Masudi abona abayobozi ba Rayon bariraye bakibagirwa inshingano
Umutoza mukuru wa Rayon sports Masudi Djuma abona abayobozi b’iyi kipe barihaye igikombe cya shampionat kandi urugendo rwo kugiharanira rukiri rurerure, ubu nyuma yo kukibura abakaba bashyize imbaraga ku kwegukana igikombe cy’Amahoro.
Nyuma yo gutsinda 8-0 bagasezerera Miroplast FC yo mu kiciro cya kabiri muri 1/16 cy’igikombe cy’Amahoro, abayobozi Rayon sports bagaragaye mu kibuga bashimira abakinnyi babo.
Na nyuma y’uyu mukino, ngo bakomeje kuba hafi ikipe yabo cyane ko bashaka igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutakaza ikizere cy’igikombe cya shampiyona.
Masudi Djuma we abona abayobozi b’iyi kipe barakoze ikosa ryo kwirara no kwizera igikombe cya shampionat kandi batararangiza akazi basabwa.
“Batangiye kugaruka kutwegera kuko bafite intego. ‘Objtectifs’ zarahindutse kuko mbere bafashe igikombe batarakora akazi, babonye ko bidashoboka rero bagomba kuza buri munsi bakaza inyuma y’abakinnyi bakabafasha mu bushobozi no mu bindi byose, ni cyo gituma rero batangiye kuza, kandi bazaza buri munsi.”– Masudi Djuma
Rayon sports niyo kipe ubusatirizi bukomeye kurusha abandi kuko batsinze ibitego 48 mu mikino 26 gusa.
Niyo ifite ubwugarizi bukomeye kurusha abandi bakina shampiyona y’u Rwanda, kuko batsinzwe ibitego icyenda (9) gusa muri iyo mikino (26).
Nubwo mu mibare Rayon sports ikomeye, yatakaje ikizere cyo gutwara igikombe cya shampionat kuko hari imikino bagiye batakaza, bagashinja ubuyobozi bwabo ko butakoze inshingano zabo (Guhemba abakinnyi ku gihe), byatumye badakomeza kugira ‘morale’.
Nyuma yo gutakaza ikizere cy’igikombe cya shampiyona, abayobozi bakoze inama n’abakinnyi, babizeza kubaha ibyo babagomba bagatwara igikombe cy’Amahoro.
Bazahura na Marine FC muri 1/8 cy’iki gikombe, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
ndumva bakomereje aho bakabana na bo bakinnyi bazitwara neza kndi na none apr isitaye gato hari ubwo na championnat twayibikaho da ,kuko nta rirarenga.
ntarirarenga ibikosi byose hari igihe twabyibikaho
Comments are closed.