo byo kuguma hano cyangwa gusubira aho wahahiye. Imana igufashe kandi ujye usenga Imana pour voir clair en toi-meme.

  • mbega byiza, fata ka konji unyaruke hali amahoteri ndetse nabanyarwanda bazakwakira usure urwakubyaye,kuki utanashora imali mu rwanda ukaba wa fungura entreprise byosz birashoboka nyarukirayo kabisa uzishima

  • Muvandimwe, nejejwe ni nkuru yawe ariko kora cyane maze uzaze gusura Igihugu cyawe kandi nibiba ngombwa uzature murwakubyaye. kuko nubwo wagira ibyamirenge gute utari iwanyu ni ubusa.ibyo nabibayemo aho navukiye nabiboneyemo isomo rikomeye.none ubu namenye igihugu cyanje ko ari urwanda ubu ndashima Imana cyane.

  • Izi nkuru zandikwa aha ni impamo?Ubu se ushyizeho iyawe uba ufite umutekano ko ubuzima bwawe budashyizwe hanze? Murakoze.

  • Niba ukeneye ibisobanuro birenze ibyo ufite kuri service za immigration kugirango uze nagufasha cg ukajya kuri website ya immigration y,u Rwanda!
    ubu koko ntunyuezwe Socra!yewe nanjye ndubatse nzagucumbikira yewe mfite n,imodoka ngufasha deplacement utavunitse
    gubwa neza muvandimwe ntukifuze icyo Nyagasani yaguhaye mutaguze ngwino iwanyu

Comments are closed.

en_USEnglish