Digiqole ad

Mayor wa Kandahar yahitanywe n’ abataliban

Mayor w’ umujyi wa Kandahar muri Afghanistan, Ghulam Haidar Hameedi yahitanywe n’ igitero cy’abiyahuzi , aho yari ari mu mubonano n’abahagarariye imiryango ibarizwa muri uwo mujyi.

Nyakwigendera Hamed wayoboraga umujyi wa Kandahar

Amakuru ya BBC aravuga ko ubwo icyo gisasu cyaturikaga,  Bwana Hameedi yari  yari ari mu gikorwa cyo kuganira n’abakuru b’ imiryango ku birebana n’amasambu n’inyubako zo muri uwo mujyi wa Kandahar  mu majypepfo ya Afghanistan.

Iki gitero kikaba kigambwe n’abarwanyi b’abataliban.

Mayor Hameedi  kandi yari yategetse ko amazu agera kuri 200 yasenywa mu mu gace ka Loyawala, kuko yari yubatse ku buryo budakurikije itegeko.

Umwiyahuzi yacengeye aho Mayor yari ari, akaba yarahise atera igisasu aho, Mayor Hameedi, ndetse n’ uwo mwiyahuzi n’ undi musivili umwe bahasize ubuzima.

Uyu Nyakwigendera wayoboraga umujyi wa Kandahar yagarutse muri Afghanistan avuye muri USA mu 2006, ahamagajwe na President Karzai ubwe.

Yari umusaza wubashywe cyane muri Politiki wa Afghanistan, mu 2010 nabwo yararusimbutse ubwo aba Taliban bategaga igisasu ku modoka ye.

Kandahar yari yaragizwe umurwa mukuru wa Afghanistan igihe Abataliban bayoboraga iki gihugu kuva mu 1996 kugeza mu 2001.

Ubu bwicanyi bwibasira abayobozi bo mu nzego zo hejuru bumaze gufata indi ntera, aho muri uku kwezi  Wali Karizai , umuvandimwe wa perezida Hamid Karzai , n’undi mugaba ukomeye wo mu majyepfo ya Afghanistan bishwe.

BBC
Umuseke.com

1 Comment

  • abatalibani baranze bigize akaga muri iki gihugu,

Comments are closed.

en_USEnglish