Digiqole ad

Mazembe igiye guha abakinnyi Anderlecht

Kaluyituka Dioko na Patou Kabangu bazagenda vuba

Ni nyuma y’uko umuherwe Moïse Katumbi yatumiye mugenzi we Herman van Holsbeeck
uyobora ikipe ya Anderlecht yo mu Bubiligi, mu biganiro byari bigamije gutsura umubano hagati y’amakipe yombi hagati muri uku kwezi.

Kabangu na Dioko

Patou Kabangu na Alain Kaluyituka Dioko niba bazagenda vuba aha

Bakaza no kwanzura ku buryo bwafasha TP Mazembe kohereza abakinnyi mu ikipe ya Anderlect mu Bubiligi.

Kubutumire bwa mugenzi we Katumbi usanzwe ari n’umuyobozi w’intara ya KATANGA,
Herman yagaragaye i Lubumbashi hagati muri uku kwezi, aho yabaga ari kumwe n’abayobozi batandukanye ba TP Mazembe.

Nubwo ntacyo yigeze atangariza abanyamakuru k’uruzinduko rwe, nyuma y’icyumweru n’igice akubutse muri DRCongo, ibinyamakuru byo mu Bubiligi byatangiye kugaragaza ko bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya TP Mazembe bashobora kujya mu igeragezwa, mu gihgu cy Ububiligi mu byumweru bibiri biri imbere.

Rutahizamu Kaliyituka Alain Dioko na mugenzi we Patou Kabangu nibo barambagijwe.
Aba akaba ari inkingi za mwamba muri iyi kipe iri ku isonga muri Afurika dore ko
iryamanye ibikombe 4 by’ikirenga kuri uyu mugabane. Bibiri byanyuma yabitwaye mu 2009 na 2010 aho aba bakinnyi bombi bagiye bigaragaza ku buryo bufatika.

Herman na Katumbi

Herman patron wa Anderlecht na Moise Katumbi uherutse kuva muri politiki ngo ayobore neza Mazembe

Alain Dioko Kaluyituka ku myaka 24 akaba ari rutahizamu usanzwe ukinira Les Léopards du Congo ikipe y igihugu cy aba baturanyi kuva 2004. Mu mikino 10 amaze kuyikinira amaze gutsindamo ibitego 3.

Mu gihe Mulota Patou “Papy” Kabangu ku myaka 26, abenshi bakaba bamwibukira ku gitego yatsinze Sport Club Internacional yo muri Brazil ku mukino wa kimwe cya kabiri mu gikombe cy’isi 2010.

Thierry Francis M.

Umuseke.com

2 Comments

  • Imyitwarire y’abakongomani se mwakabyara mwe bo muri mazembe bazayijyana i burayi babashobore ra? reka dutegereze!n ukubanza kubajyana muri Rihab da!bakaba formatamo amavubi baririte i rubumbashi!

  • ko ari uurinda gutereta se aho aba bakinnyi bazajya gukina?aho ntibaba bazajya banishyura anderlecht?

Comments are closed.

en_USEnglish